Umuhanga Stephen Hawking yapfuye

Prof Stephen Hawking , umwarimu w’ubugenge wigishaga muri Cambridge University afatwa nk’umuntu wa mbere ku isi mu kumenya ‘phyisque theorique/ theoretical-physics yitabye Imana ku myaka 76. Yatabarutse ku munsi umwe n’uwo undi muhanga Albert Einstein yavukiyeho.

Umuvugizi w’umuryango wa Hawking yatangaje ko yapfuye urw’ikirago, asinzirira mu mahoro . Mu itangazo ryasinyweho n’abana be 3 asize :Lucy, Robert na Tim rigatangazwa n’ibiro Ntaramakuru by’Abongereza naryo ryemeje urupfu rw’umubyeyi wabo watabarutse kuri uyu wa Gatatu.

Hawking ni umwongereza wamenyakanye cyane muri iki kinyejana kubera ubuhanga bwe mu bugenge. Yanditse ibitabo byinshi byamenyekanye harimo nk’icyo yise A Brief History of time cyagurishijwe cyane ku isi kuko cyaguzwe n’abagera kuri miliyoni 9 ku isi yose. Ubushakashatsi bwe bwakundaga kwibanda kubyerekeye isanzure. Yamenyekanye cyane kubwo kugaragara cyane mu biganiro bikomeye nka The Simpsons, Red Dwarf naThe Big Bang Theory.

Ku myaka 22 gusa, yari yabwiwe ko atazamara igihe kinini ku isi nyuma yo kubagwa indwara yo mu bwonko. Yari arwaye indwara yitwa Charcot /Lou Gehrig imubuza kugenda no kuvuga. Kuva ubwo yatangiye kugendera mu kagare k’abafite ubumuga ndetse ni gake cyane yavugaga ariwe ubyikoreresheje. Yavugaga abifashishijwemo na mudasobwa ( voice synthesiser).

Muri Kamena umwaka ushize yari yatangaje ko kubera kwangirika kw’ikirere ibinyabuzima byo ku Isi bigenda bicika ku buryo mu myaka iri hagati ya 200 na 500 isi izaba itakibasha guturwaho n’ibinyabuzima.

Prof Hawking yavuze ko isi mu gihe kitarenze iriya myaka yugarijwe no kurimburwa n’ibibuye biva mu kirere (asteroids) indwara z’ibyorezo, kuzurirana kw’abantu cyangwa imihindagurikire y’ikirere. Yaboneyeho gusaba ibihugu byose kongera ingufu mu bushakashatsi ku bumenyi bw’indi mibumbe iri mu kirere kugira ngo higwe uko abantu bayituraho ibintu bitaragera ahabi kurushaho.

Muri Werurwe umwaka ushize yari yatangaje ko Ikorabuhanga rizasenya inyoko-muntu niba rititondewe. Yavuze ko aho ikoranabuhanga rigeze hateye amakenga cyane kuko hari gutuma abantu benshi batakaza akazi, bamwe bakiyahura kandi rigatuma ku isi haba intwaro za kirimbuzi nyinshi.

Hawking yavuze ko ikoranabuhanga riri gutuma abantu batakaza ubumuntu bakibagirwa isano bafitanye n’abandi, ndetse ubu ngo umuntu ntakizera mugenzi we ku buryo bigeze aho yumva yakoresha za ‘robots’ kurusha umuntu.

Prof Hawking yemeje ko uyu munsi isi ifite ikonabuhanga rishobora gusenya uyu mubumbe mu gihe gito.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo