Imikino

Aba-DJs bakomeye, ibyo kurya no kunywa mu byitezwe ku mukino wa Gasogi United na Kiyovu SC

Gasogi United yashyizeho uburyo butamenyerewe bwo gususurutsa abazitabira umukino izakiramo Kiyovu Sports kuri Stade ya Kigali ku wa Gatanu, tariki ya 15 Mata 2022 saa Cyenda, aho bazacurangirwa n’aba-DJs bakomeye mu gihe kandi hazaba hari ibyo kurya n’ibinyobwa bitandukanye ku babikeneye.

Gasogi United izakira uyu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali aho izaba ikeneye amanota ayifasha kwizera kuguma mu Cyiciro cya Mbere mu gihe Kiyovu Sports ikomeje urugendo rwo gushaka igikombe.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kibanziriza umukino, Umuyobozi wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC), yavuze ko amarembo azafungurwa kare ndetse ntawe ukwiye gukerezwa no gushaka amafunguro kuko byose byateganyijwe ku kibuga.

Ati “Amarembo azaba afunguye. Twasanze benshi bakererwa kureba umukino kubera gushaka aho kurya, uzaba ashaka icyo kurya no kunywa ntazakererwe, tuzaba twabiteguye, icya ngombwa ni uko wiyishyurira, ukuyemo abantu bacu bo muri VVIP kuko bo bizaba biri mu matike baguze.”

Yongeyeho ko hazaba hari abacuranzi [DJs] bakomeye ku buryo bazasusurutsa abazitabira uyu mukino mu bisa nk’irushanwa hagati yabo.

Ati “Hazaba hari aba-DJ bavanga indirimbo zose, kuba utegereje umukino unafata akantu, nta handi ushobora kubisanga uretse mu Mujyi wa Kigali kandi hamwe na Gasogi United. Reka turebe ko umupira w’amaguru twawongeramo uburyohe, iminota 90 ni iyo gutesha umutwe haba ku watsinze cyangwa uwatsinze iyo umukino utararangira.”

Umuyobozi w’Urubambyingwe [abafana n’abakunzi ba Gasogi United], Mutabaruka Angelbert, yavuze ko biteguye gushyigikira ikipe yabo ndetse bizeye ko bazongera kwitwara neza imbere ya Kiyovu Sports nk’uko babikoze kenshi mu mikino yabahuje.

Ati “Abafana n’abakunzi b’ikipe twiteguye n’imbaraga zose zishoboka. Turabizi ko Kiyovu Sports izamanuka ba bandi bo mu Biryogo, ariko uko bazaza ni ko bazataha. Twe turahari, turiteguye. Isaha ni yo idutindiye gusa ubundi tukahagera. Ubundi Kiyovu nta kibazo dufitanye na yo kuko ni ikipe yacu, turayizi, duhora tuyitsinda kenshi. Imikino yaduhuje na yo irabizi, ni amateka yisubiramo. Kereka ibisitayeho.”

Kuri uyu mukino uzatangira saa Cyenda, Gasogi United yateganyije ko abazagura amatike mbere bazagura ku giciro gitandukanye n’icyo abazagura ku munsi w’umukino bazishyura.

Ibiciro byo ku mukino ni 3000 Frw, 10.000 Frw, 20.000 Frw na 30.000 Frw mu gihe abazagura amatike mbere ya saa Tatu za mugitondo bazagabanyirizwaho 50%. Amatike agurwa umuntu anyuze kuri *939#.

Abafana boroherejwe kandi ku myambaro ya Gasogi United aho abazayigurira ku kibuga ku wa Gatanu bazajya bagabanyirizwaho ibihumbi 10 Frw mu byiciro bibiri irimo. Ubusanzwe hari iyaguraga ibihumbi 40 Frw n’indi yaguraga ibihumbi 30 Frw mu gihe isanzwe yaguraga ibihumbi 10 Frw izatangwa kuri 5000 Frw.

Gahunda y’Umunsi wa 23 wa Shampiyona

Ku wa Gatanu, tariki ya 15 Mata 2022

  • Police FC vs Musanze FC (12:30)
  • Gasogi United vs Kiyovu Sports (15:00)
  • Rutsiro FC vs Etoile del’Est (15:00)

Ku wa Gatandatu, tariki ya 16 Mata 2022

  • Gorilla FC vs Rayon Sports
  • Marines FC vs Gicumbi FC
  • Mukura VS vs Espoir FC

Ku Cyumweru, tariki ya 17 Mata 2022

  • AS Kigali vs Etincelles
  • Bugesera FC vs APR FC

Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles (KNC) mu kiganiro n’abanyamakuru

KNC yavuze ko umupira ukwiye kongerwamo uburyohe, abantu bakishima

Abazaba bafite amatike ya VVIP bashyiriweho uburyo bwihariye bazakirwamo ku mukino wa Gasogi United na Kiyovu Sports kugira ngo babone serivisi zose

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bayo, Gasogi United yakoze ibitamenyerewe aho ishaka gususurutsa abazitabira umukino i Nyamirambo ku wa Gatanu

KNC yavuze kandi ko abafana bagura amatike mbere ya saa Tatu za mugitondo ku wa Gatanu, bazagabanyirizwaho 50%

Hitimana Claude ukorera Royal FM, abaza ikibazo

Mutabaruka Angelbert uyobora Urubambyingwe yavuze ko abafana batindiwe n’isaha y’umukino

Musangamfura Christian ’Lorenzo’ ukora Radio10

Sidiq yari yaje gutara Inkuru yo kunyuza kuri B&B FM ariko anakurikirana imigambi IRI gucurirwa Kiyovu Sports afana

Ikiganiro cyanyuraga ’live’ kuri TV1

Mutabaruka yavuze ko Kiyovu Sports ari ikipe bamenyereye gutsinda

Amafoto: Renzaho Christophe

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)