AMAFOTO 250 y’umukino CETRAF FC yatsinzemo Makamburu FC ikegukana Igikombe cy’Irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge

Ku Cyumweru, tariki ya 5 Kamena 2022, ni bwo CETRAF FC yegukanye Igikombe cy’Irushanwa ryo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko rwo mu turere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu nyuma yo gutsinda Makamburu FC ibitego 2-1 ku mukino wa nyuma.

Uyu mukino wabereye kuri Stade Ubworoherane ku Cyumweru, wari witabiriwe n’abantu b’ingeri zose barimo n’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Rumuri Janvier ndetse n’abayobozi ba Musanze FC barimo Perezida wayo, Tuyishime Placide usanzwe ari nyiri CETRAF Ltd.

Ibitego bya CETRAF FC byatsinzwe na Kwizera Jean Luc ndetse na Munyeshyaka Gilbert ‘Lukaku’ ku munota wa 29 n’uwa 77 mu gihe igitego rukumbi cya Makamburu FC cyinjijwe na Ishimwe Thierry ku munota wa 88.

Gutsinda uyu mukino byahesheje CETRAF FC kwegukana igikombe ndetse byari ibyishimo ku bakunzi bayo kuko bihimuye kuri Makamburu FC yari yabatsinze ibitego 2-1 mu matsinda.

Amakipe umunani yo mu turere twa Musanze, Gakenke na Nyabihu ni yo yari yitabiriye aya marushanwa y’umupira w’amaguru mu rwego rwo kurwanya ibiyobyabwenge mu rubyiruko, yatangiye guhera tariki ya 16 Mata.

CETRAF FC yageze ku mukino wa nyuma itsinze Ntagipfubusa igitego 1-0 mu gihe Makamburu FC yari yatsinze Nyabihu penaliti 5-4 nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mpera z’ukwezi gushize.

Abahanzi Meylo, Clemy Umuhire na The Bless basusurukije abitabiriye umukino wa nyuma bari kumwe na DJ Young na MC Montana.

Byiringiro Eric wa CETRAF FC yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’irushanwa, Imurora Japhet wa Ntagipfubusa, winjije ibitego bitandatu, aba rutahizamu mwiza naho Munyeshyaka Gilbert ahembwa nk’umukinnyi mwiza w’umukino wa nyuma. Hashimiwe kandi umusifuzi Bénoît uri mu nzira zo guhagarika uyu mwuga yari amaze igihe akora.

Abafatanya bikorwa muri iri rushanwa bari Musanze wine, Makamburu wine, Meraneza, Next Bar, Mukungwa River Side Night Club, Ntagipfubusa Ltd, Masita na Canal Plus Musanze.

Ikibazo cy’ibiyobyabwenge mu rubyiruko kiri mu bihangayikishije inzego zitandukanye mu Rwanda kuko hari abo bitera kugira agahinda gakabije.

Inyigo y’Ikigo gishinzwe Ubuzima (RBC) yo muri 2018 igaragaza ko Abanyarwanda barenga ibihumbi 200 biganjemo urubyiruko, bagezweho n’uburwayi bwo mu mutwe biturutse ku kunywa inzoga n’ibindi biyobyabwenge.

Yagaragaje ko abenshi mu bagezweho n’uburwayi ari urubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12-35, ndetse ko ½ cy’Abanyarwanda bari muri iki kigero bakoresheje ibiyobyabwenge nibura rimwe mu buzima bwabo.

Amafoto: Renzaho Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo