Abafana ba Rayon Sports batangiye gufasha ikipe kwitegura Police FC

Abafana ba Rayon Sports batangiye gukusanya amafaranga yo gushyigikira ikipe yabo mu mukino igomba guhuramo na Police FC bo bafata ngo n’urufunguzo ku gikombe.

Ni igikorwa cyatangijwe kuri uyu wa kabiri tariki 8 Kamena 2021 n’abayobozi ba za Fan clubs bibumbiye muri fan base.

Gatete Vincent uyobora New Vision fan club, umwe mu batangije iki gikorwa yabwiye Rwandamagazine.com ko bagize iki gitekerezo mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ikipe mu ntego yo gutwara igikombe cy’uyu mwaka.

Ati “ Uyu mwaka turashaka igikombe kandi tuzakigiramo uruhare nk’abafana. Umukino wa Police FC turawufata nk’urufunguzo rw’igikombe kuko buri mukino wose ufite agaciro. Uwo tuzaheraho mu mikino 5 isigaye niwo wa Police ari nayo mpamvu twifuje gutera ingabo mu bitugu abasore bacu."

Ntakiyimana Vincent de Paul uyobora Omega Fan club ati " Intego ni igikombe. Ni ibintu bizanozwa tukaba twanabikomeza no kuyindi mikino , ubuyobozi bwacu nibubitwemerera.

Abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri Fan base biyemeje ko barara bakusanyije asaga Miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda agomba gushyikirizwa abakinnyi ndetse na staff yabo.

Karenzi uyobora The Blue family ati " Turi gukusanya amafaranga ashoboka. Twifuje ko arara abonetse arenga Miliyoni ariko bitewe n’ubwitange bwa za fan clus ashobora no kugera muri ebyiri. Uwikorera ntabwo yiganda."

Yunzemo ati " Imikino ni 5 isigaye kandi ni mu minsi 12 gusa. Ubu rero ikipe ikeneye uruhare rwa buri wese kurusha ikindi gihe. Ni imikino ikomeye ariko ibihe nk’ibi twabinyuzemo kubera ubufatanye busanzwe buturanga."

Ku ikubitiro za fan clubs zahise zitabira iki gikorwa ni Dream Unity, Intwari fan club Omega Fan club, Gikundiro forever, New Vision fan club, The Blue family, Ijwi ry’aba Rayon, Isaro fan club, Gisaka fan club, Ruhango fan club, Ururembo Diaspora, Winning team, Ibyishimo by’aba Rayon, Gikundiro iwacu Nyamagabe, Ubumwe bw’aba Rayon, Rusizi Bugarama fan club n’izindi zikomeje kwiyongera kuri uru rutonde.

Fista Jean Damascene , Visi Perezida wa Gikundiro Forever we yagize ati " Ibi ni mu rwego rwo gukomeza kwereka abasore bacu ko dukomeje kubaba inyuma nubwo batatubona ku kibuga. Akusanywa yose agomba kuzabashyikirizwa mbere y’umukino kuko aya si prime ahubwo ni nk’ikimenyetso cyo kubibutsa ko bakinira ikipe y’abafana benshi kuko nabo twabatumye igikombe kandi birabasaba ingufu nyinshi no kugira abantu benshi babereka ko batari bonyine."

Umukino uzahuza Rayon Sports na Police FC uteganyijwe kuri uyu wa Kane tariki 10 Kamena 2021 saa cyenda n’igice mu Bugesera. Ni umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona mu makipe 8 ahatanira igikombe cya Shampiyona.

Umukino uheruka Rayon Sports yatsinze Bugesera FC 3-1 naho Police FC itsinda Marines FC 2-1. Zombi zifite amanota 3. Ziri inyuma ya AS Kigali na FC zo zifite amanota 4 mu mikino ibiri imaze gukinwa.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo