AMAFOTO 200 utabonye Rayon Sports inganya na APR FC
Mu mukino w’abakeba warimo ishyaka ryinshi wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Gashyantare 2022, warangiye APR FC na Rayon Sports nta n’imwe ibashije kureba mu izamu ry’indi.
Wari umukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda umwaka w’imikino wa 2021-22, Rayon Sports yari yakiriye APR FC.
Imyaka itatu yari ishize Rayon Sports itabasha gutsinda APR FC, 2019 APR FC yabatsinze 2-0, 2021 ibatsinda 1-0 ni mu gihe umukino uheruka warangiye ku ntsinzi ya APR FC ya 2-1, hose byari muri shampiyona.
APR FC nta kibazo cy’imvune yari ifite abakinnyi bayo bose bari bahari ndetse umutoza yari yagiriye icyizere kapiteni we, Jacques Tuyisenge kubanza mu kibuga, ni nyuma y’igihe kinini atabanza mu kibuga.
Rayon Sports yari ifite ikibazo cya Onana umaze iminsi mu mvune, uyu mukinnyi akaba n’uyu munsi atari ahari, ni na we waherukaga gutsindira Rayon Sports mu mukino wayihuje na APR FC.
APR FC yatangiye ubona ko ari iyo yihariye iminota ya mbere y’umukino, ariko Rayon Sports yakoze ku mupira gake niyo yayibyaje umusaruro kuko yabonyemo koruneri itagize icyo itanga.
Iminota 3 yakurikiyeho Rayon Sports yashyize igitutu kuri APR ndetse ibona amahirwe ariko Rayon Sports igorwa n’umunyezamu Ishimwe Pierre.
Ku munota wa 11, Manace Mutatu yateye ishoti ariko Pierre arikuramo, umusifuzi ntiyatanga koruneri kuko yavugaga ko umupira wavuye hanze.
Ku munota wa 24, Iranzi Jean Claude yahinduye umupira imbere y’izamu ariko Esenu ashyizeho umutwe unyura hejuru yaryo.
APR FC yacomekeye umupira mwiza Mugisha Gilbert wacitse ubwugarizi bwa Rayon Sports ariko Niyigena amushyira hasi hafi gato n’urubuga rw’amahina, Niyigena Clement umuhondo maze batanga kufura itagize icyo itanga.
Ku munota wa 39 umukino wabaye uhagaze gato barimo kuvura Niyomugabo Claude wakomeretse.
Ku munota wa 42, APR FC yabonye koruneri yatewe na Djabel ariko ateye umutwe unyura hanze gato yaryo.
Rayon Sports yari yarushije APR FC mu gice cya mbere ntabwo yabashije kubyaza umusarura amahirwe yabonye, amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 0-0.
APR FC yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, Jacques Tuyisenge aha umwanya Yannick Bizimana.
Ku munota wa 53, APR FC yabonye amahirwe akomeye ku mupira wari uvuye muri koruneri yatewe na Djabel habura ushyiramo, umupira wisirisimbya mu rubuga rw’amahina, Mugisha Gilbert ateye unyura hanze gato yaryo.
Byiringiro Lague yazamukanye umupira ku munota wa 64 ariko ubwugarizi bwa Rayon Sports bumukuraho umupira wasanze Mugisha Gilbert ahita atera mu izamu ariko Adolphe Hakizimana ahita awufata.
Ku munota wa 69, APR FC yakoze impinduka za kabiri, Mugisha Gilbert aha umwanya Ishimwe Anicet.
Rayon Sports yakoze impinduka za mbere ku munota wa 73, Manace Mutatu Mbedi aha umwanya Rudasingwa Prince.
Rayon Sports yakoze impinduka 2 ku munota wa 84, Muvandimwe JMV yinjiranye na Sadjati Niyonkuru havamo Mael Dinjeke na Iranzi Jean Claude ni nako APR FC yakuyemo Djabel hajyamo Mugunga Yves. Ku munota wa 87, Mugisha François Master wa Rayon yasimbiye Kwizera Pierrot.
Umupira wa mbere Muvandimwe yeteye ni ikosa yahise ahana umupira bawohereza muri koruneri yatewe na Muvandimwe na wo ariko umunyezamu Pierre awukuramo.
Amakipe yombi yakomeje kureba uko yafungura amazamu ariko umukino urangira ari 0-0.
Yari yaje kwibutsa abantu ko Covid-19 igihari
Gikundiro Forever yari yabucyereye
Ku rundi ruhande, abagize Intare za APR FC nabo bari baje gushyigikira ikipe yabo ari benshi
Kazungu Claver aganira na Murenzi uzwi cyane ku izina rya MC Murenzi bahoze bakorana kuri Contact FM atarajya kuba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Abayobozi bo mur Canal + , umufatanyabikorwa wa Rayon Sports bari baje kureba uyu mukino
Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Muhire Kevin [C], Iranzi Jean Claude, Niyigena Clement, Ndizeye Samuel, Kwizera Pierrot, Manace Mutatu, Nishimwe Blaise, Musa Esenu, Nizigiyimana Karim Mackenzie na Mael Dinjeke
APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Manishimwe Djabel, Mugisha Gilbert, Byiringiro Lague na Jacques Tuyisenge [C]
Ikosa Niyomugabo Claude yakoreye kuri Mackenzie, abafana ba Rayon Sports bakemeza ko ikipe yabo yari guhabwamo penaliti
Manasseh ntiyabyumvaga
Adil imibare yari yamubanye myinshi
Uwayezu Jean Fidele, Perezida wa Rayon Sports yari yaje gushyigikira abasore be kuri ’Derby’
Hagati hari Muvunyi Paul, wahoze ari perezida wa Rayon Sports...i buryo hari Muhire Jean Paul , Perezida wa Gikundiro Forever akaba yaranabaye umunyamabanga na Visi Perezida wa Rayon Sports mu bihe bitandukanye
Munyakazi Sadate na we wayoboye Rayon Sports yari kuri uyu mukino
Ngoga Roger, Visi Perezida wa Rayon Sports
Olivier, umubitsi wa Rayons Sports
I bumoso hari Lt Gen. Mubarak Muganga, Perezida wa APR FC naho i buryo ni Gen.James Kabarebe, Umuyobozi w’icyubahiro wa APR FC
Olivier Nizeyima Mugabo, perezida wa Ferwafa
Mu gice cya mbere, Niyomugabo Claude yakubiswe inkokora na Mackenzie ava amaaraso, aza amusatira, undi amubwira ko bitari ubushake
Umukino ujya kurangira, Adil yasenze Imana ngo imuhe igitego ariko biranga
Umukino urangiye, abafana ba Rayon Sports bibukije Adil ko ari sans papiers (nta byangombwa agira) na we yanga kuripfana ati duhuye 3 mutarabasha kunsinda
Abagize Intare za APR FC bati na 1 ntacyo ritwaye
Munana, umwe mu bafana bakomeye ba Rayon Sports ntiyibazaga uko bananiwe gutsinda umukeba
Aba bari baserutse mu mwambaro wa Iwacu Active Wear rukora Imyenda ya Sport
#MadeinRwanda
Umugore wa Djabel (i bumoso) yari yaje gushyigikira umugabo we
Bashimira uwamugariye ku rugamba wari waje kureba iyi ’derby’
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
TANGA IGITEKEREZO