Imikino

Manzi, Mutsinzi, Sefu na Djabel watunguranye bakoze imyitozo ya mbere muri APR FC (VIDEO)

Mu buryo butunguranye, Manishimwe Djabel ukina hagati mu kibuga afasha abataha izamu, yagaragaye mu ikipe ya APR FC nyuma y’umunsi umwe bitangajwe ko yasinyiye ikipe ya Gor Mahia yo muri Kenya. Manishimwe Djabel wakinaga muri Rayon Sports, yatunguranye agaragara mu myitozo ya APR FC kuri uyu wa mbere tariki 1 Nyakanga 2019 ku kibuga cya...

Bayobowe na Haruna, abize kuri College Inyemeramihigo batsinzwe na Etincelles FC (AMAFOTO)

Kuri iki cyumweru tariki 30,Kamena 2019, abakinnyi ba ruhago bize mu kigo cya College Inyemeramihigo De Gisenyi n’inshuti zabo batsinzwe ibitego 3-0 na Etincelles FC mu mukino wa gishuti wateguwe n’aba bakinnyi ku bufatanye bw’ubuyobozi bw’ikigo muri gahunda ngarukamwaka ya "Garuka Ushime". Kwinjira byari 500 FRW, 1000 FRW na 2000 FRW....

Moussa Masumbuko wabaye umunyamabanga wa Musanze FC yitabye Imana

Moussa Masumbuko wigeze kuba umunyamabanga wa Musanze FC yitabye Imana mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena 2019 azize indwara y’umutima. Moussa Masumbuko yitabye Imana nyuma yo kujyanwa mu bitaro bya Ruhengeri kubera ikibazo cy’umutima yagize bitunguranye ari naho yaguye. Muri Mutarama 2019 nibwo yari yeguye ku bunyamabanga bwa...

Peace Cup: AS Kigali yageze ku mukino wa nyuma isezereye Rayon Sports kuri Penaliti (PHOTO+VIDEO)

Mu mukino wa kabiri wa 1/2 w’Igikombe cy’Amahoro , AS Kigali yasezereye Rayon Sports iyitsinze penaliti 4-2, ihita inayisezerera, biyihesha kwerekeza ku mukino wa nyuma w’iki gikombe. Ni nyuma y’uko amakipe yombi yari yanganyije ibitego 3-3 mu mikino yombi ndetse ananganya ibitego yatsindiye hanze. Ni umukino wabaye kuri uyu wa Gatandatu...

Kimenyi, Sekamana Maximme na Savio mu muryango winjira muri Rayon Sports

Nyuma y’uko muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2019 APR FC itangaje urutonde rw’abakinnyi 16 yirukanye ndetse ko bemerewe gushakira ahandi, hari abahise batangira ibiganiro na Rayon Sports barimo nyezamu Kimenyi Yves, Nshuti Savio na Sekamana Maximme. Ni amakuru yizewe agera kuri Rwandamagazine.com ko aba bakinnyi bari mu...

Breaking News: APR FC imaze gusezerera abakinnyi 16 barimo kapiteni Migi

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bumaze gufata umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bagera kuri 16 barimo uwari kapiteni wayo Mugiraneza Jean Baptiste Migi. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwafashe umwanzuro wo gusezerera abakinnyi bari bamaze iminsi bigaragara ko badatanga umusaruro nkuko bitangazwa n’urubuga...

Abandi ba rutahizamu 2 baturutse mu Burundi bashobora gusinyira Rayon Sports batangiyemo imyitozo (AMAFOTO)

Irakoze Saidi na Bigirimana Yahya ni abandi bakinnyi basatira izamu baturutse mu Burundi bashobora gusinyira Rayon Sports. Irakoze Saidi yari asanzwe akinira Musongati FC ndetse yabaye uwa kabiri mu batsinze ibitego byinshi muri Shampiyona y’u Burundi inyuma ya Kanakimana Bienvenu. Irakoze yanatoranyijwe mu bakinnyi 11 bitwaye neza muri...

Musanze FC yasinyishije abakinnyi batatu barimo Mumbele Saiba Claude

Ikipe ya Musanze FC yamaze kongera imbaraga mu busatirizi no mu bwigarizi bwayo itibagiwe no muzamu, isinyisha abakinnyi 3, bose basinya imyaka 2 bayikinira. Abakinnyi bamaze gusinya harimo Mumbele Saiba Claude bakunze kwita Kizizi wavuye muri Etincelles y’i Rubavu wari na kapiteni wa Entincelles. Mumbele aje muri Musanze FC nyuma y’igihe...

Peace Cup: Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/2 (AMAFOTO)

Ikipe ya Rayon Sports yabashije gutsinda AS Kigali mu mukino ubanza wa 1/2 ibitego 2-1 nubwo yarangije ari abakinnyi 10 nyuma y’uko Eric Irambona ahawe ikarita itukura. Umukino w’uyu munsi wakiriwe na AS Kigali kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2019. AS Kigali ntiyari ifite Cyitegetse Bogard na Ssentongo...

Stade Regional ya Bugesera yamaze gushyirwamo ’Tapis’ (PHOTO+VIDEO)

Stade Regional ya Bugesera yamaze gushyirwamo ’Tapis’ ndetse imirimo yo kuyubaka irarimbanyije. Biteganyijwe ko izaba yuzuye mu mpera z’ukwezi kwa Nyakanga 2019. Ikigo cy’Abashinwa, China Road and Bridge Cooperation ( CRBC ) nicyo cyubakisha iyi stade. Guhera kuri uyu wa mbere tariki 24 Kamena 2019 nibwo mu kibuga cy’iyi stade hatangiye gusaswa...

0 | ... | 60 | 70 | 80 | 90 | 100 | 110 | 120 | 130 | 140 | ... | 1440