Abaholandikazi basezereye Nyirarukundo na Umulisa (AMAFOTO)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 nibwo hagombaga gukinwa imikino yo gushaka itike yo kwerekeza muri 1/4 ku bagore n’abagabo mu irushanwa ry’Isi rya Volleyball ikinirwa ku mucanga yiswe (Rubavu Beach Volleyball Tour) riri kubera mu Karere ka Rubavu.

Rubavu Beach Volleyball Tour n’irushanwa ririmo kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa gatatu 21 Kanama 2019. Nkuko twabibagejejeho mu nkuru zacu zatambutse , u Rwanda ntirwigeze ruhirwa n’iri rushanwa dore ko n’ikipe y’abagabo ya Mukunzi na Ndamukunda yari yitezweho ko ishobora kuba yagera kure nayo itarenze amajonjora.

Muri iki gitondo gusezererwa byakomereje kuri Gatsinzi na Niyonkuru basezerewe n’abayapani Shoji na Kurakasa mu ku maseti 2-0 (18-21, 10-21 ) mu gushaka itike ya 1/4.

Nyuma yaho gato bashiki babo nabo babakurikiye kuko ikipe yarigizwe na Nyirarukundo na Umulisa nayo yasezerewe n’abahorandikazi bari bagizwe na Van Drielna Teinders kumaseti 2-0 (21-8, 21-10). Ubu bisobanurako nta kipe n’imwe y’abagabo isigaye muri iri rushanwa.

Mu bakobwa naho hari hasigayemo amakipe 2 agomba guhurira muri 1/4, imwe ikerekeza muri 1/2.

Beach Volleyball World Tour ni irushanwa ryo ku rwego rw’Isi ribera mu bihugu bitandukanye rigahuza amakipe yiganjemo ayo mu bihugu 20 bya mbere ku rutonde rwa FIVB.

Nyirarukundo na Umulisa nabo basezerewe muri iri rushanwa

Gatsinzi na Niyonkuru, abahungu bari basigaye muri iri rushanwa nabo basezerewe n’Abayapani

PHOTO:UMURERWA Delphin

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo