Abakinnyi 5 bo bakomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo batangiye igeragezwa muri Rayon Sports ubwo yasubukuraga imyitozo. Diarra wari wavuzweho gushakwa na Kiyovu Sports na we yakoze imyitozo.
Ni imyitozo yabaye kuri uyu wa mbere tariki 8 Mutarama 2018 mu Nzove aho Rayon Sports isanzwe ikorera imyitozo. Yari kandi imyitozo ya mbere ya Witakenge Jannot wahawe akazi nk’umutoza wungirije muri iyi kipe.
Abakinnyi bari mu igerageza harimo abasanzwe bakiri bato basanzwe bakorera imyitozo muri Rayon Sports ndetse na 5 bakomoka muri Congo. Muri abo harimo 3 bakina bataha izamu na 2 bakina ku mpande z’inyuma nubwo bitahise byoroha kumenya imyirondoro yabo cyangwa aho bari basanzwe bakina.
Djamal Mwiseneza wahoze muri Rayon Sports nyuma akerekeza muri APR FC na we ni umwe mu bakoreye imyitozo muri iyi kipe.
Uretse abakinnyi Rayon Sports ifite mu ikipe y’igihugu yitabiriye CHAN 2018, Sefu na Shasir niboe batitabiriye iyi myitozo. Sefu ikipe yamuhaye ikiruhuko cy’ibyumweru 2 ngo abanze akire neza aho Shasir we yari yasabye uruhushya umutoza ngo ajye gukemura ibibazo by’inzu afite.
Aganira n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo, Karekezi yavuze ko nta byinshi yahita atangaza kuri abo bakinnyi ahubwo ngo azabaha igihe arebe icyo bashoboye.
Yagize ati ...Mu myitozo mwabonyemo abakinnyi bane bavuye muri Congo ndetse na Diarra turishimira ko ibyangombwa bye bigomba kuboneka muri iyi minsi. Sinavuga byinshi kuri aba bakinnyi kuko iyi ni imyitozo ya mbere, turakomeza twitoze nzagira ibyo mvuga kuri buri mukinnyi nibura kuwa Gatanu maze kubareba neza.
Ndifuza kuzasigarana nibura abakinnyi batanu bashya bagomba kudufasha muri CAF Champions League. Hagomba kuba harimo rutahizamu uzaza gufasha Diarra, hakabamo umwe ukina hagati, uca ku mpande, undi ukina mu mutima w’ubwugarizi uzaza gufasha ba Manzi..."
Abafana bari benshi cyane ku myitozo y’uyu munsi
...ahantu nkaha Rwarutabura ntiyahabura
Nyandwi Saddam na Mutsinzi Ange ba myugariro ba Rayon Sports
Ukina inyuma ya ba rutahizamu
Arashaka kwigaragaza ngo arebe ko yabona umwanya muri Rayon Sports
Witakenge yatangiye akazi ko kungiriza Karekezi Olivier muri Rayon Sports
Djamal yagarutse gukorera imyitozo muri Rayon Sports yagiriyemo ibihe byiza
Pierrot ati ndi tayari
Rutahizamu uri mu igerageza
Uyu na we ari mu igeragezwa mu bakina inyuma
Uyu akina ku ruhande rw’ibumoso rusatira izamu
Uyu na we ari mu igerageza...akina ku ruhande rw’inyuma i buryo
Yari imyitozo ikomeye irimo n’ubwitange
Nova Bayama ahanganye n’umukinnyi wo muri Congo ukina ku ruhande rw’i buryo inyuma
Mugisha Gilbert we ntarakira neza....yicaye hanze areba uko bagenzi be bakina
Yababazwaga no guhusha ibitego
Abafana bari bamuhanze amaso
Habonetse Penaliti, bayimuhaye arayihusha
Abataha izamu bari mu igeragezwa bakunze guhusha ibitego hato na hato
Kassim niwe wari urinzwe izamu ryasatirwaga n’abakinnyi bari mu igerageza
Djamal na we yakoreye imyitozo muri Rayon Sports
Murumuna wa Djabel akomeje kugaragaza ubuhanga ndetse afite amahiwe menshi yo gusinyishwa...aha ahanganye na Nova Bayama
Ismaila Diarra yari yagarutse mu myitozo
Diarra yishimira igitego rukumbi cyabonetse amakipe yombi ahanganye
Jannot yaje gutoza mu ikipe yanyuzemo nk’umukinnyi ndets akayigiriramo ibihe byiza
Ari gushaka uko yagaragaza impano ye ngo ajye afatanya na Diarra