AFCON 2021: VAR igiye kwifashishwa mu mikino yose y’igikombe cy’Africa muri Cameroon

Uburyo bwa videwo bwunganira umusifuzi (buzwi nka VAR mu mpine y’Icyongereza) ku nshuro ya mbere buzakoreshwa mu mikino yose 52 y’igikombe cy’Afurika cy’ibihugu cy’umupira w’amaguru (CAN/AFCON) cyo muri uku kwezi.

Mu gikombe cya CAN cyo mu 2019 cyabereye mu Misiri, iryo koranabuhanga rya VAR ryakoreshejwe gusa guhera mu mikino ya kimwe cya kane n’abagiteguye, ari bo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF).

Mu itangazo, CAF yagize iti: "Mu gihe Caf itera imbere atari gusa muri gahunda yo kuvugurura isura y’imisifurire ahubwo no kugira abasifuzi bo ku rwego rw’isi muri Afurika, ikoreshwa rya VAR mu mikino yose 52 ni intambwe iganisha mu cyerekezo cyiza".

CAF yahisemo abasifuzi 24, abasifuzi bungirije 31 hamwe n’abasifuzi umunani bakoresha VAR, bose hamwe bava mu bihugu 36, bo gusifura iri rushanwa ryo muri Cameroun. Umunyarwandakazi Salima Mukansanga ni umwe mu basifuzi bane b’abagore bari muri iri irushanwa. Barimo n’Umurundi Pacifique Ndabihawenimana.

Abasifuzi babiri bava mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku mugabane w’Amerika (CONCACAF), abo ni Umunya-Guatemala Mario Escobar n’Umunya-Mexique Fernando Guerrero uri mu basifuzi bakoresha VAR, na bo bari mu bazasifura iri rushanwa, bijyanye na gahunda yo kungurana ubumenyi hagati y’impuzamashyirahamwe z’umupira w’amaguru.

Hagati aho, ikipe izegukana iyi CAN ubu izahembwa miliyoni 5 z’amadolari y’Amerika (miliyari 5 mu mafaranga y’u Rwanda), aya akaba yiyongereyeho 500,000 by’amadolari y’Amerika, ugereranyije n’igihembo cyahawe ikipe yayegukanye mu 2019.

Ikipe ya kabiri izahabwa miliyoni 2.75 z’amadolari y’Amerika (miliyari 2.7 mu mafaranga y’u Rwanda), mu gihe amakipe yatsindiwe muri kimwe cya kabiri azahabwa miliyoni 2.2 z’amadolari y’Amerika, naho ayatsindiwe muri kimwe cya kane ahabwe miliyoni 1.175 y’amadolari y’Amerika buri kipe.

Bivuze ko habayeho inyongera ya miliyoni 1.85 y’amadolari y’Amerika ku bihembo by’amafaranga byose hamwe, ugereranyije no mu irushanwa ryo mu 2019.

Iri rushanwa riratangira ku cyumweru ubwo Cameroun yaryakiriye izaba ikina na Burika Faso saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h) ku isaha yo mu Rwanda.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo