Imikino

TP Mazembe izatangira icakirana na Rayon Sports muri CECAFA, yageze mu Rwanda (PHOTO+VIDEO)

Ikipe ya TP Mazembe izatangira icakirana na Rayon Sports muri CECAFA Kagame Cup 2019 yageze mu Rwanda. Intego yabo ngo ni ukwitwara neza, guhagarara ku izina ry’ikipe yabo no guhesha ishema Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ahagana ku isaha ya saa yine n’igice z’ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 5 Nyakanga 2019 nibwo iyi kipe ije...

AS Kigali yegukanye igikombe cy’Amahoro , abafana ibihumbi ba Kiyovu SC batahana agahinda (PHOTO 100 +VIDEO)

Igitego cyo mu minota 30 y’inyongera cyahesheje AS Kigali kwegukana igikombe cy’Amahoro yaherukaga mu 2013, nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 2-1, ishyikirizwa igikombe na Sheki ya Miliyoni 10 FRW. Wari umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro 2019, umukino watangiye ku i Saa kumi n’imwe zuzuye zo kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2019 kuri...

Kayumba Sother yasezeranye imbere y’amategeko (AMAFOTO)

Myugariro w’umunyarwanda Kayumba Soter yamaze kurushinga imbere y’amategeko na Nishimwe Cleore bamaze imyaka 3 bakundana. Kayumba na Cleore basezeraniye mu Murenge wa Kimironko. Ubukwe bwe na Nishimwe Cleore buteganyijwe kuri uyu Gatandatu tariki 6 Nyakanga 2019. Gusaba no gukwa ni saa tatu muri Romantic Garden ku Gisozi. Gusezerana imbere...

Abakinnyi 3 bashya ba APR FC barimo Placide na Kevin batangiye imyitozo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ikipe ya APR FC yakoze imyitozo ya nyuma yitegura irushanwa rya CECAFA Kagame Cup rizatangira ku munsi w’ejo, iyi myitozo ikaba yagaragayemo abakinnyi bashya barimo Niyomugabo Claude, Ishimwe Kevin na Rwabuhihi Aime Placide. Ni imyitozo yabereye kuri Stade Regional i Nyamirambo ari nayo izakira imikino...

Peace Cup:Rayon Sports yatojwe na Djamal itsinda Police FC, yegukana umwanya wa 3 (AMAFOTO)

Mu mupira wari uryoheye ijisho, ikipe ya Rayon Sports itari ifati abatoza bakuru bose, yabashije gutsinda ibitego 3-1 Police FC , ifata umwanya wa 3 mu gikombe cy’Amahoro muri uyu mwaka. Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Nyakanga 2019 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Ntiwitabiriwe n’abafana benshi kuko ababarika aribo bari muri...

Akari ku mutima wa Rugwiro wasezerewe muri APR FC yita ‘mama’ we mu mupira akerekeza muri Rayon Sports (VIDEO)

Nyuma y’uko myugariro Rugwiro Herve asezerewe muri APR FC yari amazemo imyaka 10 (2009-2019), avuga ko yababajwe no kutabona umwanya ngo asezere ku ikipe yamureze kuva akiri umwana. Umunsi wa mbere muri Rayon Sports ngo wamweretse ko akwiriye gukora cyane. Ni mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo we na bagenzi be bavanye muri APR FC...

Kimenyi, Rugwiro, Sekamana, Amran, na Mirafa bakiriwe n’imbaga y’abafana ba Rayon Sports (PHOTO+VIDEO)

Kimenyi Yves,Rugwiro Herve , Sekamana Maximme , Amran Nshimiyimana na Nezeyimana bari basanzwe bakinira APR FC bakiriwe n’abafana benshi ba Rayon Sports ubwo berekanwaga ku kibuga cyo mu Nzove nyuma yo gusinya muri Rayon Sports buri umwe imyaka 2. Ku gicamunsi nibwo aba bakinnyi bose basinye muri Rayon Sports bavuye muri APR FC iheruka...

Manzi, Mutsinzi, Sefu na Djabel watunguranye bakoze imyitozo ya mbere muri APR FC (VIDEO)

Mu buryo butunguranye, Manishimwe Djabel ukina hagati mu kibuga afasha abataha izamu, yagaragaye mu ikipe ya APR FC nyuma y’umunsi umwe bitangajwe ko yasinyiye ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya. Manishimwe Djabel wakinaga muri Rayon Sports, yatunguranye agaragara mu myitozo ya APR FC kuri uyu wa mbere tariki 1 Nyakanga 2019 ku kibuga cya...

Bayobowe na Haruna, abize kuri College Inyemeramihigo batsinzwe na Etincelles FC (AMAFOTO)

Kuri iki cyumweru tariki 30,Kamena 2019, abakinnyi ba ruhago bize mu kigo cya College Inyemeramihigo De Gisenyi n’inshuti zabo batsinzwe ibitego 3-0 na Etincelles FC mu mukino wa gishuti wateguwe n’aba bakinnyi ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’ikigo muri gahunda ngarukamwaka ya "Garuka Ushime". Kwinjira byari 500 FRW, 1000 FRW na 2000 FRW....

Moussa Masumbuko wabaye umunyamabanga wa Musanze FC yitabye Imana

Moussa Masumbuko wigeze kuba umunyamabanga wa Musanze FC yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2019 azize indwara y’umutima. Moussa Masumbuko yitabye Imana nyuma yo kujyanwa mu bitaro bya Ruhengeri kubera ikibazo cy’umutima yagize bitunguranye ari naho yaguye. Muri Mutarama 2019 nibwo yari yeguye ku bunyamabanga bwa...

0 | 10 | 20 | 30 | 40 | 50 | 60 | 70 | 80 | ... | 1370