Abafana ba Rayon Sports basezeye kuri Yannick n’ubwuzu bwinshi - AMAFOTO

Nyuma yo gutsinda igitego ku mukino we wa nyuma yakiniraga Rayon Sports, Yannick Mukunzi yatangaje ko ariyo mpano asigiye abafana b’iyi kipe kandi ngo ntazibagirwa urukundo yakunze kugaragarizwa nabo mu gihe cyose yari ayimazemo.

Ni umukino wari wakiriwe na Marines kuri Stade Umuganda kuri uyu wa Gatandatu tariki 19 Mutarama 2019. Rayon Sports yatsinze 2-0 Marines FC harimo igitego kimwe cyatsinzwe na Yannick Mukunzi kuri Penaliti.

Kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 nabwo Yannick Mukunzi yari yasezeye abafana ku mukino Rayon Sports yakiriye inatsinda Kirehe FC 3-0. Nyuma ubuyobozi bwamusabye ko yanakina uwa Marines FC , arabyemera arawukina ndetse ni umukino wabonaga akinana ubwitange cyane.

Nyuma y’umukino, Yannick Mukunzi yatangarije Rwandamagazine.com ko ashimishijwe no gusezera atsinda igitego.

Ati " Niyo mpano numvaga nasigira abafana ba Rayon Sports batahwemye kungaragariza urukundo. Ni ibintu mpora nzirikana."

Kuba yari mu ikipe ya Rayon Sports yakoze amateka ikagera muri 1/4 cya Total CAF Confederation Cup umwaka ushize ni kimwe mubyo ngo atazigera yibagirwa.

Mu gusezera abafana, Yannick Mukunzi yagiye azenguruka ibice byose bya Stade Umuganda, agenda akomera amashyi abafana ba Rayon Sports bari bicaye mu bice binyuranye.

Ku maso abafana ba Rayon Sports wabonaga bamusezera n’ubwuzu bwinshi ndetse banamuririmbiye indirimbo bagira bati " Aragiye, arigendeye, aransize, njye mbaye uwande."

Mu kuzenguruka Stade asezera abafana, Yannick yari aherekejwe na Visi Perezida wa Rayon Sports, Muhirwa Frederic bakunda kwita Maitre Freddy.

Freddy yatangarije Rwandamagazine.com ko impamvu yatumye azengurukana na Yannick ari uko yabereye Rayon Sports umukinnyi mwiza, wubaha kandi ugira ishyaka.

Ati " Uriya mwana yatubereye umwana mwiza. Ku mukino wa Kirehe FC yari yifuje ko ariwo wanyuma yakina ariko musaba ko yanakina uwa Marines FC agasezera n’abto mu Ntara. Yabyemeye atazuyaje kandi wabonye ko yasezeye anatsinda igitego."

Yunzemo ati " Byanshimishije cyane uburyo yakinnye yitanga atizigamye, nanjye mpitamo kumanuka ngo nze mufashe asezere abafana kandi mwabonye ko byari ibintu byiza cyane."

Nyuma yaho Yannick yagiye mu rwambariro, bagenzi be nabo bamusaba ko bafata ifoto y’urwibutso rw’ibihe byiza bagiranye.

Yannick Mukunzi yari amaze umwaka umwe muri Rayon Sports nyuma yo kuyerekezamo avuye muri APR FC yakuriyemo.

Yannick Mukunzi yagize umwaka mwiza kuko nyuma yo gusinyira Rayon Sports muri Kanama 2017 yayifashije gutwara igikombe cy’Agaciro na Super Cup by’umwaka ushize byombi batwaye batsinze APR FC yakuriyemo. Ari no mu bakinnyi bafashije iyi kipe kugera muri ¼ cya CAF Confederation Cup.

Ibihe byiza yagiranye na Rayon Sports ngo ntazabyibagirwa kandi ngo yishimiye gusoza aha abafana impano y’igitego

Yashimiye ubuyobozi bwa Rayon Sports

Yannick na Rutanga, inshuti ye magara

Abafana ba Rayon Sports basezeye kuri Yannick n’ubwuzu bwinshi

Muhirwa Freddy, Visi Perezida wa Rayon Sports yashimye cyane Yannick uburyo yasezeyemo neza , anamufasha kuzenguruka Stade asezera abafana

Yannick yakomeye amashyi abafana ba Rayon Sports bamugaragarije urukundo

Rayon Sports ngo azayihoza ku mutima

Abakinnyi ba Sunrise FC bari baje gukorera imyitozo kuri iyi Stade bitegura umukino wa Etincelles FC (wabaye kuri iki cyumweru) nabo baramusezeye

Justin Bisengimana utoza Sunrise FC yamwifurije ishya n’ihirwe

Ab’inkwakuzi bamanutse mu kibuga kumusezera

Mu rwambariro , bagenzi be na Staff bafashe ifoto y’urwibutso

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(2)
  • neema

    Yannick mukunzi twagukundaga ariko ugende amahoro uzagirireyo ibyiza gusa maze uzagaruke vuba dore usize dukomeretse cyane kumitima yaba rayo by by

    - 21/01/2019 - 18:36
  • neema

    Yannick mukunzi twagukundaga ariko ugende amahoro uzagirireyo ibyiza gusa maze uzagaruke vuba dore usize dukomeretse cyane kumitima yaba rayo by by

    - 21/01/2019 - 18:36
Tanga Igitekerezo