Mu muhango wo kwakira ikipe ya Rayon Sports yari ikuye intsinzi i Bujumbura mu Burundi, Minisitiri w’umuco na Siporo, Uwacu Julienne yatangaje ko Rayon Sports ari ikipe y’ibigwi n’amateka ndetse ayishimira ko yahagarariye neza igihugu ubwo yasezereraga LLB Academique muri Total Caf Champions League.
Nyuma yo gusezerera Lydia Ludic Burundi Académic FC (LLB) muri CAF Champions League, Rayon Sports yagarutse i Kigali yakirwa mu buryo bwihariye n’ibihumbi by’abafana bari bafite umurindi udasanzwe.
Nyuma yo kuva ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, abakinnyi ba Rayon Sports bayiherekeje umuhanda wose kugeza kuri Petit Stade i Remera.
Abayobozi bose ba Rayon Sports bari muri uwo muhango. Minisitiri w’umuco na Siporo niwe wari umushyitsi mukuru. Muri uyu muhango yahavugiye ijambo ryishimiwe cyane n’abafana ba Rayon Sports bari muri Petit Stade.
Mu ijambo rye, Minisitiri Uwacu yagize ati "
" Nagirango nkuko byavuzwe mbere y’uko nkomeza, nshimire aba basore baserukiye igihugu, baduserukiye nk’igihugu kuko kuba turi ahangaha twishimye ni uko bazi ko bagiye batagiye nka Rayon, bagiye nk’abanyarwanda bahagarariye u Rwanda bakaba bafite ishyaka ry’igihugu n’ishema ry’igihugu cyabo …Turagira ngo tubashimire kuko bakoze igikwiriye , bakabikora mu gihe nyacyo.
Ubundi Rayon Sports nk’ikipe, ifite amateka , ifite ibigwi ariko ibyo bigwi byayo ntabwo bitandukana n’ibigwi by’igihugu cyane cyane iyo basohotse bakarenga imipaka, bagomba kuzirikana icyo gihango , iryo shema ry’igihugu bakwiye guharanira. Nkaba ngirango mbabwire ko igihe mwari mu rugamba , ntabwo ari aba Rayon bafannye ikipe ya Rayon gusa, ni abanyarwanda bose n’abava mu makipe yandi atari Rayon …kandi ndagira ngo uwo mutima wo gushyigikirana cyane cyane nk’abanyarwanda abe ariwo uzajya uturanga.
Hano igihe twakinnye muri Shampiyona n’ibindi birumvikana ariko igihe twakinnye , tujye dukina nk’abanyarwanda bahagarariye igihugu cyabo.
Ubundi nkuko Perezida w’ikipe yabivuze , amagambo yavuzwe mbere yari menshi , harimo n’agasuzuguro. Yashoboraga no guca abantu intege bakibwira ko bidashoboka , ariko mu mikino, igihe umusifuzi ataravuza ifirimbi yanyuma , byose biba bigishoboka …Mwarakoze rero mwitwaye neza , mwabaye imparirwakubarusha nkuko byavuzwe kandi nkuko byanagarutsweho ntabwo mushoje urugamba , rwo rurakomeje ...cyane cyane aho hanze byakomeje ko tuzajya gukina nk’abanyarwanda. Tuzazirikane izi mbaraga dukuye muri iyi ntsinzi nka Rayon Sports.
Ku bijyanye n’ubufatanye , ndatekereza ko atari ibintu bishya , nubundi birasanzwe , Minisiteri y’Umuco na Siporo mu bushobozi ifite, cyane cyane iyo bigaragaye ko hakenewe koko ko dufatanya, ndumva tugerageza. Igisigaye, nimureke twandike amateka atari impanuka. Duharanire kandi dutegure intsinzi izaramba. Yaba ari ikipe, yaba ari igihugu …Batubwiye ibanga. Nyuma y’ibyabereye hano ku Mahoro, mwasubiye inyuma muricara , muraho aho bitatunganye, murategura, abakinnyi bumvira umutoza, abatoza n’abo bafatanyije bakora akazi kabo, umusaruro wagaragaye, mukomereze aho.
Ntatwara umwanya munini cyane rero, bakunzi ba Rayon, abafana ba Rayon , abafana b’ikipe y’Imana nkuko muyita , abanyarwanda muri rusange n’abakunda Siporo by’umwihariko , uyu mugoroba twese turanezerewe , murakoze mugire umugoroba mwiza."
Mu mukino wo kwishyura Rayon Sports yatsindiye LLB I Bujumbura mu Burundi 1-0 cya Hussein Tchabalala ihita iyisezerera ku kinyuranyo cy’ibitego 2-1.
Mu ijonjora ryanyuma , Rayon Sports izahuramo na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo. Umukino ubanza uteganyijwe i Kigali hagati ya tariki 6 na tariki 7 Werurwe 2018, uwo kwishyura ni hagati ya tariki 16 na 17 Mata 2018.
Nyuma yo kwakirwa, abakinnyi ba Rayon Sports bahise bajya kuruhuka. Guhera kuri uyu wa Gatanu baratangira umwiherero wo kwitegura umukino w’umunsi wa 11 bazakina na APR FC ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2018.
Byose byari ku murongo...Hari hateguwe abashinzwe ’Protocole’
Perezida Muvunyi na Minisitiri Uwacu Julienne wari umushyitsi mukuru
Gakwaya Olivier niwe wa MC
Minisitiri Uwacu Julienne ashimira Karekezi wari uyoboye ikipe
Usengimana Faustin na Christ Mbondi wari waje kwifatanya na bagenzi be bari bavuye i Burundi
Ndayishimiye Eric Bakame na Ndayisenga Kassim, abanyezamu ba Rayon Sports
Sefu na Pierrot bakinana mu kibuga hagati
Manzi Thierry ati ibi bintu ni sawa!
Bakame asoma kuri ka Fanta babakirije
Muhire Kevin anywa ka ’Jus’
Irambona Eric, Mutsinzi Ange na Manzi Thierry bishimiye uko bakiriwe
Ibyishimo byari byinshi kuri Nahimana Shasir
Nyandwi Saddam na Hussein Tchabalala
Faustin ati ’ Dufotore na coach wanjye, ndamukunda cyane aramfasha’
Ibyishimo byari byose ku bafana
Abafana baririmba indirimbo yubahiriza ikipe
Morale yari yose
Abafana bari bahagarariye Gikundiro Forever
Habumugisha Theoneste uzwi ku izina ry’umu Rayon w’Ukuri
Jean Lambert Gatare yashimiwe mu izina rya Isango Star, radio rukumbi yacishijeho umukino wo kwishyura wa Rayon Sports na LLB
Inkuru ishyushye nkiyi abanyamakuru baba bakereye kuyitara
Muhirwa Prosper, Visi Perezida wa Rayon Sports yasobanuye uko urugendo rwagenze nk’umuntu wari uyoboye ’Delegation’
Perezida wa Rayon Sports, Paul Muvunyi yavuze ko intsinzi ya Rayon Sports ifite byinshi isobanuye kubera impamvu yavuze ko zirenze 3
Mu ijambo rye, Bakame yavuze ko biteguye neza umukino bazahuramo na APR FC
Uyu ati ’Harakabaho Skol’
Tchabalala watsinze igitego cyahesheje intsinzi Rayon Sports ntiyavuze byinshi ahubwo yasabye ko babareka bakajya kuruhuka bakitegura umukino bazakina na APR FC ku cyumweru tariki 25/02/2018
Kwizera Pierrot yashimiye umutoza na Bakame bemeye kumuha igitambaro mu mukino w’i Burundi
Karekezi Olivier ukomeje kwigarurira imiti y’abafana ba Rayon Sports
Photo:RENZAHO Christophe
hhhh
ariko iki kinyamakuru komwerekanako wagirango nikinyamakuru cyandika inkuru za rayon sports gusa. murigaragaza nabi
Southgate
None se kwandika amakuru ya rayon sport ni ikosa niba!? Please ujye ugerageza kutaba negativiste cyane niba udashaka kuyasoma soma ibindi naho kuvuga ngo kwigaragaza nabi ahubwo mbona wowe wiyise hah ariwowe wigaragaje nabi utishimira icyiza abandi bagezeho kuko uwakubaza kwandika rayon icyo byangije uretse umunabi wawe ntakindi wabona rayon na Apr zarakoze kuduhagararira neza njye nubwo mfana mukura nemera ko ibyiza byagakwiye kutunezeza wenda tujye duhangana muri championa ariko ntitukarengere
Diane rassan
Kora ibikwiye mugihe cyanyacyo abatabishima ubime amatwi,niba badakunda rayon bategereze umunsi hazandikwa APR