Abakinnyi ba MUSANZE FC barabyinira ku rukoma

Abakinnyi ba Musanze FC bari mu byishimo bikomeye nyuma yo kwishyurwa amafaranga y’umushahara wabo w’ukwezi kwa 12 . Barashimira ubuyobozi bw’iyi kipe butahwemye kubitaho muri ibi bihe imikino yahagaze bukabahemba badakina kuko bitegura no guhabwa ay’ukwezi kwa mbere kwa 2021.

Nyuma y’aho shampiyona y’umupira w’amaguru yahagarikiwe mu Ukuboza k’umwaka ushize nyuma y’uko Minisiteri ya Siporo ya Siporo isanze hari ibyo amakipe atubahirizaga mu ngamba zari zashyizweho mu kwirinda Covid-19, byanatumye abakinnyi b’amwe mu bandura iki cyorezo, hari amakipe yagize ikibazo “abura ubushobozi bwo guhemba abakozi bayo” ndetse amwe anatangaza ko yateganyaga kuba ahagaritse amasezerano y’akazi n’abakinnyi n’abandi bakozi bayo.

Ibi nyamara si ko byagenze ku ikipe ya Musanze FC yo yiyemeje kuba hafi y’abakinnyi bayo ikaniyemeza kubahemba kabone n’aho badakina muri iyi minsi imikino yahagaritswe.

Mu kwezi kwa mbere k’uyu mwaka ni bwo abayobozi ba Musanze FC bakoze inama yabahuje n’abakinnyi bahagarariye abandi maze bemeranya ko bazajya bahembwa 30% kugira ngo babashe gukomeza ubuzima kuko nta handi bakura amikoro muri ibi bihe nk’abantu batagira ahandi bavana imibereho uretse kujya mu kibuga bagakina.

Aho imfura zasezeraniye rero ni ho zahuriye, maze ihuriro riba i Huro koko!!!

Ku munsi w’ejo ku wa gatatu, ni bwo abayobozi babishinzwe, nkuko amakuru yageraga kuri RWANDA MAGAZINE abivuga, bahembye abakinnyi bose amafaranga y’ukwezi kwa cumi n’abiri nk’uko babyiyemeje naho mu minsi ya vuba bahabwe 30% by’umushahara basanzwe bahembwa ari nayo barakomeza guhembwa kugeza shampiyona isubukuwe.

Abakinnyi ba Musanze FC twaganiriye bari mu byishimo byo kuba bahembwe mu gihe bazi neza ko mu yandi makipe bitameze neza ndetse babizi ko n’abayobozi b’ikipe nta mafaranga bafite kuko ‘business’ zahombye.

Nyandwi Saddam, myugariro wa Musanze FC ni umwe mu bakiranye akanyamuneza ubutumwa bugufi bwoherejwe kuri telefoni ye bumumenyesha ko yahembwe.

Aganira na RWANDA MAGAZINE, yagize ati “ Ni byo koko, twahembwe. Turabishimira abayobozi cyane abayobozi bacu kuko bishatsemo ubushobozi mu gihe abantu bose bahombye kubera iki cyorezo cya Covid-19] ariko bakaba batwibutse.”

Nyandwi yavuze ko bashimira Perezida wa Musanze FC bwana Tuyishimire Placide wabatekerejeho nk’abantu badafite ahandi hantu bakura amikoro akabahemba mu gihe “abandi bakinnyi mu yandi makipe batarayabona."

Ati “Turashimira Imana ko dufite abayobozi baduhereza ayo [mafaranga] make bafite ubuzima bugakomeza.”

Nyuma yo guhembwa umushahara w’Ukuboza kwa 2020, RWANDA MAGAZINE yamenye ko n’ay’uw’ukwezi kwa mbere k’uyu mwaka abakinnyi bazayabona vuba.

Musanze FC yatangiranye umwaka w’imikino wa 2020-2021 intego yo kuzaza mu makipe ane ya mbere shampiyona irangiye.

Ubwo shampiyona yahagarikwaga, iyi kipe yari ku mwanya wa kabiri n’amanota atandatu nyuma yo gutsinda imikino ibiri yayo. Iyi kipe kandi yihariye umuhigo wo kuba ari yo kipe ya mbere yafunguye ku mugaragaro iduka ricuruza imyenda y’abafana.

Abakinnyi ba Musanze FC bari mu byishimo nyuma yo guhembwa

Nyandwi Saddam [ibumoso] arashimira ubuyobozi bwa Musanze FC buba bwibutse abakinnyi muri ibi bihe

Ngo ’n’ubwo abantu benshi bahombye’, Perezida wa Musanze FC, Tuyishimire Placide arashimirwa n’abakozi be ko atabyitwaje ngo abibagirwe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo