Abakinnyi ba Mukura VS bahagaritse imyitozo no gukina imikino ya Shampiyona

Mu ibaruwa abakinnyi ba Mukura VS bandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe bamenyesheje ko bahagaritse imyitozo ndetse no gukina imikino ya Shampiyona kugeza igihe ikibazo cy’imishahara y’amezi 4 ikipe ibabareyemo gikemutse.

Ni ibaruwa yanditswe n’abakinnyi bose b’iyi kipe babimenyesha Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Umuyobozi wa Mukura VS na Komite nyobozi ya Mukura VS. Barishyuza ibirarane by’amezi 4 ndetse ngo n’ukwezi kwa gatanu kugeze hagati.

Ni ibaruwa irimo imyanzuro 3 yafashwe n’abakinnyi bose ba Mukura VS nyuma y’inama yabahuje guhera saa tanu z’amanywa kugeza saa saba:

 Umwanzuzo wa mbere ngo ni uko batazakina umukino bafitanye na Bugesera FC ku munsi wa 24 wa Shampiyona.

 Umwanzuro wa kabiri ngo ni ukutitabira imyitozo mu gihe ibyo bibazo bidakemutse.

 Abakinnyi kandi batangaje ko mu rwego rwo kwirinda kurema udutsiko mu bakinnyi tubatandukanya cyangwa kurema umwuka mubi , ngo bafashe icyemezo cy’uko nta muyobozi wemerewe kubavugisha ku ruhande uretse gusa ngo kapiteni wabo.

Abakinnyi ba Mukura VS bose twaganiriye banze kugira byinshi bavuga kuri iyi baruwa ahubwo bose batungurwa n’uburyo Rwandamagazine.com yabashije kubona kopi yayo.

Umwe mu bafana bakomeye mu ikipe ya Mukura VS yemereye Rwandamagazine.com ko koko ayo mezi ariyo ubuyobozi bw’ikipe bubereyemo abakinnyi gusa ngo we aziko n’ukwezi kwa gatanu kwamaze kuzura.

Twagerageje kuvugana n’ubuyobozi bwa Mukura VS kuri iki kibazo ariko ntibafataga telefone zabo ngendanwa. Umunyamabanga w’iyi kipe, Siboyintore Theodate we yadusabye ko twaza kuvugana nyuma kuko yari ku ’itabaro’.

Mu gihe ubuyobozi bwa Mukura VS bwagira icyo butangaza kuri iki kibazo, Rwandamagazine.com irakibatangariza.

Iyi baruwa abakinnyi bayanditse habura amasaha make ngo bakine umukino kuko kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, ku munsi wa 24 wa Shampiyona , Mukura VS igomba kwakira Bugesera FC.

Umukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona, Mukura VS yari yanganyije na AS Kigali 2-2 i Nyamirambo.

Kugeza ku munsi wa 23 wa Shampiyona, Mukura VS iri ku mwanya wa n’amanota 38. Urutonde ruyobowe na APR FC ifite amanota 57.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo