Abasifuzi Simba na ’Mazembe’ bajuririye ibihano bafatiwe

Umusifuzi mpuzamahanga, Simba Honoré na Gakire Patrick bakunda kwita Mazembe baherutse guhagarikwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru, FERWAFA, igihe cy’amezi atatu badasifura kubera amakosa bakoze, bajuririye iki cyemezo bafatiwe, bavuga ko batakoze nkana.

Aba basifuzi bahanwe tariki 13 Ukuboza 2021 nyuma y’inama yahuje abagize Komisiyo y’Abasifuzi mu Rwanda, yasuzumiwe amakosa amaze iminsi agaragara mu mupira w’amaguru w’u Rwanda.

Simba Honoré yahaniwe ko nk’uwari umwungiriza wa Mbere i Musanze, yanze igitego cya Hakizimana Muhadjiri yatsinze Musanze FC tariki 10 Ukuboza 2021 mu mukino warangiye Police FC itahanye amanota atatu ku ntsinzi ya 2-1.

Gakire Patrick uzwi nka Mazembe, we yahaniwe ko yanze igitego cya Mukura V&L cyatsinzwe na William Opoku ubwo iyi kipe yanganyaga na Marines FC 0-0 tariki 8 Ukuboza 2021 mu mukino wabereye kuri Stade Umuganda.

Aba basifuzi bombi bahanishijwe kumara ibyumweru 12 badasifura. Gusa ntibatinze kujuririra ibi bihano kuko bo bahamya ko habayeho guhanirwa amakosa bakoze batewe no kwibeshya.

’Amakosa bakoze ngo ni ukwibeshya bya muntu’

Muri iyo baruwa batangira bagira bati "

"Dushingiye ku ma baruwa twandikiwe yo ku wa 13 Ukuboza 2021imenyesha ko duhawe igihano cyo guhagarikwa ibyumweru cumi na bibi (12) tudasifura, tubandikiye tugirango tubagezeho ubujurire bwacu kuri iki gihano twahawe."

" Bwana president turemera ko twakoze amakosa bitewe no kwibeshya twanga ibitego byatsinzwe na Opoku (umukinnyi wa mukura) ku mukino wahuje Mukura na Marine ndetse n’igitego cyatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana ku mukino wahuje Police na Musanze tuvuga ko baraririye nyuma hakoreshejwe amashusho bigaragara ko twabyanze kandi byaribyo batari baraririye ariko mu byukiri ni ukwibeshya bimwe bya muntu."

’Mu minsi ishize ngo bitwaye neza, ari naho bahera basabwa gukurirwaho ibihano’

Bakomeje bagira bati " Mu byukuri mu mikino yose tumaze gusifura twitwaye neza muramutse murebye muri komisiyo ishinzwe abasifuzi bakabereka amanota yacu mu mikino igera kuri 7 twasifuye mbere mwasanga twarakoze akazi neza akaba ariyo mpamvu dushingiraho dusaba ko twakurirwaho igihano twahawe cyo gahagarikwa gusifura mu gihe kingana n’ibyumweru 12. "

"Ikindi kandi president nta na rimwe turahamagazwa na komisiyo ishinzwe abasifuzi turegwa imyitwarire mibi ngo twihanangirizwe kwitwara nabi (to be warned) ndetse no kuri iyi mikino twahaniwe ntabwo komisiyiyo y’imisifurire yigeze iduhamagara ngo twisobanure kuri ariya makosa twarezwe humvwe uruhande rwacu natwe nk’abaregwa, ahubwo twatunguye no kubana amabaruwa atubwira ko duhawe biriya bihano byo guhagarikwa mu gihe cy’ibyumweru 12 kuri za email zacu ndetse no mu makuru mu bitangazamakuru bitandukanye no ku mbuga nkoranyambaga (social media) zitandukanye. Kandi ibitego kubyanga nta bundi bugome cyangwa kubigambirira kundi ahubwo ni ukwibeshya kwa muntu cyane ko nta n’uburyo bwikoranabihanga buhari bwari guhita bwifashishwa ako kanya ku kibuga nkuko mu bindi bihugu biteye imbere bikorwa. "

’Nibwo bwa mbere’

Kuba batarigeze bihanangirizwa na rimwe cyangwa ngo bibe Ari isubiracyaha niyo mpamvu basaba ko bakurirwaho ibihano bafatiwe.

Bati " Niyo mpamvu dukurikije ko ari ubwa mbere twari dukoze amakosa tutabigambiriye kandi tukaba tutarigeze twihanangirizwa (warning) na rimwe ngo bibe ari isubira cyaha turasaba ko igihano cyo guhagarikwa ibyumweru 12 cyakurwaho tugakomeza akazi kacu kuko twiteguye gukomeza gukorana umurava n’ubunyamwuga mu kazi kacu nkuko tubisabwa".

Simba Honoré, umusifuzi mpuzamahanga

Gakire Patrick bakunda kwita Mazembe

Mazembe na Simba bishyize hamwe bajurira ibihano bafatiwe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo