Abandi ba rutahizamu 2 baturutse mu Burundi bashobora gusinyira Rayon Sports batangiyemo imyitozo (AMAFOTO)

Irakoze Saidi na Bigirimana Yahya ni abandi bakinnyi basatira izamu baturutse mu Burundi bashobora gusinyira Rayon Sports.

Irakoze Saidi yari asanzwe akinira Musongati FC ndetse yabaye uwa kabiri mu batsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Burundi inyuma ya Kanakimana Bienvenu. Irakoze yanatoranyijwe mu bakinnyi 11 bitwaye neza muri ’saison’ mu Burundi nyuma yo gutsinda ibitego 19. Asanzwe kandi akina mu ikipe y’abatarengeje imyaka 20 kimwe na mugenzi we Bigirimana Yahya. Saidi akina nka rutahizamu (numero 9).

Bigirimana Yahya we akina ku ruhande rw’i bumoso rusatira izamu ahazwi nko kuri 11. Yari asanzwe akinira Le Messager de Ngozi.

Kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2019 nibwo bombi bagaragaye mu myitozo yari irimo abakinnyi bashya bamaze gusinyira Rayon Sports. Ni imyitozo yarogowe n’imvura yahise yisuka igitangira. Abakinnyi basanzwe bakinira Rayon Sports bakinnye umukino wa AS Kigali w’igikombe cy’Amahoro bo bari bakoze imyitozo yo kunanura imitsi.

Iyi myitozo yari yitabiriwe na Iragire Saidi wavuye muri Mukura VS, Olokwei Commodore ukomoka muri Ghana ukina hagati mu kibuga, myugariro Ndizeye Samuel wavuye muri Vitalo yo mu Burundi na myugariro Runanira Hamza wakiniraga Marines FC na rutahizamu Bizimana Yannick wavuye muri AS Muhanga. Mu bakinnyi bashya basinyiye Rayon Sports , Cyiza Hussein niwe utari uhari.

Ntagihindutse , Irakoze Saidi na Bigirimana Yahya basinya muri Rayon Sports, bakaza basanga abamaze gusinya muri iyi kipe izahagarira u Rwanda muri Total CAF Champions League .

I bumoso hari Irakoze Saidi na Yahya bashobora gusinyira Rayon Sports

Runanira Amza

Comodore Olokwei

Yannick Bizimana na we yamaze gutangira imyitozo

Ba myugariro Iragire Saidi ( i bumoso) na Ndizeye Samuel wavuye muri Vital’o

Imyitozo yamaze iminota mike kubera imvura yahise igwa mu Nzove

Ndizeye Samuel, myugariro mushya wa Rayon Sports

Iragire Saidi na we yamaze gutangira imyitozo

Comodore ahanganira umupira na Saddam Nyandwi

Yahya ahanganira umupira na Mike

PHOTO: RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • Eliya

    Ooh rayon rushesha,kimenyi,herve,savio,Maxine,mirafa nibaze nta kundi igikona kirabagirukanye.

    - 28/06/2019 - 20:06
  • richardi gitega

    abo baknyi( saïd na yahya) barashoboy turabizey.

    - 29/06/2019 - 06:51
Tanga Igitekerezo