Uwaguze ‘tweet’ imwe kuri miliyoni $2.9 aravuga impamvu

Uyu mugabo waguze kuri miliyoni $2.9 ubutumwa bwa mbere (tweet) bwanditswe kuri Twitter n’uwayishinze Jack Dorsey, abibona nk’ishoramari ririmo ubwenge.

Uwaguze witwa Sina Estavi yagize ati: "Ni agace k’amateka ya muntu mu buryo bw’umutungo uri ’digital’. Ni inde wamenya igiciro cy’ubutumwa bwa mbere bwanditswe kuri Twitter mu myaka 50 iri imbere?"

Estavi uba muri Malaysia yagereranyije iyi mari yaguze n’ishusho ifatwa nk’ihenze kurusha izindi ku isi izwi nka Mona Lisa cyangwa La Joconde yashushanyijwe na Leonardo da Vinci.

Inzobere zemera ko ubutumwa bwa mbere (tweet) bwanditswe n’uwashinze Twitter ku rubuga rwe koko ari imari y’agaciro.

Ubutumwa bwa Jack Dorsey, buvuga ngo "just setting up my twttr," bwatangajwe bwa mbere tariki 21 z’ukwa gatatu 2006, bwagurishijwe mu cyamunara na Dorsey ubwe ku bw’umushinga ufasha wa Response Africa w’ikigo Give Directly.

Estavi, ukuriye kompanyi ya ’cryptocurrency’ yitwa Bridge Oracle, yaguze iyi tweet akoresheje ’ether’, ifaranga (currency) rihatanye na bitcoin.

Iyi shusho yagurishijwe nk’igicuruzwa mu buryo bwa ’non-fungible token’ (NFT), iki ni icyangombwa cyihariye kivuga nyiri ifoto, videwo cyagwa ikindi kintu gishyirwa ku bitangazamakuru kuri internet.

Ibyangombwa bya NFT muri uyu mwaka byarakunzwe cyane, mu gihe ibikorwa by’ubugeni biri ’digital’ bihenze cyane byagurishijwe muri ubwo buryo.

Estavi umunya-Malaysia w’imyaka 29 yabwiye BBC ati: "Ntekereza ko ari isoko riri kuzamuka, kandi iyi ni intangiriro. Ibintu byose byakozwe mu buryo bwa ’digital’ nka muzika, amafoto, videwo, tweets, n’inyandiko kuri blog bishobora kugurishwa mu buryo bwa NFT".

Yongeraho ko abakorana nawe bishimiye iryo shoramari yakoze "kuko bazi agaciro n’ahazaza ha NFT n’impinduka yazanye ku mbuga nkoranyambaga".

Igiciro cy’umurengera ?

Mu gihe igiciro cyishyuwe iyo ’tweet’ gikanga benshi, inzobere zivuga ko ari ishoramari rirebye kure.

Cathy Hackl inzobere mu by’imbuga nkoranyambaga ati: "Uburyo bwo kubisobanura ni uko kuba nyiri ’tweet’ ya mbere mu gihe kizaza bizaba ari nko kugira kopi ya mbere y’igitabo cy’imbonekarimwe.

"Twitter yafunguye igihe gishya cy’itumanaho kandi iyo ’tweet’ niyo yabitangije."

’Tweet’ ya Jack Dorsey yagurishirijwe ku isoko ryo kuri internet ryitwa Valuables, rifitwe na kompanyi ya Cent yo muri Amerika.

Cameron Hejazi, wafatanyije n’undi gushinga Cent, yavuze ko iyo ’tweet’ ari cyo kintu gihenze cyane kugeza ubu bagurishijwe kuri uru rubuga.

Yabwiye BBC ati: "Natangaye ariko sinatunguwe - agaciro k’ibi bintu kari hejuru bitewe n’ibyo abantu bifuza - tunishimiye ko ayo mafaranga agiye gukoreshwa ibyiza".

Isoko rya NFT ubu ribarirwa agaciro ka miliyari imwe y’amadorari, naryo rikoresha ikoranabuhanga rya ’blockchain’ rikoresha amafaranga ya ’digital’ nka bitcoin, mu kugena ba nyiri ibintu n’umwimerere wabyo.

Gusa, haracyari kare kumenya neza neza uko abaguzi bazajya baha agaciro ubundi butumwa bwanditswe ku mbuga nkoranyambaga.

Ni iye ariko nta ubujijwe kuyibona

Nanne Dekking washinze ikigo Artory kibarura ibikorwa by’ubugeni ku ikoranabuhanga rya blockchain, ati: "Kubasha kubona ’tweet’ ya mbere, y’umuntu wakoze iki kintu, biyihindura iy’agaciro gakomeye."

Bamwe babona ko bumwe mu butumwa butavuzweho rumwe bwa Donald Trump akiri perezida nabwo bushobora kuzaba imari muri iri shoramari rishya.

Nk’umuguzi, Sina Estavi azahabwa icyangombwa, cyasinywe mu buryo bwemewe na Jack Dorsey.

Cathy Hackl yongeraho ati: "Niba uwo muntu ari umushoramari muri crypto, birumvikana kurushaho kuko bazashaka uburyo iryo shoramari ribungura".

Nubwo Estavi ubu ari nyiri ’tweet’ ya Dorsey, buri wese ujya kuri urwo rubuga ashobora kuyiona akanayisoma.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo