Al Hilal izanye intego yo gutsinda Rayon Sports, yageze mu Rwanda (PHOTO+VIDEO)

Ikipe ya Al Hilal yo muri Sudan igomba gukina umukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions League na Rayon Sports yageze mu Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa gatatu. Ngo intego yabo ni ugutsinda nubwo bazanye gusa abakinnyi bakomoka mu gihugu cyabo.

Ahagana ku isaha ya saa saba z’urukerera nibwo iyi kipe yari igeze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe. Bakiriwe na Sibomana Aimable, umujyanama wa Komite ya Rayon Sports.

Al Hilal yazanye mu Rwanda abakinnyi 20 bakomoka muri Sudani bose kuko abanyamahanga 4 bari bayirimo bamaze kuyivamo nkuko byanemejwe na Salah Mohammed Adam, umutoza wungirije muri iyi kipe. Salah yatangarije itangazamakuru ko bazanywe no gutsinda kuko ngo barusha Rayon Sports ubunararibonye kandi bakaba ari ikipe ikomeye muri Afurika.

Yagize ati " Turishimye, njye ni ubwa mbere nje mu Rwanda, twarwumviseho byinshi. Turi imwe mu makipe akomeye muri Afurika , tuzakora ibishoboka byose ngo dutsinde uyu mukino. Tuzanywe no gutsinda."

Abajijwe icyo bazi kuri Rayon Sports yavuze ko bayizi neza ndetse bayubaha bityo ko bazi neza ko utazababera umukino woroshye kuri bo.

Ati " Ni ikipe tuzi neza, twubaha, mvugishihje ukuri , amahirwe azaba angana."

Salah yakomeje avuga ko abakinnyi bose bazanye ari abakomoka muri Sudani. Ngo abanyamahanga 2 bongeyemo ntibarabona ibyangombwa ariko ngo bashobora gukina umukino wo kwishyura. Umwe akomoka muri Nigeria, undi muri Tunisia.

Umukino uzahuza amakipe yombi uteganyijwe ku cyumweru tariki 11 Kanama 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa cyenda n’igice.

Kwinjira muri uyu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali ni 3000 FRW, 5000 FRW, 15.000 FRW na 25.000 FRW.

Ikipe izakomeza hagati y’izi zombi izahura n’izaba yatsinze hagati Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria, mu ijonjora ribanziriza amatsinda muri iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane wa Afurika.

Aimable Sibomana, umujyanama mukuru wa Komite ya Rayon Sports niwe wakiriye iyi kipe

Abatoza ba Al Hilal...uwa kabiri uturutse i buryo ni Nabil Kouki , umunya Tunisia akaba ari na we mutoza mukuru wayo

Salah Mohammed, umutoza wungirije muri Al Hilal yemeje ko bazanywe no gushaka intsinzi

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Eric kuka

    Andika ubutumwa. nkunda inkuru zawe zibazirimo ubwenge msz

    - 10/08/2019 - 21:10
  • Eric kuka

    Andika ubutumwa. nkunda inkuru zawe zibazirimo ubwenge msz

    - 10/08/2019 - 21:10
Tanga Igitekerezo