Abantu ku giti cyabo ndetse na za Fan clubs bagera kuri 25 nibo bamaze kwishyura amafaranga yo kugura abakinnyi muri Rayon Sports muri 81 bari bemeye kwitanga mu nama nyunguranabitekerezo yahuje ubuyobozi bwa Rayon Sports, abayobozi ba za Fan-Club n’abandi bakunzi bayo muri Grazia Apartment ku Cyumweru, tariki ya 1 Gicurasi 2022.
Muri iyo nama, abafana na fan clubs bagera kuri 81 bari bemeye gukusanya asaga Miliyoni 43.050.000 FRW kugira ngo batere inkunga mu bitugu ikipe yabo mu igura ry’abakinnyi bashya bagomba kuyifasha muri ’saison’ ya 2023.
Kugeza ubu abamaze gutanga amafaranga yose bemeye ni 25 bonyine (habariwemo na fan clubs) yo kugura abakinnyi. Hamaze gutangwa agera kuri Miliyoni cumi n’eshanu (15.310. 000 FRW). Ni ukuvuga 36% by’amafaranga yari yemewe.
Ubwo Rwandamagazine.com yashakaga kumenya amakuru ajyanye n’iyi nama twari twabagejejeho mu nkuru yacu yabanje, ubuyobozi bwa Rayon Sports bwadutangarije ko bushimira cyane abamaze gutanga amafaranga yose gusa ngo n’abandi basigaye bagomba kuyatanga mu cyumweru gitaha nk’uko ngo babyemereye ubuyobozi.
Urutonde rw’abamaze gutanga amafaranga yose bemeye:
1 AIMABLE NSENGIMANA Campos
2 BARAMBA EDUARD
3 NIYIGABA Claver
4 Dream Unity fan club
5 Hadji Mohamedi RUDASINGWA
6 Herman Usd
7 Isibo FAN Club
8 KAMAL Gustave
9 KAYITANA Emmanuel
10 March Generation
11 MUGISHA Theogene (Nyamata blue Shine)
12 Muhire Aloys (Rocket fan club )
13 MUHIRWA PROSPER
14 MUNYAKAZI Sadate
15 NGABONZIZA BERNARD
16 NISENGWE MARIE CHANTAL
17 NKUNDIMANA Jean Felix
18 NTIRENGANYA Facis
19 ThE blue Family fan club
20 THE VERT fan club
21 THEO/ France
22 UGIRASHEBUJA ADOLPHE
23 Uwayezu Jean Fidele
24 Intwari Fan Club
25 Omega Fan Club
Kugeza ubu Rayon Sports imaze kugura abakinnyi barimo Ndekwe Felix wavuye muri AS Kigali, Iraguha Hadji wavuye muri Rutsiro FC, Raphael Osalue, Mucyo Didier Junior na Ishimwe Ganijuru Elie bakiniraga Bugesera, Hirwa Jean de Dieu wakiniraga Marine FC, Ngendahimana Eric wakiniraga Kiyovu Sports na Tuyisenge Arsène wakiniraga Espoir FC.
/B_ART_COM>