Abafana ba Rayon Sports binubiye ibiciro bari gucibwa,..abategura CECAFA bakora impinduka

Nyuma y’uko hashyizwe hanze ibiciro by’imikino yo kuri uyu wa Kabiri muri CECAFA Kagame Cup 2019, abafana ba Rayon Sports bakinubira ko bakomeje gucibwa atangana n’acibwa ku yindi mikino, ubuyobozi bw’imitegurire y’irushanwa buvuga ko bugena ibiciro bitewe n’imikino ihari ariko ngo impungenge zabo ntibazirengagije ari nayo mpamvu ibiciro byanasubiwemo.

CECAFA Kagame Cup izakomeza kuri uyu wa Kabiri, aho mu itsinda rya mbere, TP Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izakina na KMC yo muri Tanzania guhera saa 17:00 mu gihe Rayon Sports izakina na Atlabara FC yo muri Sudani y’Epfo guhera saa 19:30 kuri Stade ya Kigali.

Kwinjira mu mikino yo kuri Stade ya Kigali byari 10.000 FRW, 3.000 FRW,
na 2.000 FRW ahasigaye hose.

Ku mikino iri bubere kuri Stade ya Huye yo mu itsinda rya 2, kwinjira byari 5000 FRW, 3000 FRW, 2000 FRW na 1000 FRW ahasigaye hose.

Ibi nibyo abafana ba Rayon Sports bagendeyeho bavuga ko bakomeje gucibwa amafaranga menshi cyane cyane ahasigaye hose ku mikino ikipe yabo iri bukine nyamara indi mikino ari 1000 FRW. Ku mbuga nkoranyambaga, abafana ba Rayon Sports bakomeje gusaba ko nabo ibiciro byangana no ku yindi mikino.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri, Bonnie Mugabe, umuyobozi wungirije ushinzwe imitegurire y’irushanwa rya CECAFA (Assistant General coordiantor) yatangarie Rwandamagazine.com ko bagena ibiciro bagendeye ku bukomere bw’imikino aho kurebera ku ikipe imwe.

Ati " Ibiciro tubifata bitewe n’amakipe agiye gukina. Ibiciro byashyizweho ni iby’imikino 2, uhuza KMC na TP Mazembe ndetse n’uwa Rayon Sports na Atlabara...impungenge zabo ntabwo twazirengagije, aba tekinisiye bacu bari kubyigaho. Abafana ba Rayon Sports bareke kuvuga ko bibwe , Mazembe ifite abafana benshi bari kuva Bukavu na Goma, ntabwo ibi biciro byashyiriweho umukino wa Rayon Sports gusa...."

Yunzemo ati " Tugena ibiciro bitewe n’uko umunsi uteye. Uyu munsi hari imikino ikomeye kuko buri kipe yose iracyafite amahirwe, gusa navuga ko impungenge zabo dukomeza kuzisuzuma tukareba ko imikino ikurikira twazaba dufite ibiciro binyuze buri wese."

Inama y’abategura iri rushanwa, yahise iterana byihuse muri iki gitondo, yasojwe hanzuwe ko ahasigaye hose ku mikino yo kuri Stade ya Kigali ari 1000 FRW naho kuri Stade ya Huye na Rubavu hakaba 500 FRW.

Ibindi biciro bizatangazwa nyuma y’imikino y’amatsinda nkuko bitangazwa n’abashinzwe gutegura iri rushanwa riterwa inkunga na Perezida Paul Kagame.

Mu mikino ibanza yo muri iri tsinda, KMC yari yanganyije na Atlabara 1-1, Rayon Sports itsinda TP Mazembe 1-0.

Abafana ba Rayon Sports bari binubiye cyane gucibwa 2000 FRW ndetse ubusabe bwabo bwumviswe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo