Aba Rayon bishimiye kongera kureba imyitozo, bakira abatoza bashya (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatatu tariki 2 Gashyantare 2022, umutoza mushya wa Rayon Sports, Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixao, yakoresheje imyitozo ya mbere yarimo abakinnyi bashya.

Jorge Manuel da Silva Paixao yerekanywe nk’umutoza mushya kuri uyu wa Gatatu ari kumwe na Pedro Miguel uzamwungiriza ndetse bombi bahise batangira akazi, aho bazafatanya n’abari basigaranye iyi kipe barimo Lomami Marcel na Dusange Sacha.

Iyi myitozo yari yitabiriwe n’abafana, yagaragayemo abakinnyi bashya barimo Bukuru Christophe, Ishimwe Kevin, Umunya-Uganda Musa Esenu n’Umunya-Cameroun Mael Dindjeke, bose basinye mu kwezi gushize.

Umukinnyi mushya utakoranye n’abandi ni Kwizera Pierrot bivugwa ko hari ibyo agikemura.

Abandi batakoze iyi myitozo basanzwe mu ikipe ni Willy Onana na Muvandimwe JMV bafite uburwayi butandukanye.

Rayon Sports iteganya gukina imikino ibiri ya gicuti mbere y’uko imikino ya Shampiyona yo kwishyura isubukurwa ku wa 19 Gashyantare 2022.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 5 Gashyantare 2022 izakina umukino wa gishuti na Police FC, ubere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Umunya-Portugal Jorge Manuel da Silva Paixao, umutoza mushya wa Rayon Sports yatangiye akazi

Umutoza wungirije, Pedro Miguel

Yabanje gufata umwanya aganiriza abakinnyi

Abafana bishimiye kongera kugaruka kureba imyitozo y’ikipe yabo

Akanyamuneza kari kose

Rutahizamu w’Umunya-Uganda Musa Esenu

Bukuru Christophe yasubiye muri Rayon Sports nyuma yo kuva muri APR FC

Ishimwe Kevin na we yamaze gutangira imyitozo muri Rayon Sports nyuma yo gutandukana na Kiyovu Sports

Akazi katangiye

Abafana bibumbiye muri 4 G Group, fan Club nshya yamaze kwandika isaba kwinjira mu zifana Rayon Sports, bari babucyereye mu mwambaro wa fan club yabo

Bishimiye ko Skol yateganyije aho bazajya barebera imyitozo bicaye neza

Muri iyi myitozo, Rwarutabura yasabye imbabazi Perezida wa Rayon Sports kuko ngo yari mu ba hooligans bagiye kuri ’Office’ y’ikipe mu bisa n’imyigaragambyo...Ati " Umbabarire Perezida, baranshutse" ....Perezida wa Rayon Sports na we ntiyazuyaje , amubwira ko Rayon Sports ari umuryango uutifuza kugira uwo utakaza

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo