Polisi y’u Rwanda yatangiye gukoresha ’Drones’ mu gukangurira abantu kwirinda Covid-19

Polisi y’u Rwanda yatangiye gukoresha indege zitagira abapilote (Drones) mu gukangurira abantu kwirinda icyorezo cya Coronavirus (Covid-19).

Polisi y’u Rwanda ikaba yaboneyeho gusaba abantu bose gutega amatwi ubwo butumwa aho gusohoka mu ngo bajya kuzirangarira.

Ubutumwa Polisi y’u Rwanda yanyujije kuri Twitter buragira buti : Dukomeje gukoresha uburyo butandukanye bwo kumenyekanisha ingamba zashyizweho zo kurwanya ikwirakwira rya #COVID-19 kugira ngo tubashe kuzubahiriza no kwirinda.

" Twatangiye gukoresha indege nto zitagira abapirote (Drones). Nimuzibona zitambutsa ubutumwa turabasaba:

1. Kutarangarira izo ndege nto ahubwo mugatega amatwi ubutumwa zibagezaho kandi mukabwubahiriza uko bwakabaye.

2. Kwirinda gusohoka mu ngo zanyu, mujya gushakisha ahantu hirengeye habafasha kubona izo ndege nto.

3. Kwirinda kwirema amatsinda murangariye izo ndege ntoya kuko byabaviramo kwanduzanya Koronavirusi.

Guma mu rugo wirinde urinde n’abandi. Rengera ubuzima."

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 11 Mata 2020, Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu babiri bapimwemo icyorezo cya coronavirus , bituma imibare y’abanduye bose hamwe mu Rwanda igera ku 120, harimo 18 bavuwe barakira.

Drones Polisi y’u Rwanda yatangiye gukoresha mu gutanga ubutumwa bwo kumenyekanisha ingamba zashyizweho zo kurwanya ikwirakwira rya COVID-19

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo