Abagande 2 nabo bari gukorera igerageza muri Rayon…hari uwemeje abafana – AMAFOTO

Nyuma y’uko abakinnyi bakomoka muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo bananiwe igerageza barimo muri Rayon Sports, Janvier Besala Bokungu gusa akaba ariwe uritsinda, kuri ubu hari Abagande 2 batangiye nabo kugerageza amahirwe yo gukinira Rayon Sports.

Bageze ku kibuga cyo mu Nzove imyitozo yatangiye. Baje mbere gato y’uko Hussein Tshabalala aza ku myitozo ya Rayoj Sports yari amaze amasaha make asinyiy.

Muri abo bagande 2, harimo uwitwa Mugume Yassin wahise agaragariza abafana ko azi byinshi byerekeye umupira w’amaguru ndetse abafana bamukuriye ingofero mu minota nka 30 yamaze mu kibuga akina. Mugume yanatsinze neza cyane Penaliti yari amaze gukorerwaho mu rubuga rw’amahina.

Bamwe mu bafana bavugaga n’ijwi rirenga ko Rayon Sports idakwiriye kongera kwiruka kuri Nshuti Dominique Savio kuko ngo babonye ko Mugume amurusha umupira kandi we akaba ashobora kuba ahendutse kurusha Savio uri kwaka Rayon Sports miliyoni 25 FRW.

Mugume akina ku ruhande rw’iburyo rusatira izamu naho mugenzi we bazanye witwa Yafe Yaffesi , we akina nka rutahizamu. Mugume yaje avuye muri Police FC yo muri Uganda naho Yafe Yaffesi yaje avuye muri Express.

Karekezi aheruka gutangariza abanyamakuru ko mu bazakora igerageza bose yifuza kuzasigaranamo abakinnyi b’abanyamahanga 5.

Yagize ati "...Ndifuza kuzasigarana nibura abakinnyi batanu bashya bagomba kudufasha muri CAF Champions League. Hagomba kuba harimo rutahizamu uzaza gufasha Diarra, hakabamo umwe ukina hagati, uca ku mpande, undi ukina mu mutima w’ubwugarizi uzaza gufasha ba Manzi..."

Nubwo kwinjira mu myitozo byari 500 FRW na 1000 FRW ,abafana bari benshi mu Nzove

Basohotse mu modoka bashagawe n’abafana ba Rayon Sports

Babanje kuvugana n’abatoza ba Rayon Sports

...nyuma batangira kwishyushya

Bahawe umwanya barakina

Mugume wemeje cyane abafana ba Rayon Sports

Yafe Yaffesiwe ntabwo abafana bamwishimiye cyane

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo