AMAFOTO 70 utabonye Rayon Sports itangiza uburyo bwo kubarura abafana

Itariki ya 26 Gashyantare 2021 ntizibagirana mu mateka y’Umuryango wa Rayon Sports. Uyu munsi uzahora wibukwa nk’uwanzikiweho igikorwa cyo kubarura abakunzi ba Rayon Sports FC mu buryo buvuguruye.

Hashize imyaka myinshi Rayon Sports FC izwi nk’ikipe y’umupira w’amaguru ikundwa urusha izindi mu Rwanda nubwo nta bushakashatsi bushingiye ku mibare umuntu yavuga bwabikozweho.

Ubwinshi bw’abafana ba Rayon Sports bugaragarira mu itangazamakuru ndetse no ku bibuga aho ikina. Ni abafana bazwiho kwizihirwa no kwizihira cyane imikino, bakanurirwa n’intsinzi gusa ikipe yabo, abayiyoboye barimirwaho ibitsinde bakanabikorerwa.

Abazi Rayon Sports n’abayiyoboye bazakubwira ko nta wundi mutungo iyi kipe yashigiwe i Nyanza mu 1968 igira uretse abafana bayo icyakora hari abita ubwinshi bw’aba bafana nka ‘bumwe bw’uburo bwinshi budakora umusururu’ ngo kuko batitabira ku buryo bufatika ibikorwa byo gufasha iyi kipe ibaha kandi na bo bahora basaba ibyishimo.

Icyakora hari abashinja abayoboye iyi kipe mu bihe bitandukanye kuba nta cyo bakoze ngo bashyireho uburyo burambye bwatuma abakunzi bayo bayiba hafi bakayifasha bayitera inkunga mu nzira zitandukanye by’umwihariko mu nzira y’ubucuruzi maze yibesheho kubera ubwinshi bwabo n’izina rinini (brand) yubatse.

Kimwe mu bikorwa bikomeye komite nshya y’Umuryango wa Rayon Sports ari na wo nyiri Rayon Sports FC, iyobowe na bwana UWAYEZU Jean Fidele yakoze ni icyo gutangira kubarura abakunzi ba Rayon Sports, nk’intambwe y’ibanze izafasha iyi kipe y’ubururu n’umweru gukora igenamigambi rirambye rizafasha iyi kipe gukomeza kuba ubukombe ikanarushaho ndetse, itabangamiwe n’ibibazo by’amikoro byagiye biyirangwaho kenshi.

Iki gikorwa cyabereye ku Kimihurura aho Rayon Sports ifite icyicaro cyitabirwa ku bwinshi na bamwe mu bafana, abayobozi ndetse n’abanyamakuru.

Rwandamagazine.com ntitwari twahatanzwe natwe. Mu mafoto yihariye ubwiza, turakugezaho uko iki gikorwa cyagenze kuva kun tango yacyo kugeza gisojwe.


Byanyuraga Live kuri Youtube Channel ya Rayon Sports TV

Protocole yari imeze neza

Uruganda rwa Skol,umuterankunga mukuru wa Rayon Sports, ntirwatanzwe kuri uyu munsi w’amateka

Abanyamakuru batandukanye bitabiriye uyu muhango

Jean Paul Nkurunziza ushinzwe itangazamakuru n’itumanaho muri Rayon Sports niwe wayoboye uyu muhango

Uwayezu Jean Fidele ,perezida wa Rayon Sports

Ngoga Roger Aimable, Visi Perezida wa kabiri

Ndahiro Olivier, Umubitsi wa Rayon Sports

Kayisire Jacques, Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports

Kapiteni wa Rayon Sports, Rugwiro Hervé, Mugisha Gilbert, Sugira Erneste, Mbusa Kombi Billy na Uwimana Abdul bayikiniye ndetse n’abafana barimo Ngenzahimana Bosco ’Rwarutabura’ ni bamwe mu biyandikishije bwa mbere

Khalim ushinzwe imenyekanishabikorwa muri Skol

Yvonne wa B&B FM Umwezi

Jado Dukuze wa Royal FM

Kagabo Canisius wa Isimbi.rw

Kanyamahanga Jean Claude bita Kanyizo wa City Radio

Ukurikiyimfura Eric wa Igihe.com

Sammy Imanishimwe wa Kigali Today na KT Radio

Abanyamakuru bahawe umwanya babaza ibibazo binyuranye , komite irabisubiza

Rugangura wa RBA

Nepo Dushime ukorera BTN TV

Kamasa wa The New Times

Iburyo hari Blaise wa Isango star

Saadi Habimana wa Fun Club

Saddam Mihigo wa Halftime

Roger Marc Rutindukanamurego wa Kigali Today

Rigoga Ruth wa RBA

Antha wa Radio 10

Peter wa Flash FM

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo