Adel Abdelrahman yirukanwe muri Musanze FC

Ikipe ya Musanze FC yamaze kwirukana umutoza wayo Adel Abdelrahman wari uyimazemo amezi 5.

Ni umwanzuro wafashwe na Komite ya Musanze FC kuri uyu wa Kane tariki 14 Gicurasi 2020.

Mu kiganiro yagiranye na Rwandamagazine.com, Tuyishimire Placide yavuze ko impamvu birukanye uyu mutoza ari ukuba atari umuntu wumvikana ndetse ngo akaba yateranyaga Komite n’abakinnyi.

Ati " Nibyo twamaze kumusezerera, guhera uyu munsi ntakiri umutoza wa Musanze FC. Impamvu ni uko atari umuntu wumvikana. Kumvikana na Komite byagoranaga ndetse ikirenzeho ni uko yacagamo abakinnyi ibice ndetse akabateranya na Komite."

Placide yakomeje avuga ko kubirebana no gusesa amasezerano na we ngo ’ bazakurikiza’ ibyo amategeko ateganya.

Ati " Ku bijyanye no kuba hari icyo wenda tumugomba, tuzakurikiza icyo amategeko ateganya ndetse n’icyo contract ye ibivuga."

Ntiyakojejwe iby’ihagarikwa ry’imishahara

Tariki ya 9 Mata 2020 nibwo Musanze FC yandikiye abakinnyi n’abandi bakozi bayo bose ko ihagaritse imishahara yabo kugeza igihe Shampiyona izasubukurwa. Hari nyuma y’uko Akarere ka Musanze nako kandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko gahagaritse amafaranga kabageneraga kugeza Shampiyona isubukuwe kuko ngo ntayacyinjira nka mbere kubera icyorezo cya Coronavirus.

Adel Ibrahim ukomoka mu Misiri yanze kwemera iki cyemezo. Icyo gihe yavuze ko batunguwe n’ibaruwa ya komite y’ikipe ya Musanze FC ihagarika imishahara yabo ndetse ngo ntiyabyishimiye.

Agira icyo avuga ku kibazo cy’uyu mutoza, Umunyamabanga wa Musanze FC, Makuza Ritishereka Jean yatangarije Rwandamagazine.com ko icyemezo bafashe ataribo cyaturutseho ahubwo ngo byatewe n’icyemezo bamenyeshejwe n’Akarere ka Musanze ko kabaye gahagaritse amafaranga kabageneraga kandi ngo ariwe muterankunga mukuru.

Ati " Uretse n’umutoza, abantu bose babeshwaho n’imishahara kandi ntekereza ko kubera ingaruka z’iki cyorezo cya Covid -19, Musanze FC sirwo rwego gusa rwahagaritse imishahara , ibyo ni ibituruka kucyo bita conge technique (ikiruhuko cya tekiniki) bitewe n’impamvu runaka."

Icyo gihe umunyamabanga wa Musanze FC yavuze ko icyemezo bafashe bagendeye ku itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ku ngingo yaryo ya 18.

Yagize ati " Hari ingingo ya 18, igica cya 4 n’icya 6 cy’itegeko numero 66/2018 rigenga umurirmo, mu gika cya kane bavuga ko kubera Impamvu z’ubukungu na tekiniki , ko akazi gashobora kuba gasubitswe….mu gusubikwa kw’akazi rero tuba tuvuga no gusubikwa kw’imishahara , ibyo rero simbona ko ari ikintu gitangaje …itegeko ntabwo rero rireba abenegihugu, rireba abantu bose bakorera mu gihugu…"

Ntiyumvikanaga na ’Staff’

Andi makuru yizewe agera kuri Rwandamagazine.com twari tumaze igihe dukurikirana ni uko uyu mutoza ngo hari bamwe mubo bakorana (Staff) atari acyumvikana nabo ndetse ngo ikibazo cyose cyabaga yakibagerekagaho.

Uwaduhaye ayo makuru ubizi neza anahamya ko kuba Bahhaeldin Ibrahim wari umwungirije yaragiye byaturutse ku kutumvikana na Adel Abdelrahman bakomoka mu gihugu kimwe cya Misiri.

Uwaduhaye amakuru yagize ati " Uriya mutoza ntabwo yumvikanaga na mwene wabo. Uzashakishe amakuru yose uzasanga kugenda kwe atari uko hari ikibazo na kimwe yagiriye muri Musanze FC ahubwo yabonye atumwikana na mwene wabo kandi ari na we wamuzanye, ahitamo kwigendera. Nubu nkeka ko ikipe iramutse imuhagamaye yagaruka agakomeza akazi ke kuko n’abakinnyi bamwiyumvagamo cyane kurusha umutoza mukuru."

Tariki 15 Mata 2020 nibwo Bahhaeldin Ibrahim wari umutoza wungirije muri Musanze FC yandikiye ibaruwa ubuyobozi bwa Musanze FC abusaba ko bamuha urupapuro rumurekura (Release letter). Yavugaga ko bitewe n’ikibaco cy’icyorezo cya Coronavirus kiri ku isi yose kandi we akaba ari iwabo mu Misiri, bityo ko bitamworohera kugaruka mu kazi ke k’ikipe, yasabaga ko yahabwa uburenganzira na Musanze FC urupapuro rumurekura, akabasha kurugeza kubakoresha be bashya mu Misiri.

Tariki 20 Mata 2020 nibwo ikipe ya Musanze FC yemeye kumureka akajya kwishakira akazi ahandi.

Mu kwezi k’Ukuboza 2019 nibwo aba batoza bombi bageze muri Musanze FC. Bafashije Musanze FC kuva mu myanya y’inyuma ubu ikaba iri ku mwanya wa 12 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 27.

Yari amaze amezi atanu muri Musanze FC

Aba banyamasiri basa nabaviriye rimwe muri Musanze FC

Bahhaeldin Ibrahim (i buryo) yari yarazanywe muri Musanze FC na mwenewabo Adel Abdelrahman

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo