AMAFOTO 80:Onesme yafashije Musanze FC gutsinda ’Derby’ y’Amajyaruguru

Munsanze FC niyo yongeye gutahana intsinzi muri ’Derby’ y’Amajyaruguru itsinze Gicumbi FC 2-0. Umukino ubanza nabwo Musanze FC yari yatsinze 3-0.

Wari umukino wa 23 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Werurwe 2020 , wakirwa na Musanze FC kuri Stade Ubworoherane. Musanze FC yaherukaga gutsindira Gicumbi FC kuri iyi Stade mu myaka itatu ishize.

Gicumbi FC niyo yatangiye isatira ishaka igitego cyo mu minota ya mbere ndetse ihusha ibitego byabazwe. Musanze FC nayo yari imbere y’abafana bayo yanyuzagamo igasatira ikoresheje ’contre attaque’.

Igice cya mbere kijya kurangira Gicumbi FC yahushije igitego cyabazwe nyuma yo guhererekanya neza, Ndori Jean Claude akuramo umupira asigaranye na rutahizamu wa Gicumbi FC.

Ku munota wa 60 Twizerimana Onesme yaje gufungura amazamu ku gitego cy’umutwe yatsinze kuburangare bwa ba myugaririro ba Gicumbi FC, bituma atanga umupira umunyezamu wa Gicumbi FC, Mbarushimina Emile bahimba Rupari.

Nyuma y’iminota umunani Twizerimana Onesme yatsinze igitego cga 2 cya Musanze FC kuri Penaliti nyuma y’uko Mugenzi Cedric bita Ramires ategewe mu rubuga rw’amahina.

Gutsinda ibi bitego bibiri byatumye Twizerimana Onesme agira ibitego bitatu mu mikino ibiri kuko ubwo baheruka gutsinda na Rayon Sports 2-1 ariwe wari watsindiye Musanze FC.

Gutsinda uyu mukino byatumye Musanze FC irara ku mwanya wa 11 n’amanota 26. Gicumbi FC yo ikomeje kuba ku mwanya wa nyuma n’amanota 15. Gicumbi FC irushwa inota rimwe na Heroes FC iri ku mwanya wa 15 naho Espoir FC iri ku mwanya wa 14 yo ikagira amanota 17.

Ku munsi wa 24 wa shampiyona Musanze FC izakira ikipe ya Gasogi United mu gihe Gicumbi izaba yasuye ikipe ya Rayon Sport.

Mu kwirinda icyorezo cya Coronavirus, uwinjiraga wese muri Stade yabanzaga gukara intoki n’amazi asukuye n’isabune

11 Musanze FC yabanje mu kibuga

11 Gicumbi FC yabanje mu kibuga

Staff ya Gicumbi FC

Staff ya Musanze FC

I bumoso hari Ibrahim, Team manager wa Musanze FC

Abdelrahman Ibrahim, umutoza mukuru wa Musanze FC

Camarade yabanje gusengera uyu mukino

Ntakipe yashakaga gutakaza uyu mukino... Gicumbi FC niyo yabanje kwiharira iminota ya mbere y’igice cya mbere

Mugenzi Cedrick bita Ramires wagize uruhare runini muri uyu mukino

Ubanza i bumoso ni Perezida wa Gicumbi FC, Urayeneza John naho i buryo hari Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide

Ni umukino warebwe n’abantu b’ingeri zitandukanye

Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide bite Trump yarebye uyu mukino ari kumwe na Dukuzimana Antoine, umunyamabanga wa Gicumbi FC

Muhire Anicet bita Gasongo umaze iminsi arwaye yari yitabajwe mu bakinnyi 18 ba Musanze FC

Uko Onesme yinjije igitego cya mbere

Uko Onesme yinjije Penaliti yavuyemo igitego cya kabiri

Onesme yishimira igitego cya kabiri

Placide wishimiye kubona abasore be begukana amanota 3 mu rugo batsinze Gicumbi FC babarizwa mu Ntara imwe

Ibyishimo byageze no kuri Rwabukamba J.B Rukara Visi Perezida wa mbere wa Musanze FC ( uri i bumoso)

Rwamuhizi Muhizi, Visi Perezida wa kabiri wa Musanze FC

Twizerimana Onesme umaze gutsinda ibitego bitatu mu mikino ibiri

Uruganda rwa CETRAF, umuterankunga wa Musanze FC

Camarade yakoze impinduka zinyuranye ariko zitagize icyo zitanga

Nyuma y’umukino, kari agahinda no kwibaza byinshi ku bakinnyi ba Gicumbi FC babona ko ikipe yabo igana aho umwanzi ashaka

Byari ibyishimo ku bakinnyi n’abayobozi ba Musanze FC

Perezida wa Musanze FC ashimira umutoza Abdelrahman Ibrahim akazi gakomeye akomeje gukora kuva yagera muri iyi kipe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo