Al Hilal izakira Rayon Sports, Robertinho ari muri Brazil - Karenzi

Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo bita Robertinho agiye gusubira iwabo muri Brazil.

Mu ijoro ryo ku itariki 23 rishyira tariki 24 Nyakanga nibwo uyu mutoza yari agarutse mu Rwanda kumvikana na Rayon Sports aho yagombaga guhita asinya umwaka umwe. Ni amasezerano yari yamaze kumvikanaho n’ikipe ya Rayon Sports ariko ntiyahita ashyirwaho umukono kugeza afashe iki cyemezo cyo gusubira iwabo.

Robertinho yari yagarutse muri Rayon Sports nyuma y’uko umutoza w’umunya-Cameroun Mathurin Olivier Ovambe wari wakoze igeragezwa muri CECAFA Kagame Cup 2019 atashimwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Mu ijoro ryakeye nibwo yasezeye ku ikipe ya Rayon Sports nkuko binemezwa n’uhagarariye inyungu ze (Manager), Alex Karenzi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Rwandamagazine.com, Karenzi yagize ati " Robertinho arashaka gusanga umuryango we. Yaraye asezeye abayobozi ba Rayon Sports nijoro. Uyu munsi ntabwo ari butoze. "

Tumubajije niba byashoboka ko yatoza umukino wo kwishyura wa Al Hilal, Karenzi yagize ati " Azaba ari iwabo icyo gihe. Ikipe irashaka undi mutoza....Ikipe iba ifite ubuyobozi bwayo, twebwe dusabwe kubwubaha , ifite na gahunda igendaraho..."

Tuganira n’umuvugizi wa Rayon Sports, Jean Paul Nkurunziza na we yahamije ko bamaze gusezerwaho na Robertinho kandi ngo hakaba hagiye gushakwa umutoza mu maguru mashya.

Ati " Mu ijoro, Robertinho yaraye adusezeye.Ubu ikipe ifitwe na Kirasa Alain. Turahita dushaka undi mutoza mu buryo bwihutirwa mu gihe Robertinho twaba dutandukanye."

Robertinho yari yabashije kunganyiriza i Kigali na Al Hilal 1-1 mu mukino w’ijonjora ry’ibanze rya Total CAF Champions Leaugue. Umukino wo kwishyura uzakinirwa muri Sudani tariki 25 Kanama 2019.

Ikipe izakomeza hagati Rayon Sports na Al Hilal, izahura n’izakomeza hagati ya Rahimo FC yo muri Burkina Faso na Enyimba FC yo muri Nigeria. Enyimba yatsindiwe muri Burkina Faso igitego 1-0 mu mukino ubanza wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Robertinho avuye muri Rayon Sports mu gihe yari yabashije kuyigeza muri 1/4 cya CAF Confederation Cup, kuyihesha igikombe cy’Agaciro ndetse no kuyihesha igikombe cya Shampiyona cya 2018/2019.

Nabil Kouki na Robertinho ntibagihanganiye mu mukino wo kwishyura wa Al Hilal na Rayon Sports muri Sudan

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(6)
  • Habimana

    Ariko se Mana?muri gikundiro yacu hazaba umutuzo bigenze gute?nta gihe ibibazo bitabamo.njye ntabwo niyumvisha ukuntu umutoza umwoherereza tiquet yo kuva muri Brazil.yagera mu ikipe ukamwereka ko udashaka kumuha amasezerano.Abayobozi bashya ba rayon sport ndabona batangiye kwivangira.

    - 14/08/2019 - 12:21
  • TUYISHIMIRERE Theogene

    Igenda rya Robertinho Riratunguranye kuko Equipe n’abafana bayo muri rusange twari tumukunze ariko ubwo wenda hari impamvu ifatika yabimuteye abayobozi ba Equipe bagerageze bazibe icyuho mumaguru mashya baharanire ko equipe igumana umurongo yarifite wo kugerakure no kwiyuba ariko bagerageze gukosora amakosa mbere, hirindwa n’ibindi bya byatungurana muri equipe. Murakoze amateka ya Robertinho Ntazibagirana muri Rayon Sports kandi tumwifurije kugenda amahoro.

    - 14/08/2019 - 15:03
  • mike

    Sadat FC..........araturagije nyine no mission yarafite .ndabibabwiye bavandimwe dusangiye akababaro Robertinho Sadat amupangiye amavubi ejo cgwa ejobundi murabyibonera umugambanyi.com ubundi tuzize uwahaye Ikipe aba bahungu. barutwa na Gacinya na Martin n,ubwo nabo atari shyashya. Muvunyi we genda waradutereranye.dutangiye kuku missing a.

    - 14/08/2019 - 16:52
  • ######

    LAYON

    - 15/08/2019 - 06:58
  • Ken

    Nkunda Rayon ariko Ababa bagabo bayoboye iyikipe bayigize akarima kabo,biyita abakire ariko rayon irabatunze biirwa bayisaruramwo . ikibabaje nukuntu bakina nabafana batubeshya ngo basinyishije umuyoza umwaka kumbe aribinyoma, Ngaho ngo batanze umukinnyi kuri list ngo namara gukora ubukwe azaza nimba butaraba, bagabo murikurya team yacu abomukorera nitwebwe bafana cg mwiboneye ikinombe. Muri abanyabinyoma rwose. UBUSE ABAFANA NIDUCIKA KUKIBUGA MUKABURA AYOMAFARANGA KONAMWE MUZIHUNGIRA MBIZI.nimba mushaka ko ikipe mutubeshya komukunda igira aho igana mugabanye akavuyo mfite mutubwize ukuri.

    Amaherezo tuzamenya amakuru ahagije,ubundi tuyikundire murugo. Nigute mujyamwo umwenda wa bus urenze agaciro ka bus. Bus ya team yacu irashaje bikaze ushaka kubireba azayegere cg ayirebe hejuru hayo.
    Mwegure rwose, nimwegure rwose, iyikipe ntikeneye kuyoborwa nunukire,ikenewe kuyoborwa numukunzi muzima Ufite ibitekerezo byiterambere. Kubwakata zibera mubuyobozi dukeneye RIB gukurikirana uko cash zikora.

    - 15/08/2019 - 07:11
  • MANUCO

    Ko mutakivuga ko APR ariyo ibiri inyuma ubanza mumaze guca akenge, amaso yanyu amaze guhumuka, n’ibindi muzabimenya mpola mpala

    - 15/08/2019 - 11:32
Tanga Igitekerezo