Abafana b’ikipe ya Manchester United bakoze ubusabane bashyiraho umurongo uzatuma fan club yo mu Rwanda irushaho kugira ijambo mu ikipe yabo ndetse no ku isi muri rusange.
Ni umwe mu myanzuro wavuye mu muhuro wabo wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gashyantare 2022 i Rugende mu Karere ka Gasabo.
Ni ku nshuro ya mbere aba bafana bari bahuriye hamwe nyuma y’uko hadutse icyorezo cya Coronavirus.
Mbere yo kugirana ibiganiro, habanje kuba umukino wahuje abafana ba Manchester United bakundaga umutoza Ole Gunnar Solskjaer n’abari abakunzi ba Jose Mourinho. Ni abatoza bombi batoje ikipe yabo mu bihe bitandukanye
Umukino warangiye abakunzi ba Mourinho batsinze 4-3 by’abakundaga Ole.
Nyuma y’uyu mukino, bagiranye ikiganiro cyabanjirijwe no kwakira abanyamuryango bashya.
Mu ngingo baganiriyeho harimo uburyo bwo gushyiraho umurongo uzatuma fan club ya Manchester United yo mu Rwanda irushaho kwaguka no kugira uruhare mu kurushaho kubaka ikipe yabo.
Gahima Yvan ukuriye aba bafana yabwiye Rwandamagazine.com ko bateganyaga gukora ibikorwa byinshi ariko bikaza gukomwa mu nkokora na Covid-19.
Yemeza ko ubwo bongeye kubasha guhurira hamwe bizabafasha kurushaho guhuriza hamwe imbaraga no kwakira abanyamuryango benshi bafana Manchester United baba mu Rwanda.
Ati " Ubu ikituraje Ishinga ni ukwishyira hamwe tugahuza imbaraga zizadufasha kugira ijambo i Old Trafford aho ikipe yacu ibarizwa ndetse tukaba fan club izwi Ku isi hose. Tuzabigeraho dufatanyirije hamwe twese nk’abakunzi ba Manchester United."
Kugeza ubu ihuriro ry’abafana ba Manchester United mu Rwanda rigizwe n’abantu 176. Ryatangiye muri 2014.
Murorunkwere Umwiza Deborah ushinzwe itangazamakuru muri iri huriro, avuga ko kugira ngo bemere umunyamuryango mushya babanza kureba niba koko ari umukunzi wa Manchester United.
Ati "Burya umukunzi n’umufana baratandukanye. Turabanza tukamenya amakuru amwerekeye mu gukunda ikipe yacu, tukareba indangagaciro zawe, ubundi tukakwakira mu bandi."
Team Mourinho ari nayo yatsinze uyu mukino
Abagize Team Ole
Nkotanyi Job niwe wari kapiteni wa Team Ole
Bienvenue Ntwari (I bumoso) usanzwe akina muri Patriots Basketball Club niwe wabaye man of the match atsindira Team Mourinho ibitego 2. Ari kumwe na Ngoga Lion, kapiteni wa Team Mourinho
Gahima Ivan ukuriye ihuriro ry’abafana ba Manchester United mu Rwanda
Umwiza Deborah ushinzwe itangazamakuru muri Fan Club ya Manchester United
Niyibira Richard , umujyanama wa Fan club ya Manchester United mu Rwanda
/B_ART_COM>