Imikino

AMAFOTO utabonye y’umukino Rayon Sports yishyuwemo ibitego 2 na Rutsiro FC

Ku wa Gatatu tariki 3 Ukwakira 2021, Rayon Sports yaguye miswi na Rutsiro FC mu mukino w’umunsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda y’umwaka wa 2021-2022, wabereye kuri Stade Umuganda y’akarere ka Rubavu.

Rayon Sports yakinnye uyu mukino idafite ba Rutahizamu bayo 2: Sanogo Souleyman na Elo Manga Steve. Ntiyari ifite kandi umunyezamu Adolphe Hakizimana. Bose bafite Ibibazo by’imvune.

Rayon Sports y’umutoza Irambona Masudi Djuma yatangiye umukino isatira nk’ibisanzwe ndetse biyibyarira amahirwe mu gice cya mbere, aho yasoje iminota 45’ ibanza y’umukino ifite ibitego bibiri (2) kuri kimwe (1) cya Rutsiro FC.

Igitego cya mbere cya Rayon Sports cyinjijwe na Essombe Onana kuri Penaliti yateye neza ku munota wa 7’ mbere yo kubona igitego cya kabiri cyinjijwe na myugariro Nizigiyimana Karim ’Mackenzie ’ ku munota wa 15’ Ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu ananirwa kumukuramo.

Rutsiro FC yabonye igitego cya mbere cyo kwishyura ku munota wa 45’ gitsinzwe na Ndarusanze Jean Claude ’Lamba Lamba’ ari nabyo byatumye igice cya mbere cy’umukino gisoza Rayon Sports iyoboye umukino.

Mu minota 45’ y’igice cya kabiri amakipe yombi yasatiranaga cyane, aho Rayon Sports yashakaga kongera ikinyuranyo cy’ibitego, mu gihe Rutsiro FC y’umutoza Bisengimana Justin ’Dimateo’ yashakaga kwishyura.

Mu minota itatu (3) y’inyongera kuri 90’ isanzwe y’umukino, Rayon Sports yabonye ikarita y’umutuku yahawe umunyezamu, Hategekimana Bonheur kubwo gutinza umukino, bituma Rayon Sports isigarana abakinnyi 10 mu kibuga nyuma yaho uyu munyezamu na Nishimwe Blaise bari bavuye mu kibuga, hinjira Bashunga Abouba.

Ibi byateye Rayon Sports igitutu ndetse biyiviramo kwishyurwa igitego cya kabiri cyinjijwe na Rutahizamu wa Rutsiro FC, Ndarusanze Jean Claude ’Lamba Lamba’ wanabaye umukinnyi wa mbere utsinze ibitego bibiri mu mukino umwe muri Shampiyona y’umwaka wa 2021-2022.

Nyuma y’imikino ibiri ya Shampiyona, Rayon Sports ifite amanota 4, ikanazigama igitego kimwe, mu gihe Rutsiro FC ifite amanota 2 ikaba itazigamye ntinagire umwenda w’ibitego.

Nyuma y’iyi mikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiyona, amakipe yose yafashe ikiruhuko cy’ibyumweru bibiri kubera ko hagiye kuba imikino mpuzamahanga y’ibihugu aho u Rwanda ruzahura na Mali ndetse na Kenya mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022.

Akurikira ni amafoto 100 utabonye yaranze uyu mukino

Iragire Said (hagati) na Lomami Frank (i buryo) ni bamwe mu bakinnyi bahuraga n’ikipe bigeze gukinamo

Bisengimana Justin utoza Rutsiro FC....Mu mikino 4 atoje Rutsiro FC ahura na Rayon Sports , atsinzwemo 1 indi 3 amakipe yombi aranganya

Ayoub yari yaje mu bakinnyi 20 nyuma y’uko ku mukino wa Mukura VS yari yaravunitse

Uhereye i bumoso hari Dusange Sasha, umutoza wa kabiri wungirije, Masudi Djuma, umutoza mukuru wa Rayon Sports na Lomami Marcel, umutoza wungirije wa mbere wa Rayon Sports

Onana yinjiza penaliti

Prince yongeye kubanza mu kibuga kubera Sanogo na Steve bavunitse

Mackenzie yigaragaje anatsinda igitego

Bishimira igitego cya Mackenzie

Mu mikino ibiri ya shampiyona, Youssef amaze gutsinda igitego kimwe (yatsinze Mukura VS) no gutanga umupira umwe uvamo igitego yahaye Mackenzie

Igice cya mbere kijya kurangira, Ndarusanze yinjije Penaliti yatumye bajya kuruhuka ari 2-1

Masudi ntiyishimiye uko abakinnyi be bari bari kwitwara byatumye binjizwa igitego mbere y’uko igice cya mbere kirangira

Perezida wa Rayon Sports, Jean Fidele utajya ubura ku mikino ikipe ye yakinnye

Blaise yinjiye asimbuye

Bonheur niwe munyezamu wa mbere mu Rwanda uhawe ikarita itukura kubera gutinza umukino nyuma y’aho iri tegeko ryavugururiwe

Muri iyo minota amaze guhabwa ikarita itukura, byari bishyushye kuri bench ya Rayon Sports

Bashunga Abouba yahise asimbura Blaise

Ndarusanze yahise atsinda igitego cya kabiri

Ntanumwe wabyumvaga !!

PHOTO:Renzaho Christophe

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)