Amaherena yabujije Savio kubanza mu kibuga (PHOTO+VIDEO)

Mu mukino wa gishuti wahuje AS Kigali na Police FC, Nshuti Dominique Savio ntiyabanje mu kibuga kubera amaherena.

Ni umukino wabaye kuri iki Cyumweru tariki 18 Kanama 2019 kuri Stade Amahoro i Remera. Umukino warangiye Police FC itsinze 3-1 cya AS Kigali.

Agashya kabaye muri uyu mukino ni ak’umukinnyi Savio utabanje mu kibuga nyamara yari mu bagombaga kubanzamo.

Savio yinjiranye n’abandi, asuhuzanya bagenzi be bo muri AS Kigali ariko mbere y’uko yifotoza, abasifuzi baramuhamagara, bamusaba gukuramo amaherena yari yambaye.

Savio yabanje kwifotozanya n’abandi ariko agiye gukuramo amaherena biramugora bisa nkaho bitindije umukino, bisaba ko abanza hanze ahita asimbuzwa.

Yaje kwinjira mu kibuga ku mu gice cya kabiri ku munota wa 55 asimbuye Mico Justin.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’umukino, Savio yavuze ko icyatumye atabanzamo ari amaherena yari amufashe cyane, bimugora kuyakuramo.

Abasifuzi bari bamusabye kuyakuramo mbere y’umukino

Yari yabanje gufata ifoto y’ababanzamo

Nyuma y’uko bimugoye kuyakuramo, yahise asimbuzwa undi, ajya ku ntebe

Yinjiye asimbuye

Amafoto menshi yaranze uyu mukino ni mu nkuru yacu ikurikira

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Harerimana Emmanuel

    NGAHO NYINE NIMUNYUMVIRE UBU SE KO AMAHERENA YAMBARWA N’IGITSINA GORE NKUBU UYU WE AYAMBAYE ATE KOKO ? UBU SE KOKO UYU MUCO BAWUKURA HE ! ! !

    - 19/08/2019 - 13:40
Tanga Igitekerezo