Amakipe makumyabiri n’atanu (25) niyo yiyandikishije gukina imikino y’Igikombe cy’Amahoro 2022 kigomba gutangira mu kwezi kwa gatatu 2022.
Nyuma y’aho Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryandikiye amakipe yo mu kiciro cya mbere ’’Primus National League’’ ndetse n’ayo mu kiciro cya kabiri riyasaba kwiyandikisha kugirango azitabire imikino y’igikombe cy’Amahoro 2020; amakipe cumi n’atandatu (16) yo mu kiciro cya mbere n’amakipe icyenda (9) niyo yiyandikishije kwitabira iyo mikino.
Amakipe y’Ikiciro cya mbere ’’Primus National League’’ yiyandikishije kugirango azitabire imikino y’Igikombe cy’Amahoro 2022:
APR FC, AS Kigali, Bugesera FC, Espoir FC, Etincelles FC, Etoile de l’Est FC, Gasogi United, Gicumbi FC, Gorilla FC, Kiyovu SC, Marine FC, Mukura VS&L, Musanze FC, Police FC, Rayon Sports FC, Rutsiro FC.
Amakipe y’Ikiciro cya kabiri yiyandikishije kugirango azitabire imikino y’Igikombe cy’Amahoro 2022:
Amagaju FC, Heroes FC, Impeesa FC, Intare FC, Interforce FC, La Jeunesse, Nyanza FC, Sunrise FC, University of Rwanda FC.
Ingengabihe y’Igikombe cy’Amahoro 2022
Imikino y’amajonjora: Tariki 9 na 15 Werurwe 2022
1/8 cy’irangiza: Tariki 4 na 19 Mata 2022
1/4 cy’irangiza: Tariki 26 Mata na 4 Gicurasi 2022
1/2 cy’irangiza: Tariki 11 na 18 Gicurasi 2022
Umwanya wa 3: Tariki 17 Gicurasi 2022
Umukino wa nyuma: Tariki 18 Gicurasi 2022.
Igikombe cy’Amahoro gitanga ikipe iserukira u Rwanda muri CAF Confederation Cup, cyari kimaze imyaka ibiri kitaba bitewe n’icyorezo cya COVID-19.
Cyaherukaga gukinirwa mu 2019 aho cyegukanywe na AS Kigali itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.
Icyorezo cya COVID-19 cyageze mu Rwanda muri Werurwe 2020 hamaze gukinwa amajonjora abiri y’iri rushanwa, rigeze muri 1/8, byatumye riseswa rifatwa nk’iritarabayeho.
/B_ART_COM>