Imikino

Marines FC na Musanze FC zongeye kugwa miswi mu mukino wo kwipima (AMAFOTO)

Mu mukino wo kwishyura wa gishuti hagati ya Marines FC na Musanze FC, aya makipe yombi yongeye kunganya 0-0 nkuko byari byagenze mu mukino ubanza wari wabereye i Musanze kuri Stade Ubworoherane tariki 20 Kanama 2019. Umukino wo kwishyura wabaye kuri iki cyumweru tariki 25 Kanama 2019 i Rubavu. Ni umukino amakipe yombi yongeye kugeragezamo...

Kiyovu SC yanyagiye Heroes FC yageragezaga abakinnyi (AMAFOTO)

Ikipe ya Kiyovu SC yanyagiye Heroes FC 4-0 mu mukino wa gishuti wabaye kuri iki Cyumweru tariki 25 Kanama 2019 kuri Stade Mumena. Ni umukino Heroes FC iheruka kuzamuka mu cyiciro cya mbere yageragejemo abakinnyi bashya 9 igomba kwifashisha mu cyiciro cya mbere. Mubo iri kugerageza harimo Murwanashyaka Gilbert bita Rukaku wahoze akinira...

CAF Champions League :Rayon Sports yasezerewe na Al Hilal

Rayon Sports yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Champions League rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo muri Afurika, yasezerewe na Al-Hilal Omdurman yo muri Sudani ku gitego cyo hanze nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino wo kwishyura wabereye muri Sudani. Umukino wo kwishyura wabaye kuri iki cyumweru tariki 25 Kanama 2019...

Bamwe bazanye indabo, abandi uduseke...APR FC ivuye muri Kenya yakiriwe Cyami! (PHOTO+VIDEO)

Nyuma y’uko APR FC yegukanye igikombe cy’imikino ya Gisirikare (Military games) yaberaga muri Kenya , itsinze imikino 3 igatsindwa umwe, iyi kipe yakiriwe nk’abami n’abafana ba APR FC babashimiye uko bitwaye mu buryo wabonaga butari busanzwe bumenyerewe ku bafana b’iyi kipe. Tariki ya 11 Kanama 2019 nibwo APR FC yahagurutse mu Rwanda yerekeza mu...

Muhire Jean Paul yongeye gutorerwa kuyobora Gikundiro Forever (AMAFOTO)

Nsekera Muhire Jean Paul yongeye gutorerwa kuyobora Gikundiro Forever Group, fan Club ya Rayon Sports ndetse kuva yashingwa muri 2013 niwe ukiyiyobora. Hari mu nteko rusange iri tsinda ryakoze kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019. Muhire Jean Paul wari usanzwe ari Perezida yasabwe n’abanyamuryango ko yakongera kubayobora,...

Nizeyimana Olivier yongeye gutorerwa kuyobora Mukura VS

Nizeyimana Olivier wari usanzwe ayobora Mukura VS yongeye gutorerwa kuyobora iyi kipe. Abanyamuryango 82 bitabiriye iyi nteko rusange bose bamutoye, bemeza ko akomeza kubayobora imyaka 4 iri imbere isanga indi 8 yari amaze ari umuyobozi wayo. Hari mu nteko rusange yabaye kuri uyu Gatandatu tariki 24 Kanama 2019 mu Mujyi wa Huye. Amatora...

Rubavu BVWT:Abanyarwandakazi bananiwe kugera ku mukino wa nyuma (AMAFOTO)

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 24 Kanama 2019 nibwo hasozwa irushanwa rya Rubavu Beach Volleyball World Tour. Ku isaha ya saa mbili n’igice z’igitondo nibwo hakomezaga imikino ya 1/2 mu bagabo n’abagore aho umukino wabanje wahuje ikipe y’ubwongereza ya Javier Bello na Joaquin Bello bakina n’Ubuyapani bwa Kensuke Shoji na Masato Kurasaka maze...

Rubavu BVWT:Amakipe ya Japan niyo yiganje muri 1/2

Amakipe abiri aturuka mu gihugu cy’Ubuyapani, imwe ituruka muri Denmark n’indi ituruka mu Bwongereza nizo zatsindindiye itike yo kujyera muri 1/2 cya Rubavu Beach Volleyball World Tour mu bagabo. Kuva mu mikino y’amatsinda wabonaga amakipe y’Abayapani agenda yitwara neza dore ko no kwikubitiro yacakiranye n’amakipe y’ u Rwanda mu mikino ya mbere...

Njye mbona ibyo twagombaga gukora twarabikoze- Siboyintore

Siboyintore Theodate, umunyamabanga mukuru wa Mukura VS arahamya ko manda ya komite nyobozi icyuye igihe isize ikoze iby’ingenzi yasabwaga. Ni mugihe kuri uyu wa gatandatu taliki 24 Kanama 2019 saa tatu za mugitondo kuri Gallileo Stadium Hotel mu karere ka Huye, abanyamuryango bazitorera abayobozi bashya. Siboyintore, umunyamabanga mukuru wa...

Tchabalala yasinye muri Bugesera FC

Rutahizamu w’Umurundi Hussein Tchabalala wigeze guca muri Rayon Sports avuye mu ikipe y’Amagaju, yamaze gusinya umwaka umwe azamara akinira Bugesera FC nyuma y’uko atandukanye na Ethiopian Coffee Sports Club yari yasinyiye muri Mutarama uyu mwaka. Kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Kanama 2019 nibwo uyu rutahizamu yasinyiye Bugesera FC. Tchabalala...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 1480