Ku cyumweru tariki 24 Ukwakira 2021 nibwo Rayon Sports yizihije umunsi ngarukamwaka wa “Rayon Sports Day” waranzwe no kwerekana abakinnyi n’imyambaro iyi kipe yambara ubururu n’umweru izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2021/22.
Muri uyu muhango, Muhire Kevin yemejwe nka Kapiteni wayo mushya.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, na we wujuje umwaka umwe uyu munsi kuva atorewe kuyobora iyi kipe ikundwa n’Abanyarwanda batari bake, yabwiye abafana bitabiriye uyu mukino ko abifurije “kugira umukino umwiza, Shampiyona nziza” mbere yo kongeraho ko bazatwara “ibikombe”.
Nyuma y’ibirori byaririmbyemo abahanzi batandukanye barimo Symphony Band, Sky2, Senderi na Khalfan, hatangiye umukino wa gicuti wahuje Rayon Sports na Kiyovu Sports, warangiye Kiyovu Sports itsinze 2-1.
Rayon Sports izatangira Shampiyona ihura na Mukura Victory Sports ku wa 30 Ukwakira 2021 mu gihe Kiyovu Sports izahura na Gorilla FC.
Akurikira ni amafoto utabonye yaranze uwo munsi
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele aganira n’umuyobozi wa Skol (i bumoso)
Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Olivier yari ahari
Visi Perezida wa mbere wa Rayon Sports, Kayisire Jacques
Visi Perezida wa kabiri wa Rayon Sports, Ngoga Roger
Muhirwa Prosper, umwe mu bahoze mu buyobozi bwa Rayon Sports ndetse ukomeza kuyiba hafi
Ruhamyambuga Paul wigeze kuyobora Rayon Sports
Gacinya Chance Denis na we wayoboye Rayon Sports yari muri uyu munsi mukuru
Perezida wa Rayon Sports ntajya abura ku mukino ikipe ye yakinnye
Nsekera Muhire Jean Paul , Perezida wa Gikundiro Forever kuva yashingwa ndetse akaba yarabaye umubitsi wa Rayon Sports ndetse na Visi Perezida wayo mu bihe bitandukanye ni umwe mu bitabiriye Rayon Sports Day 2021
Ivan, umuyobozi w’uruganda rwa Skol
Gakwaya Olivier wigeze kuba umunyamabanga wa Rayon Sports
Dr Norbert Uwiragiye uvura indwara z’abagore muri Polyclinique la Croix du Sud bita kwa Nyirinkwaya ni umwe mu bakunda gushyigikira Rayon Sports cyane
Martin Rutagambwa wigeze kuba Visi Perezida wa Rayon Sports
Buri mukinnyi yanyuraga ku itapi itukura, ubundi agahabwa numero azambara na Perezida wa Rayon Sports
Abayobozi banyuranye bo muri Kiyovu Sports nabo bari bitabiriye uyu munsi
Me Zitoni Pierre Claver wabaye umunyamategeko wa Rayon Sports imyaka myinshi
Mugabo Justin nyiri Radio na Televiziyo Isango Star
Kelly Abraham wabaye umunyamabanga wa Rayon Sports na we ni umwe mu badasiba kuyiba inyuma no kuyiherekeza aho yakinnye hose
Furaha JMV wigeze kuba Visi Perezida wa Rayon Sports
Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports na we yari muri uyu munsi mukuru
Hadji Mudaheranwa Youssuf , umuyobozi wa Gorilla FC
Perezida wa Kiyovu Sports , Juvenal Mvukiyehe
Umuyobozi wa Police FC yari muri uyu munsi
Youssef ni umwe mu bishimiwe cyane n’abafana
Imanishimwe Sammy wayoboye Rayon Sports Day 2021 ni na we wari wayoboye iheruka ya 2019
Muhire Kevin, kapiteni mushya wa Rayon Sports yakiranywe urugwiro n’abafana
Symphony Band yasusurukije abafana
Abahanzi banyuranye basusurukije abafana
Senderi yongeye gutaramana n’abafana ba Rayon Sports
PHOTO: RENZAHO Christophe