AMAFOTO adasanzwe y’umunsi wa 15 wa Azam Rwanda Premier League

Mu rwego rwo kurushaho kugeza ibyiza kubayikurikira, Rwandamagazine.com yatangije gahunda nshya yo kujya ibagezaho amafoto y’ibidasanzwe bizajya biba byaranze buri munsi wa Shampiyona.

Ni gahunda yatangiriye ku munsi wa 15 wa Shampiyona, Azam Rwanda Premier League watangiye tariki 18 Mutarama 2018 usozwa tariki 20 Mutarama 2019. Ni gahunda kandi izakomeza no mu mikino yo kwishyura n’igikombe cy’Intwali giteganyijwe mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2019.

Hazajya hibandwa ku mafoto adasanzwe agaragarira amaso cyangwa se amafoto afite igisobanuro cyihariye.

Amafoto akurikira ni ayafashwe ku mikino 3 mwakurikiraniwe na Rwandamagazine.com:Kiyovu vs Musanze FC , Marines FC vs Rayon Sports na APR FC VS Police FC..

Uko imikino y’umunsi wa 15 yagenze:

Ku wa Gatanu tariki 18 Mutarama 2019

SC Kiyovu 2-1 Musanze FC

Ku wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019

AS Muhanga 1-2 Espoir FC
Marines FC 0-2 Rayon Sports FC
AS Kigali 1-0 Amagaju FC

Ku Cyumweru tariki 20 Mutarama 2019

Kirehe FC 1-1 Bugesera FC
APR FC 2-0 Police FC
Etincelles FC 0-1 Sunrise FC

Uko urutonde rw’agateganyo ruhagaze mbere y’uko hakibwa ibirarane

Nubwo Ndoli Jean Claude yari amaze iminsi adakinishwa mu izamu rya Kiyovu SC, ku mukino wa Musanze FC yagaragaje ko acyifitemo ubunararibonye. 2005/2006 nibwo yatangiye gukina mu cyiciro cya mbere arindira Police FC

Musanze FC yangiwe kwinjira mu rwambariro na bamwe mu bayobozi ba Kiyovu SC hangwa ko bakwinjiza uwo bakekagaho kuba umurozi, bashaka aho bikinga ngo bakore urwambariro

Abasifuzi nibo baje kuhabakura, bababwira ko bitemewe!

Barangije barabaherekeza

Barabinjiza

Umukino wa Kiyovu SC ujya kurangira, Ndoli Jean Claude yakuyemo inkweto, yasabye ko yavurwa agera n’ubwo akuramo inkweto, bamwe babifata nko gutinza iminota kuko Musanze FC yari iri kubasatira cyane ishakisha igitego cyo kwishyura

Nyuma y’uko ikipe ye itsinzwe 2-1, Tuyisenge Pekeyake yubitswe umutwe, agahinda kamubana kose. Ubu Musanze FC iri ku mwanya wa 12. Mu mikino 14 yatsinzemo 3 gusa , itsindwa 8 inganya 3

Nizeyimana Djuma na we ntiyabura mu mafoto nkaya kuko amaze gukora ibidasanzwe kuko ariwe uyooboye ba Rutahizamu n’ibitego 10, mu mikino 15 imaze gukinwa. Kwitwaza neza kwe nibyo biri gutuma hari andi makipe yo mu Rwanda ari kumurambagiza

Abafana bo muri Gikundiro Forever berekeje i Rubavu gufana ikipe ariko baboneraho banubahiriza #Visit Rwanda, basura ikiyaga cya Kivu

Umupira w’amaguru ntugarukira mu gufana gusa cyangwa kwishimira intsinzi ahubwo ushobora no gufasha abantu gukora ubukerarugendo ahantu nyaburanga mu Ntara zitandukanye z’igihugu

No mu bwato, Rwarutabura ntasiga ka ’Skol’

Abafana ba Marines FC baje kureba umukino bitwaje ingashya nko kugaragaza ko bafana ikipe y’ingabo zirwanira mu mazi

Nubwo yakinaga umukino wa 2 abanzamo muri Rayon Sports, Hussein Sibomana yagaragaje ko atanyeganyezwa mu bwugarizi

Manzi Thierry yakoraga iyo bwabaga ngo batahane amanota 3 ahagarare ku magambo yari yaratangaje ko imikino 3 isoza Phase aller bazayitsinda yose

Eric Irambona umaze imyaka 7 muri Rayon Sports yongeye kugaragaza ko ari umukinnyi mukuru ubwo yakinaga umukino wa 4 yikurikiranya abanzamo ndetse muri iyo mikino ntabwo Rayon Sports iratsindwa

Kambale Salita Gentil yakoze iyo bwabaga ngo atsinde ikipe yahozemo ariko biranga

Yannick Mukunzi yasitaye ku musifuzi Uwikunda Samuel, aragwa biba ngombwa ko abaganga ba Rayon Sports

Nubwo atatsinze igitego ariko Michael Sarpong yakoresheje imbaraga nyinshi agishakisha

Mazimpaka umaze gukina imikino 4 , agatsindwa igitego 1, iyo bibaye ngombwa ajya mu nkweto z’umukinnyi kwikuriramo umupira

Igitego Sefu yatsinze atareba mu izamu nicyo cyiza cyaranze umunsi wa 15 wa Shampiyona

Wari umunsi udasanzwe Rutanga asezera kuri Yannick Mukunzi amwifuriza ishya n’ihirwe...bakinanye muri APR FC, bahurira no muri Rayon Sports, bakinana mu ikipe y’igihugu Amavubi, bigeze gufungirwa hamwe...Byose bibemerera kuba inshuti magara....Rutanga yari yishimiye intambwe mugenzi we ateye agana i Burayi

Umupira si intambara ahubwo uhuza abantu... Nubwo batakinaga mu ikipe imwe, Yannick yifurijwe ishya n’ihirwe n’abakinnyi ndetse n’abatoza ba Sunrise FC...Bari bahuriye mu kibuga Rayon Sports imaze gukina , abandi baje kwitegura umukino bakinnye na Etincelles FC kuri iki Cyumweru

Umuhinzi ku isuka, umukinnyi ku mupira mu kibuga kabone n’iyo cyaba kirimo amazi nk’aya!...APR FC na Police ntiborohewe n’ikibuga cyarimo amazi nyuma y’uko imvura iguye mbere y’umukino ndetse bayikinnyemo ibacikiraho

Habuze gato ngo Issa Bigirimana akandagire Nduwayo Danny bakunda kwita Barthez batanguranwaga umupira

Rujugiro, umufana ukomeye wa APR FC yanze gusoma kuri Skol yari asomejwe n’undi mufana, amubwira ko atayinywa yamamazwa n’umukeba!

Ndetse yahise abatera umugongo akomeza akazi ke ko gufana

PHOTO:Uwihanganye Hardi & RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
Tanga Igitekerezo