Imikino

Abafana ba Chelsea banyagiye aba Manchester United mu irushanwa rihuza za ’Fan Clubs’ (AMAFOTO)

Abafana ba  Chelsea banyagiye aba Manchester United mu irushanwa rihuza za ’Fan Clubs’ (AMAFOTO)

Ikipe y’abafana ba Chelsea banyagiye aba Machester United 5-2 mu irushanwa riri guhuza za Fan Clubs z’amakipe yo mu Rwanda ndetse n’ayo hanze.

Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 15 Kamena 2019 ku kibuga cyo mu Nzove cya Skol ari nayo muterankunga mukuru w’iri rushanwa. Wari umunsi wa 2 waryo. Ryatangiye tariki 8 Kamena 2019.

Mu makipe y’abafana b’amakipe yo mu Rwanda harimo aba APR FC, Rayon Sports ndetse n’aba Kiyovu SC ari nayo ari mu itsinda ribanza. Afana amakipe yo hanze harimo abafana Arsenal, aba Chelsea na Manchester United.

Umukino ubanza abafana ba Chelsea bari bakinnye , bari batsinzwe n’abafana ba Arsenal 3-1. Ku munsi wa mbere w’irushanwa, abafana ba Manchester United nabo bari muri iri tsinda ry’amakipe 3 bo bari baruhutse. Kuri uyu munsi wa 2, abafana ba Arsenal nabo bari baruhutse.

Ikipe y’abafana ba Chelsea yagarutse gukina umukino wa 2 ubona hari byinshi yahinduye cyane cyane mu busatirizi bwayo kuko umukino wa mbere batsinzwe bakunze guhusha cyane ibitego.

Kwitonda Son Excellence niwe wigaragaje cyane kuko yatsinze ibitego 3 wenyine muri uyu mukino, acyura umupira wakinwaga ndetse ahita ayobora ba rutahizamu bamaze gutsinda ibitego byinshi kugeza ku munsi wa 2. Ibindi bitego by’abafana ba Chelsea babitsindiwe na Niyonzima Said na Ndabarasa Jacques winjiye asimbuye.

Abafana ba Arsenal bategereje gukina umukino usoza itsinda n’aba Manchester United nibo bayoboye itsinda n’amanota 3 , bakazigama ibitego bibiri. Gutsinda uyu mukino byahise bituma abafana ba Chelsea bafata umwanya wa 2 n’amanota 3 bazigamye igitego kimwe. Abafana ba Manchester United bo ntibarabasha kubona inota.

Tariki 22 Kamena 2019, saa saba z’amanywa, abafana ba Arsenal bazahura n’aba Manchester Unites, saa kumi z’uwo munsi, abafana ba Rayon Sports bahure n’aba Kiyovu SC.

Tariki 29 Kamena 2019, hazaba imikino ya 1/2. Ikipe ya mbere mu itsinda A izahura n’iya kaburu mu itsinda B saa saba naho saa kumi mbere mu itsinda B ihure n’iya kabiri mu itsinda A.

Umukino wa nyuma uteganyijwe ku itariki 4 Nyakanga 2019.

Iri rushanwa ryateguwe na Rwanda Arsenal Supporters Club, ihuriro rizwi n’ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal ndetse batanga umusanzu mu ikipe bafana. Mu Rwanda kugeza ubu harabarurwa abagera kuri 920 bamaze kwandikwa i Londres mu Bwongereza.

Mukasa uyobora Rwanda Arsenal Supporters Club avuga ko iri rushanwa bateganya ko rizaba ngarukamwaka. Uruganda rwa Skol niwe muterankunga mukuru ndetse ninayo izatanga igikombe, imidali n’amafaranga azahabwa buri kipe yitabiriye iri rushanwa.

Uko irushanwa riteganyijwe

11 abafana ba Manchester United yabanje mu kibuga

11 Chelsea yabanje mu kibuga hamwe n’abatoza bayo



Ntiwari umukino woroshye ariko ukabona ko abafana ba Chelsea barusha aba Manchester United

Umunyamakuru Mugaragu David ni umwe mu bafana ba Manchester United ndetse yagerageje gufasha ikipe ariko birangira banyagiwe

Kwitonda Son Excellence yagoye cyane abafana ba Manchester United ku buryo byasabaga ko Jado Dukuze ava imbere akaza kumucungira hafi

Uko Kwitonda yatsinze igitego cya mbere



Uko Kwitonda yatsinze igitego cya kabiri

Ni uku Jado Max yaje kwishimana na we

Abafana ba Chelsea bakunze guhusha ibindi bitego

Umunyamakuru Jado Max yari rutahizamu w’abafana ba Chelsea

Umunyamakuru Jado Dukuze we yari kapiteni w’abafana ba Manchester United

Desire Ntaganzwa (Mourinho) utoza abafana ba Chelsea yabashije gutsinda umukino wa 2 nyuma y’uko uwa mbere yari yawutsinzwe n’abafana ba Arsenal 3-1

Ndabarasa (i bumoso) yari yabanje hanze, yinjiye atsinda igitego

Umusifuzi wa 4 yereka abatoza ba Chelsea aho batagomba kurenga

Kimwe mu bitego abafana ba Machester United batsinze

Abafana ba Chelsea bishimira igitego cya 5

Kwitonda yacyuye umupira wakinwaga

PHOTO: RENZAHO Christophe

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)