Abatoza ba Police FC BEGUYE

Seninga Innocent wari umutoza mukuru w Police FC Bisengimana Justin wari umwungirije bamaze kwegura ku mirimo yo gutoza iyi kipe.

Mu itangazo Polisi y’igihugu yashyize hanze, yatangaje ko aba btazo bombi bashyikirije ubuyobozi bw’ikipe amabaruwa y’ubwegure ku mirimo yabo uyu munsi.

Imwe mu mpamvu yo kwegura ngo ni ukuba ikipe idatanga umusaruro ushimishije. Ubuyobozi bw’ikipe bwemeye ubwegure bwabo, bukaba bugiye gushaka ababasimbura.

Seninga yeguye nyuma y’uko ku munsi w’ejo hasubitswe umukino wa Shampiyona w’umunsi wa 17 wagombaga guhuza Police na Mukura VS wasubitswe nyuma y’uko imvura yaguye ikibuga cya Kicukiro kikuzura amazi. Wimuriwe i Nyamirambo kuwa mbere tariki 23 Mata 2018.

Seninga asizwe Police FC ku mwanya wa 8 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 22. Police FC imaze gutsindwa imikino 6, itsindwa imikino 6 , inganya imikino 4.

Umwaka ushize Seninga na Bisengimana bafashije Police FC kurangira Shampiyona iri ku mwanya wa 2 inyuma ya Rayon Sports yegukanye igikombe.

Muri Nyakanga 2016 nibwo Seninga yagizwe umutoza mukuru wa Police muri avuye muri Etincelles. Yinjiye mu ikipe ya Police FC asimbuye Cassa Mbungo Andre. Yahise asinya umwaka umwe, uza kongerwa. Ubwo yasinyaga amasezerano mashya Seninga Innocent yari yahawe inshingano zo kwegukana igikombe cya Shampiyona cyangwa igikombe cy’Amahoro.

Mu gikombe cy’Amahoro, Seninga yari yakuyemo Musanze FC ku kinyuranyo cy’ibitego 4-2.

Biravugwa ko Nshimiyimana Maurice bakunda kwita Maso ariwe uzaba ari gutoza ikipe ya Police FC mu gihe gisigaye cya Shampiyona, umutoza mukuru akazashakwa mu mpera za ’Season’.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo