Wari uzi ko WhatsApp na Instagram zigiye guhindurirwa amazina?

Imbuga nkoranyambaga (apps) ebyiri zikoreshwa n’abantu benshi, WhatsApp na Instagram zombi za Facebook vuba aha zizahindurirwa amazina aho ziboneka kuri Google Play Store na Apple Store.

Kompanyi ya Facebook Inc yatangaje ko Instagram izitwa ’Instagram from Facebook’ naho WhatsApp yitwe ’WhatsApp from Facebook.

Instagram yaguzwe na Facebook mu 2012, hashize imyaka ibiri mu 2014 Facebook yaguze na WhatsApp, gusa izi ’apps’ zombi buri imwe yagumanye izina ryayo.

Facebook yiyemeje kuzihindurira amazina kugira ngo igaragaze ikirango ko izi ’apps’ zikoreshwa n’abantu benshi cyane ku isi ari izayo.

Biteganyijwe ko mu byumweru biri imbere, abakoresha izi mbuga bazabona ijambo Facebook ku kirango cyazo aho kiboneka.

Umuvugizi wa Facebook Inc yagize ati "Turashaka kuvanaho urujijo ko biriya bikorwa na serivisi zabyo ari ibya Facebook".

Hari abakoresha izi mbuga zombi bagaragaje kuri Twitter ko batishimiye izi mpinduka.

Kuva Facebook yagura izi mbuga zombi hari imikorere yazo itandukanye yagiye ihindurwa, bamwe bashima abandi bagaya.

Mu gihe Instagram abayikoze bifuzaga ko iba iyo kwerekana amafoto gusa Facebook yayongeyeho uburyo bwo gushyiraho inkuru, gukoreraho ibaza(poll/survey) na video ngufi.

Bamwe banenga Facebook ko izi mbuga yazihinduye uburyo bwo kwibonera amafaranga kuri yo mu kwamamariza abantu bayishyura.

Facebook yamaze gufungura kandi WhatsApp yo gukoresha mu bushabitsi (WhatsApp for Business) ndetse irateganya uburyo abantu bazajya bayishyiraho inkuru zikagera kuri benshi.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo