Mu mukino w’ikirarane wahuje Bugesera FC na Rayon Sports, Tidiane Kone, rutahizamu wa Rayon Sports yatsindiye iyi kipe y’ubururu n’umweru igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino, Rayon Sports ihita ikomeza kuyobora urutonde, yongera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona.
Ni umwe mu mikino y’ibirarane Rayon Sports itakinnye iri mu marushanwa ry CAF Confederation Cup, aho ihagarariye u Rwanda. Ni umukino wakinywe kuri uyu wa gatatu tariki 22 Werurwe 2017, ubera ku kibuga cya Bugesera FC.
Amakipe yombi yatangiye yigana, umupira bawukinira hagati mu kibuga, amakipe yombi agakunda gukina imipira yo hejuru. Kubera ububi bw’ikibuga cya Bugesera, byari bigoye ko hari ikipe ibasha guhererekanya umupira inshuro 3.
Igice cya mbere kigitangira, Rwatubyaye Abdoul yavunitse( ku munota wa 25), asimburwa na Tidiane Kone wari wabanje hanze. Umutoza Masoudi Djuma yari yicae mu bafana kubera ko ari mu bihano kubw’ ikarita itukura yahawe ku mukino wahuje Rayon Sports na Gicumbi FC . Nshimiyimana Maurice, umutoza wungirije niwe watoje uyu mukino. Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.
Mu gice cya kabiri Rayon Sports yabaye nk’ihindura, Mutsinze Ange ava inyuma , ajya gukinira hagati , Manzi Thierry ajya ku ruhande rw’iburyo, ibintu byatanze umusaruro bituma ku munota wa 65, Tidiane Kone atsinda igitego rukumbi cyabonetse muri uyu mukino.
Gutsinda Bugesera FC byatumye Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde n’amanota 46, APR FC ikayikurikira n’amanota 45.
MU MAFOTO, UKU NIKO UMUKINO WAGENZE
Aho Rayon Sports yakiniye, Skol iba yahazanye umuziki.... n’inzoga
Abakinnyi ba Rayon Sports bishyuhya mbere y’umukino
Abakinnyi ba Bugesera FC nabo bari baje biteguye kwitwara neza
Bikorimana wahoze ari nyezamu wa Rayon Sports asigaye akina muri Bugesera FC
Rwatubyaye Abdoul wavunikiye muri uyu mukino, yari yabanje kwitozanya n’abandi nkuko bisanzwe
Axel Rugangura yari yitwaje ingofero n’amadarubindi bimurinda izuba kugira ngo abone uko ageza uyu mukino mu buryo bwa ’Live’ ku bakunzi b’umupira abinyujije kuri Radio Rwanda akorera
Uyu we yahisemo kuzana agacuma ku kibuga ngo akore itandukaniro hagat ye n’abandi bafana ba Rayon Sports
Umufana wa Rayon Sports n’uwa Bugesera FC bitegura kwinjira ku kibuga ngo bajye gutiza umurindi amakipe yabo
’Wa munyamakuru we, ibi nabyo uzabivuge, ...ibi si ibintu by’i Rwanda, gufana si uguhangana kugeza ubwo ukomeretsa mugenzi wawe’
Bageze aho baramupfuka
Umufana wa Bugesera FC wakomerekeje uwa Rayon Sports afatwa na Polisi
Abafana ba Rayon Sports bari babukereye
Rwarutabura ashyushya abafana
Ikibuga cya Bugesera
Abafana bari benshi ku kibuga cya Bugesera
Ubushyamirane mu bafana mbere y’umukino, bwatumye umufana wa Rayon Sports witwa Claude ahakomerekera
Umutoza Mashami Vincent aha amabwiriza abakinnyi be mbere gato y’uko umukino utangira
Maurice, umutoza wungirije na we abwira abasore be uko bagomba kwitwara
Ku kibuga cya Bugesera , iyo abafana babishatse baba baganira n’abakinnyi mbere y’uko binjira mu kibuga
Masoudi Djuma wari mu bihano yareberaga umupira mu bafana
Mambo wahoze muri Rayon Sports yari ahanganye n’ikipe yahozemo
Manishimwe Djabel wa Rayon Sports yari yagowe n’ikibuga cyo mu Bugesera
Camara ahanganiye umupira na Gasongo wa Bugesera FC
Bose umupira niwo baba bahanze amaso
Ruhinda Faruku agerageza kwaka umupira Nova Bayama wa Rayon Sports
Wari umukino ukomeye ku buryo abanyamakuru bari bakoze ku bikoresho bikomeye byabafasha gucyura ifoto nziza
Abafana bibumbiye muri Gikundiro Forever baherekeza Rayon Sports aho igiye hose
Umutoza w’Amavubi Antoine Hey na we yari yaje kuwureba
Gacinya Dennis(wambaye ishati y’umweru, Perezida wa Rayon Sports yari yaherekeje iyi kipe mu Bugesera
Wari umukino utoroshye ku mpande zombi
Gasongo wa Bugesera FC hagati mu kibuga
Akenshi Polisi niyo yazaga guhosha amakimbirane mu bafana
Abakobwa n’abagore, bakunda kwitabira cyane kureba umupira w’amaguru
Mu bafana ba Rayon naho abakobwa baba barimo
Pierrot ahanganiye umupira na Kapiteni wa Bugesera FC
Uyu we yahisemo kujya ahirengeye ngo hatagira ikimucika
Mutsinzi Ange usanzwe ukina inyuma, byageze aho akinishwa hagati mu kibuga
Mambo atangira Camara
Abafana bahanze amaso abakinnyi uburyo bahanganira umupira
Ku ruhande rw’inyuma , Munezero Fiston wa Rayon Sports yari ahahagaze neza
Ububi bw’ikibuga bwatumaga abakinnyi bavunika by ahato na hato...uyu mukinnyi wa Bugesera yavunitse ubwo yari atsikiye ntawe umukozeho
Mu kibuga ibi byo ntibijya bibura...Pierrot aratembagara hasi
Tidiane Kone(wa kabiri i bumoso) na Nshuti Savio bakurikiranye, bari babanje ku ntebe y’abasimbura
Rwatubyaye avunika ku nshuro ya mbere
Rwatubyaye avanwa mu kibuga
Kone yishyushya ngo ajye mu kibuga
Tidiane Kone asimbura Rwatubyaye Abdoul
Abafana bamwe ba Rayon Sports baba bitwaje umuriro
Inshuro nyinshi, umupira wakinirwaga hejuru
Umutoza wungirije na Lomami ushinzwe gufasha abakinnyi kongera imbaraga, nibo bari bari gufatanya gutoza
Yanze ko umukino nkuyu azabura uko awubarira abataje, ahitamo kuwubika muri telfone ye
Tidiane Kone ku mupira
Bakurikiye umupira
Bugesera mu gihe cy’akaruhuko...urwambariro ku kibuga cya Bugesera FC ni mu Kibuga hagati
Savio arekura ishoti rikomeye
Ishoti nkiri riremereye niryo Kone yateye mu izamu rya Bugesera fc rivamo igitego
Ni uku byari byifashe igitego kikimara kujyamo
Tidiane Kone yishimana n’abafana nyuma yo gutsinda igitego
Nubwo yatsinzwe igitego ariko nyezamu wa Bugesera FC yari yitwaye neza muri uyu mukino...aha amaze kugwira ishoti riremereye yari atewe na Nova Bayama
Bakame na we yakuyemo ibitego 2 byabazwe
Nyuma y’umukino, ibyishimo byari bike mu maso ya Mashami Vincent utoza Bugesera FC
Abafana bari buzuye kuri Bakame, biba ngombwa ko abahuliga ’Nkundamatch’ na Rwarutabura bamurindira umutekano, banamukura mu bafana
Kari agahinda ku bafana ba Bugesera FC nyuma y’umukino
Ku rundi Ruhande Rwarutabura we yapfukamye ashimira Imana itumye ikipe ye itsinda, igakura amanota 3 kuri Bugesera FC imaze gutsindirwa 2 gusa ku kibuga cyayo
Inkuru bijyanye:
Nyamata: Uko byifashe mbere y’umukino uhuza Bugesera FC na Rayon Sports
Tidiane yafashije Rayon Sports gusatira igikombe- AMAFOTO
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE/Rwandamagazine.com
Rugamba
Ndangirango mbashimire uburyo mutugezaho uko umukino wajyenze mu mafoto bituma abatari bahari bamera nkaho bahageze kuko evenement zose muba mwakikurikiranye ,kugeza no ku ishoti ryavuyemo igitego!Mukomereze aho muri aba mbere kabisa.....Inkuru ya Sugira noyo muyitugezeho
Rugamba
Ndangirango mbashimire uburyo mutugezaho uko umukino wajyenze mu mafoto bituma abatari bahari bamera nkaho bahageze kuko evenement zose muba mwakikurikiranye ,kugeza no ku ishoti ryavuyemo igitego!Mukomereze aho muri aba mbere kabisa.....Inkuru ya Sugira noyo muyitugezeho