Akanyamuneza kuri Caleb wishimiye ikaze yahawe n’Abarundi

Bimenyimana Bon Fils Caleb yishimiye cyane urukundo yeretswe n’Abarundi ku mukino ikipe y’Intamba mu rugamba y’abatarengeje imyaka 23 yatsinzemo iya Tanzania 2-0 mu mukino ubanza wo guhatanira itike yo kwitabira igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23.

Bonfils Caleb wa Rayon Sports ari mu bakinnyi , umutoza Juslin Bipfubusa w’Intamba ku rugamba z’u Burundi yahamagaye ngo bamufashe gushakisha itike. Caleb asanzwe afite ubwenegihugu bw’u Rwanda ariko yahisemo gukinira u Burundi, igihugu yakuriyemo.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ugushyingo 2018 kuri Stade Louis Rwagasore.

Igice cya mbere cyarangiye bikiri 0-0. Ku munota wa 59 nibwo Bon Fils Caleb yatsindiye Intamba mu rugamba igitego cya mbere kuri Penaliti yari ikozwe na myugariro wo muri Tanzania mu rubuga rw’amahina.

Ku munota wa 65 Caleb yakomerekeye muri uyu mukino asimburwa na Cedric Titi Mavugo . Mavubo niwe watsindiye Intamba mu rugamba igitego cya 2 ku munota wa 77 ku mupira yari ahawe na Kanakimana Bienvenue.

Umukino wo kwishyura uteganyijwe ku itariki 20 Ugushyingo 2018 muri Tanzania. Izakomeza hagati y’u Burundi na Tanzania izahura na Congo Brazaville.

Amakipe y’ibihugu umunani azitwara neza kurusha andi muri aya majonjora azatsindira itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri kuva tariki 8 kugeza tariki 12 Ugushyingo 2019, naho ane ya mbere muri iri rushanwa azatsindire itike yo guhagararira uyu mugabane mu mikino Olempike izabera i Tokyo mu Buyapani mu 2020.

Caleb ni inshuro ya mbere ahamagawe kuva yava muri Vital’O FC y’i Burundi agasinyira Rayon Sports mu mpeshyi ya 2017. Yaherukaga gukinira ikipe y’igihugu muri 2016 mu gushakisha itike ya CHAN 2018 yabereye muri Maroc uyu mwaka.

Mu bafana bari ku kibuga, hari abari bazanye ibyapa biha ikaze Bon Fils Caleb. Caleb yatangarije Rwandamagazine.com ko yishimiye cyane ikaze Abarundi bamuhaye.

Ati " Nari maze iminsi ntakinira ikipe y’igihugu. Ni ibintu bikomeye iyo ubonye abafana bakwishimiye kugeza aho bazana ibyapa ku kibuga. Byanshimishije kandi nabashimiye mbikuye ku mutima.

Nashimiye n’Imana yampaye igitego. Nagituye abafana , ababyeyi banjye ndetse n’umukunzi wanjye uhora anshyigikira mu mwuga wanjye."

Caleb yakomeje avuga ko arajwe ishinga no guhesha ikipe y’igihugu cye itike yo kwerekeza mu Misiri.

Shampiyona y’u Rwanda yasubitswe hamaze gukinwa imikino 5 ibanza. Caleb niwe uyoboye abatsinze ibitego byinshi kuko amaze kugira ibitego 4 mu mikino 4 yakinnye.

Uko indi mikino yo muri iri jonjora yagenze:

Mauritius 0-5 Kenya
Rwanda 0-0 RDCongo
Ethiopia 4-0 Somalia
Uganda 1-0 South Sudan
Seychelles 1-1 Sudan

Kimwe byapa byazanwe ku kibuga giha ikaze Bon Fils Caleb bahimba Martial

Caleb wishimiye ikaze yahawe nyuma y’imyaka 2 yari amaze adakinira ikipe y’Intamba mu rugamba

Photo:Bizos/ Burundi Sport

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo