Buregeya Prince, ni myugariro wa APR FC urimo kwitwara neza mu kibuga nyuma y’uko azamuwe mu ikipe nkuru avuye mu ishuri ry’iyi kipe ryigisha abana gukina umupira w’amaguru (APR Football Academy). Mu mwaka we wa kabiri akinnye muri APR FC yaciye agahigo ko gukina imikino 30 yose ya Shampiyona ndetse ayikina adasimbuwe.
Muri uyu mwaka wa Shmpiyona , Azam Rwanda Premier League 2018/2019, Buregeya Prince yaciye agahigo ko kuba ariwe mukinnyi muri Shampiyona wakinnye imikino yose uko ari 30 ariko akongeraho kuyikina adasimbuwe.
Iminota 2 gusa niyo atakinnye ku mukino w’umunsi wa 30 APR FC yahuyemo na Police FC kubera imvune yari amaze kugira ariko nabwo ntiyasimbujwe kuko APR FC yari yamaze gusimbuza abakinnyi 3. Ni umukino APR FC yatsinze Police FC 2-0.
Buregeya Prince avuga ko ashimira Imana yamurinze imvune bigatuma akina iyi mikino yose adasibye.
Ati " Nabikesheje gukora hamwe n’Imana yamfashije indinda imvune kuko iyo ugize imvune usiba imikino. Ni ibintu nakiriye neza cyane kubona urangiza iyo mikino yose amahoro. Bimpa ’ motivation’ ko na shampiyona itaha nzakomeza nkakora cyane nubwo Shampiyona zidasa, gusa nzakora cyane, Imana izaba ibirimo."
Ku bijyanye n’uko bitwaye nk’ikipe avuga ko bitagenze neza kuko batabashije kwegukana igikombe cya Shampiyona.
Ati " Nkuko mwabibonye , ntabwo byarangiye uko twabishakaga kuko ntabwo twabashije gutwara shampiyona gusa ntibyari bibi cyane , twabaye aba kabiri , buriya umwaka utaha bizagenda neza."
Avuga ku buryo abona yitwaye ku giti cye muri shampiyona ishize, Prince yavuze ko asanga ushimishije kuko yagiriwe icyizere cyo gukina imikino yose nubwo ngo asanga hari byinshi byo kongera agifite.
Ati " Nagiriwe icyizere cyo gukina imikino yose ari naho mpera mvuga ko kuri njye shampiyona yagenze neza ...nubwo hari aho twagiye dutsindwa , kugiti cyanjye mbona byaragenze neza nubwo mfite byinshi byo kongera cyane."
Ashimira Imana yamurinze imvune akabasha gukina imikino yose ya shampiyona ya 2018/2019
Gukora cyane, gusenga, kwicisha bugufi no kubaha nizo ntwaro abona ngo zizamugeza kure
Buteera Andrew , Rugwiro Herve na Rukundo Denis ngo bari mu bamufashije kwibona mu ikipe nkuru ubwo yari ayizamuwemo muri shampiyona ya 2017/2018.
Gukora cyane nibyo asanga bizamurenza mu Rwanda ndetse no hanze ya Afurika. Uretse gukora cyane, andi maturufu ashyize imbere ni ukwicisha bugufi, gusenga ndetse no kubaha kuko abona aribyo bizamugeza kure.
Prince yazamukiye muri Centre de formation yo ku Kacyiru bita Eagle stars itozwa n’umutoza bita Kanoute (Butera callixte). Muri 2015 nibwo yagiye mu ikipe y’abana batozwa umupira w’amaguru ya APR FC, azamurwa mu ikipe nkuru muri 2017.
Uretse kuba yarazamuwe muri APR FC nkuru, Prince Buregeya yanahamagawe mu makipe y’igihugu mu byiciro bitandukanye: Abatarengeje imyaka 20 yari anabereye kapiteni, abatarengeje imyaka 23 ndetse no mu ikipe nkuru.
Iyakaremye Emmanuel
Courage buregeya