Abafana ba Rayon Sports bashyizeho uburyo bwihariye bwo gushyigikira ikipe

Abafana ba Rayon Sports bamaze gushyiraho uburyo bwihariye bwo gushyigikira ikipe yabo bahereye mu mikino yo kwishyura (phase retour) ya Shampiyona izatangira tariki 12 Gashyantare 2022.

Kuri ubu abafana b’iyi kipe cyane cyane abibumbiye muri za Fan Clubs bamaze kwiyemeza ko bazajya bagenera ikipe ’agahimbazamusyi’(Prime), bakaba aribo ubwabo bazajya bayitangira ndetse abakinnyi bakava ku kibuga bayatahanye.

Ibi bikubiye mu muhigo bemereye mu nama bagiranye na Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele mu mpera z’icyumweru dusoje.

Muri iyo nama hashyizweho abantu babibi bazajya bakora ubukangurambaga bwo gukusanya ayo mafaranga mbere ya buri mukino wose Rayon Sports izajya iba ifite.

Abashyizweho ni Fista Jean Damascene usanzwe ari Visi Perezida wa Gikundiro Forever ndetse na Nyiransengiyumva Marceline ,umuyobozi w’Intwali Fan Club.

Fista Jean Damascene yabwiye Rwandamagazine.com ko ubu ari bumwe mu buryo basanze buzafasha mu kurushaho gushyigikira ikipe ndetse ayo ikipe yari isanzwe itanga akaba yakora ibindi bikorwa biganisha mu gutwara igikombe cya shampiyona.

Ati " Abafana twese hamwe turashaka igikombe. Ubu buryo twizeye ko buzadufasha cyane mu gutuma abasore bacu bumva ko tubari inyuma kuko amafaranga azajya aba ari ku kibuga."

Yunzemo ati " Icyo twifuza ni uko abasore bacu baduha intsinzi natwe tukabaga Prime. Byatubabaza tuyajyanye, ntibayatahane."

Fista avuga ko buri mukino wose uzajya uba ufite intego zawo. Ati " Nk’ubu kuri Mukura VS twiyemeje gukusanya Miliyoni n’igice (1.500.000 FRW). Twiyemeje ko umukino uzajya kuba twamaze kuyabona. Bitewe n’umukino, hari n’igihe agahimbazamusyi kazajya kikuba kabiri. Ayo yose tuzajya tuyishakamo, ubuyobozi nabwo bukore ibindi kuko gutwara igikombe bisaba gushyira hamwe no gusenyera umugozi umwe."

Fista Jean Damascene usanzwe ari Visi Perezida wa Gikundiro Forever niwe ukuriye ubu bukangurambaga

Nyiransengiyumva Marceline, umuyobozi w’Intwali Fan club niwe uzajya abashinzwe kubika amafanga yatanzwe

Buri fan club yose ya Rayon Sports izajya itanga nibura ibihumbi mirongo itatu, cyangwa arenzeho. Abandi basabwa kwitabira iki gikorwa ni abafana ku giti cyabo nabo bashaka kujya muri iyi gahunda cyangwa abasanzwe baba muri Fan clubs ariko bakaba bifuza kugira andi yabo batanga ku ruhande.

Ubwo twandikanga iyi nkuru, Fan clubs zari zimaze gutanga aka gahimbazamusyi ni The Bkue Family , Intwari FC, Isaro Fan Club , Ibirunga fan club, Gisaka fan club, Isibo fan club, Ijwi ry’Abarayon Senior Fan Club, Omega fan club , Gikundiro Lovers, Gikundiro Forever , Ruhango fan club , Ijwi ry’abarayon fan club , Gicumbi cy’abarayon , The blue winners fan club na New Vision fan Club.

Amafaranga yoherezwa kuri 0783610531 ya Nyiransengiyumva Marceline.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo