Abakinnyi ba Espoir FC bamaganye icyemezo cyo guhagarikirwa imishahara

Nyuma y’uko Espoir FC imenyesheje abakinnyi bayo ko itazabahemba umushahara wa Mata 2020 kubera ko batari kuyikorera muri ibi bihe bya Coronavirus, na bo bayisubije ko batabikozwa, ahubwo bifuza ko habaho ubwumvikane bakagabanyirizwa ibyo bagombwa.

Tariki 15 Mata 2020 nibwo Espoir FC yari yandikiye abakinnyi bayo ibamenyesha ko ihagaritse amasezerano bari bafitanye, ndetse banagahagarika imishahara yabo guhera mu kwezi kwa Mata uyu mwaka, babwirwa ko ibi byose byatewe n’ingaruka zishingiye ku bukungu zatewe na Coronavirus.

Nyuma y’icyumweru kimwe hafashwe icyo cyemezo, abakinnyi banditse ibaruwa basubiza ubuyobozi, bagaragaza ko icyemezo cyafashwe nta bwumvikane bubayeho ndetse basaba ko aho gukurirwaho umushahara, bagabanyirizwa ibyo bahabwa.

Muri iyo baruwa yasinyweho na Kapiteni Fred Kyambadde, yagize ati " Ndabasubuhuje mu izina rya Yesu Kristo umwami wacu. Ndabashimira ko mukomeje kudushyigikira ndetse mukora uko mushoboye ngo tugume kuba amahoro muri iki gihe cy’icyorezo cya Covid-19. Mu izina ry’abakinnyi ba Espoir FC, mbandikiye ngira ngo mbasubize ku ibaruwa mwatwandikiye muhagarika kontaro zacu kugeza igihe ibintu bizasubirira mu buryo."

" Nk’abakinnyi ntabwo twemeranywa n’icyemezo mwafashe ndetse dutegereje ko tuzahabwa imishahara yacu ku mpera z’ukwezi. Tugendeye ku itegeko ry’Umurimo mu Rwanda, amategeko ya FIFA na FERWAFA, dushobora kwemera kugabanyirizwa umushahara hagendewe ku ngano twakumvikanaho."

Muri iyo baruwa Fred yasoje agira ati " Dutegereje kumva igisubizo cyanyu vuba, kandi twiteguye kutagorana mu kumvikana ku bijyanye n’umushahara w’ukwezi kwa kane, Murakoze."

Espoir FC ibaye ikipe ya kabiri abakinnyi bagaragaje ko bamenyeshejwe icyemezo cyo gukurirwaho umushahara nta bwumvikane bubayeho nk’uko byagenze muri Rayon Sports.

Musanze FC ni indi kipe yakuyeho imishahara y’abakinnyi kuva muri Mata 2020 kubera Coronavirus mu gihe Bugesera FC yemeranyijwe n’abakinnyi bayo ko guhera muri uku kwezi kugeza igihe imikino izasubukurirwa, bazajya bahembwa 33% by’umushahara.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo