AMAFOTO 150 utabonye ku mukino Rayon Sports yatsinzemo Musanze FC
Rayon Sports yaraye igeze muri ¼ cy’Igikombe cy’Amahoro nyuma yo gutsinda Musanze FC ibitego 3-1 mu mukino wa 1/8 wo kwishyura wabereye ku matara ya Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa Gatatu.
Ibitego bya Rayon Sports byinjijwe na Nishimwe Blaise, Niyigena Clément ndetse na Musa Esenu mu gihe kimwe rukumbi cyabonetse ku ruhande rwa Musanze FC, cyinjijwe na Irokan Samson Ikechukwu kuri penaliti.
Iyi ntsinzi yatumye Rayon Sports izahura na Bugesera FC muri ¼ kizakinwa tariki ya 26 Mata n’iya 4 Gicurasi 2022.
Inkuru irambuye kuri uyu mukino: Rayon Sports yasezereye Musanze FC, igera muri ¼ cya Peace Cup (Amafoto)
Abatoza ba Musanze FC bayobowe na Frank Ouna (hagati) bagera mu kibuga
Musa Esenu ahanganiye umupira n’ubwugarizi bwa Musanze FC bwarimo Muhire Anicet na Dushimumugenzi Jean
Eric Kanza Angua agerageza kuzibira Makenzi
Mugisha Master akinana na Blaise Nishimwe
Harerimana Obed atanga umupira
Ntaribi agerageza gukuraho umupira byarangiye uvuyemo igitego cya mbere cya Rayon Sports
Umupira wavuye ku munyezamu Ntaribi uza kugera kuri Blaise wawusubije mu izamu
Umunyezamu Ntaribi aburana, agaragaza ko bari bamusunitse
Nishimwe Blaise, Niyigena Clement na Onana bishimira igitego
Umunyezamu Kwizera Olivier mu kirere yishimira igitego cya Rayon Sports
Iranzi Jean Claude atwara umupira Samson Ikechukwu
Niziyimana Karim Makenzi yitegura guhindura umupira
Nshimiyimana Amran ashoreye umupira ubwo yari asatiriwe na Kwizera Pierrot
Ndizeye Samuel ukina mu bwugarizi bwa Rayon Sports
Abana ba Rayon Sports ntibakanzwe n’imvura
Abafana ba Musanze FC bari bitwaje ingoma za Kinyarwanda
Abakinnyi n’abatoza ba Musanze FC bajya inama
Abanya-Musanze bari bizihiwe bakubita umurishyo
Perezida wa Musanze FC, Tuyishime Placide, yari yaje gushyigikira ikipe ye
Kapiteni wa Musanze FC, Niyitegeka Idrissa yahawe ikarita ya kabiri y’umuhondo, ni ukuvuga itukura, mu minota ya nyuma
Munyakazi Sadate ashyigikiye Rayon Sports yigeze kuyobora
Perezida wa Gasogi United, KNC, Hadji Mudaheranwa wa Gorilla FC na Muhirwa Prosper barebye uyu mukino
Gacinya Denis wayoboye Rayon Sports na we yarebye uyu mukino
Amafoto: Renzaho Christophe
TANGA IGITEKEREZO