Amafaranga y’umurengera Ally Niyonzima yakaga, yongeye gutuma APR FC imureka

Nyuma yo kunaniranwa kumvikana ku mafaranga, APR FC yaretse umukinnyi Ally Niyonzima.

Mu minsi yashize hari havuzwe ko Ally Niyonzima yaba atarumvikanye na APR FC ku mafaranga ya ’recruitment’ aho ngo yasabaga Miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe bwarabihakanye buvuga ko ahubwo yari yasabye kujya gushakisha ikipe muri Maroc.

Tariki 2 Kanama 2019 ubwo APR FC yerekanaga abatoza bashya ndetse n’abakinnyi bayo muri rusange, Gen. Maj. Mubaraka, umuyobozi wungirije w’iyi kipe ya gisirikare yagize ati " Kuba mutamubonye hano ni uko atari uwa APR FC. Ally yadusabye gushakira amahirwe ahandi. Iyo umukinnyi afite ahantu yasabwe kujya mu rwego rwo kumurambagiza, tumuha amahirwe akagenda akagerageza. Iyo bitanamukundiye, nanone iyo aje tumubonamo ubwo buhanga, , tumuha amahirwe yo kongera kumwakira kuko APR FC ni umuryango..."

Yunzemo ati " Uvuze ngo APR FC yabuze umukinnyi kubera amafaranga, byaba ari ukwikirigita ugaseka. Kubera ko aba bantu ubona aha bose ntabwo ari ab’igiciro gito.

Duhora twifuza ko umukinnyi wa APR FC afatwa neza bishoboka, si ukwigamba ariko umukinnyi wa APR FC arahenze haba mu mishahara, mu mafaranga baguzwe ndetse na “prime” (agahimbazamusyi) nubwo batazikorera neza kuko twe “prime” dutanga hamwe ziba zingana n’umushahara mu yandi makipe.

Ntabwo Ally twatandukanye kubera amafaranga, biramutse ari ibyo byaba bibabaje. Mwe muzamwibarize. Yadusabye kujya kugerageza amahirwe turamwemerera, nibitanakunda muzabona agarutse."

Ibiganiro bishya byabaye iminsi 2

APR FC igiye kwitabira imikino ya gisirikare izabera muri Kenya kuva tariki ya 12 Kanama 2019. Biteganyijwe ko iyi kipe izahaguruka tariki ya 11 Kanama 2019 ikagaruka tarikiya 24 Kanama 2019.

APR FC yari yashyize Ally ku rutonde rw’abakinnyi izajyana mu mikino ya Gisirikare ibura iminsi itanu ngo itangire.

Ibigabiro bishya byo gusinyisha Ally Niyonzima byakozwe ku wa Kabiri ariko ntihagira ikigerwaho bitewe n’amafaranga yakwaga na Ally Niyonzima. Amakuru yizewe agera kuri Rwandamagazine.com ni uko uwo munsi Ally Niyonzima yifuzaga guhabwa 24.000 by’amadorali ya Amerika (21.984.000 FRW), naho APR FC imuha 20.000 $ (18.320.000 FRW) ngo asinye imyaka 2. Uwo munsi Ally Niyonzima yakaga umushahara wa Miliyoni n’ibihumbi Magana arindwi (1.700.000 FRW) mu gihe ikipe ya APR FC yemeraga kumuha Miliyoni y’umushahara (1.000.000 FRW) ariko byageze n’aho yemererwa kongerwaho 200.000 FRW ku mushahara.

Ku isaha ya saa yine z’ijoro ryo kuri uwo wa kabiri, Ally Niyonzima yandikiye bamwe mu bayobozi ba APR FC ko yabyemeye ndetse ko saa yine z’umunsi wari gukurikiraho yari kuza agasinya kuko ngo ari ikipe akunda. Bukeye bwaho Ally Niyonzima yongeye kwanga ayo mafaranga yari yahawe bituma APR FC imureka.

Bivugwa ko Ally Niyonzima yaba yaranze ayo mafaranga yahabwaga na APR FC kubera ko na AS Kigali ngo yaba yaramwegereye ikamwemerera ko yayamuha.

‘Ntabwo turigera dutanga 20.000.000 mu kugura umukinnyi’

Mu kiganiro Rwandamagazine.com yagiranye na Lt Col Sekaramba Sylvestre , umunyamabanga mushya wa APR FC, yemeje ko koko Ally Niyonzima bamuretse kubera amafaranga yakaga ariko ngo si umushahara wa 1.700.000 yashakaga ahubwo ngo ni 1.000.000 FRW. Ikindi ngo yashakaga kugurwa Miliyoni 20 FRW batigeze batanga ku mukinnyi uwo ariwe wese.

Ati " Nibyo , yifuzaga menshi kandi ayo mafaranga ntitwayatanga. Yifuzaga umushahara wa Miliyoni imwe (1.000.000 FRW) na recruitment ya Miliyoni 20 FRW kandi mafaranga nkayo ntabwo turayatanga na rimwe ndetse na miliyoni 20 ntabwo turayatanga tugura umukinnyi."

Tumubajije niba bamuretse burundu, Lt Col Sekaramba Sylvestre yagize ati " Kumureka burundu byaba ari ikindi, ariko kugeza ubu twabaye tumuretse. Yisubiyeho birashoboka ko twavugana, akomereje aho byashoboka ko twamureka burundu."

Twagerageje kuvunana na Ally Niyonzima kuri iyi ’transfer’ ariko umurongo wa telefone ye ngendanwa ntiwabonekaga.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(4)
  • FAny

    Asyi Nibamureke k watarumwataka bararwana niki. ntakampara

    - 8/08/2019 - 14:40
  • Mompa

    Ese ko mperuka batubwira ko yasabye ko bamurekura akajya gushakira ahandi, bamugarutseho bate!? Ko Mperuka se kdi bavuga ko batabuze amafaranga kuki batishyuye!? Iyi deal ubanza hari icyo ihishe.

    - 9/08/2019 - 06:26
  • pascal

    ariko ubu tuvugeko utazi ijambo "kwaka amafaranga y’ikirenga"ubu tuvugeko mwese mwavuye i burundi?? mwaretse kwica ururimi nkana .NTIBAVUGA umurengera BAVUGA ikirenga,murakoze, naho ally we mu mwihorere azaba nk ndatimana robert

    - 9/08/2019 - 10:18
  • ######

    nonese ko bavuga ko bataragura umukinnyi wa 20M kdi twumva ko Djabel yaguzwe 27M Thierry akagurwa 22M?????

    - 9/08/2019 - 11:48
Tanga Igitekerezo