Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 2 Mata 2022, hatangijwe ku mugaragaro ibikorwa bya 4G Group, yabaye Fan Club ya 50 yemewe ya Rayon Sports, abanyamuryango bayo bashimangira ko bazaba hafi y’ikipe yabo mu bihe byose.
Mu birori byabereye muri ’Le Capri’ i Nyamirambo ho mu mujyi wa Kigali, abanyamuryango ba 4G Group bagaragazaga ibyishimo byinshi, bishimira ko Fan Club yabo yakiriwe mu muryango mugari wa Rayon Sports.
4G Group yemewe na Rayon Sports ku buryo buzwi, yashinzwe Ku ya 16 Mutarama 2022, aho abanyamuryango bayo bakoze inama iyishinga bakanatora abayobozi uhereye kuri Perezida wayo Twizeyimana Youssouf n’umwungiriza we, Musabyimana Martin.
Ku ya 22 Mutarama 2022, abagize komite nyobozi ya 4G Group barahuye batunganya ndetse banonosora amategeko ayigenga, banaboneraho kwandikira Rayon Sports ibaruwa isaba kubemera nka Fan Club nshya.
Mu gutangiza iyi Fan Club, abanyamuryango 39 biyemeje kujya baha Rayon Sports umusanzu wa 100.000 Frw buri kwezi, aho ku ikubitiro hatanzwe umusanzu w’amezi abiri.
Twizeyimana uyobora 4G Group avuga ko iri zina ryatoranijwe kuko rizwi nk’umuyoboro wihuse, uzahura n’ubushake bw’abanyamuryango bagambiriye kwihutisha ibikorwa bibanda ku gufasha Rayon Sports no kuyitera ingabo mu bitugu mu bikorwa n’ibihe byose.
Iyi Fan Club yashinzwe ikurikiye ’Ibirunga Fan Club’ yakiriwe mu mpera za 2021, yiyemeje kuba hafi ya Gikundiro muri byose ndetse igambirira kuzagira igihe cyo kujya igurira Rayon Sports umukinnyi nibura umwe buri mwaka.
Perezida wa Rayon Sports, Bwana Uwayezu Jean Fidele yavuze ko yishimiye kwakira 4G Group, kuko ari izindi mbaraga ziyongereye ku ikipe y’abafana ishingiye ku byanyamuryango bayo, anashishikariza abandi bafana kwibumbira hamwe.
Yagize ati "Ni igikorwa cyiza kuko ni imbaraga tugenda twongera mu muryango wa Rayon Sports, kuko nk’uko mubizi, Rayon Sports ni ikipe y’abafana, ni ikipe y’abayikunda, ni ikipe ishingiye ku byanyamuryango bayo."
Yakomeje ati "Ni igikorwa nakiriye neza, nashishikariza abandi bashaka kuba abanyamuryango ba Rayon Sports mu buryo bwemewe n’amategeko ko bajya bishyira hamwe bagashinga Fan Club, bakaza tukaganira, tukabagirana inama, bityo tukagira Fan Club nyinshi.
Bwana Uwayezu Jean Fidele yaboneyeho gushishikariza abafana ba Rayon Sports gukomeza gushyirahamwe mu bihe byose, ati ’’Icyo ukunda ntabwo ugitererana kuko ko kiri mu bihe bikomeye cyangwa mu byago." ashimangira ko mu bihe bikomeye havomwa imbaraga zo kwiyubaka no kugera mu bihe byiza byifuzwa.
Byari ibirori wabonaga biteguye neza
Perezida wa Rayon Sports , Uwayezu Jean Fidele yahawe ikaze ry’umuyobozi
Yahawe ikaze na Youssouf uyobora 4G Group
Twizerimana Youssouf uyobora 4G Group avuga ijambo ry’ikaze
Martin, Visi Perezida wa 4G Group
Abagize komite ya Fan club 4G Group
Baryinyonza ukorera B&B FM niwe wayoboye ibi birori
Perezida bamwakiriye byihariye
Umuhanzi Jabba Star Intore yabasusurukije mu ndirimbo yahimbiye Rayon Sports
Uku niko 4G yafunguwe ku mugaragaro
Bahise bagenera Perezida wa Rayon Sports impano
Komite ya 4G group yamuhaye impano y’umupira wa fan club yabo
PHOTO:RENZAHO CHRISTOPHE
/B_ART_COM>