Abanyarwandakazi ntibahiriwe muri Beach volleyball world tour (AMAFOTO)

Nyuma y’amakipe 2 y’Urwanda yasezerewe mu bagabo mu irushanwa rya Beach Volleyball World Tour rikomeje kubera mu Karere ka Rubavu, bashiki babo nabo ntibahiriwe ni imikino ya mbere.

Mukarere ka Rubavu ho muntara y’iburengera zuba hakomeje kubera imikino ya volleyball yo kumucanaga yo kurwego rwisi yiswe Beach volleyball world tour. Ni imikino yatangiye hakinwa imikino yo mu matsinda mu bagabo aho nyuma hahise hakurikiraho imiciro cy’abagore maze ku kubitiro ikipe y’Urwanda yari igizwe na Musabyimana afatanyije na Muhoza icakirana niya Danimarike (Denmark) ya Zibrandtsen na Olsen maze biboroheye abanya Danimarikekazi batsinda abanyarwandakazi set 2-0.

Iseti ya mbere Zibrandtsen na Olsen bayegukanye ku manota 21-11 y’u Rwanda baza no kungamo babatsinda iseti ya kabili ubona yanaboroheye kuko bayitsinze kumanota 21-6 y’u Rwanda.

Nyuma gato indi kipe y’ u Rwanda igizwe na Mulisa afatanyije na Nyirarukundo nayo yaje mu kibuga gusa nayo ntiyigeze ihagurutsa abafana bari waje kureba iyi mikino y’igikombe cy’Isi ibereye mbwa mbere mu Rwanda mu mateka ndetse akaba ari igihugu cya Kabili muri Afurika (Africa) cyakiriye iyi mikino.

Iyi kipe ya Mulisa na Nyirarukundo yaje gutsindwa irushwa cyane n’Abongerezakazi seti 2-0. Agace ka mbere yagatsinze ku manota 21-5,naho agace ka kabili bagatsinda kumanota 21-9.

Imikino ya Kimwe cya 4 iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 aho abanyarwanda benshi bahanze amaso Nzayisenga Charlotte uyoboye muri Africa magingo aya na Hakizimana aho bo bazakina ku isaha ya saa sita n’iminota icumi.

Uko imikino y’abagabo iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu

■08:30 Japan (Murakami/Shimizu) vs. Norway (Opsahl/Oftaas)
■08:30 Japan (Koshikawa/Ikeda) vs England (Gacia-Kidd/Bialokoz)
■09:30 Norway ( Tellnes/Iversen) vs Cyprus (Liotatis/Chrysostomou)
■09:30 Japan (Shoji/Kurakasa) vs. Rwanda (Gatsinzi/Habanzintwari)

Uko imikino ya 1/4 mu bagore izakinwa

Quarter-Final 3 - 10:30: Netherlands (Van Driel/Teinders) vs Rwanda (Nyirarukundo/Umulisa)

■Quarter-Final 2 - 11:20: Denmark (Zibrandtsen/aOlsen) vs Ivoey coast (Fieny/Miessan)

■Qurter-Final 1 - 12:10: Rwanda (Nzayisenga/Hakizima) vs. RWANDA (Muhoza/Musabyimana

Abakobwa bo muri Cote d’Ivoire ni bobagaragaje urwego ruciriritse kurusha abandi

Musabyimana Penerope na Muhoza Louise ntibahiriwe

Abanyarwandakazi ntibahiriwe n’umunsi wa mbere

PHOTO: UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo