North Korea yagerageje misile nshya ishobora kwangiza igice kinini cy’Ubuyapani

Korea ya Ruguru yagerageje misile nshya iraswa kure ifite ubushobozi bwo kwangiza igice kinini cy’Ubuyapani, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru cya leta kuwa mbere.

KCNA ivuga ko muri iri suzuma ryabaye muri weekend iyi misile yagenze 1,500km.

Igerageza ryakozwe ni iry’ubwoko bwa ’cruise misile’, bene izi ntabwo zitangirwa ibihano na ONU/UN.

Gusa amagerageza nk’aya yandi yatumye Korea ya Ruguru ifatirwa ibihano bikomeye n’Umuryango w’Abibumbye.

Ariko ibi bigaragaza ko iki gihugu kigifite ubushobozi bwo gukora intwaro zikomeye n’ubwo cyugarijwe n’inzara n’ubukungu bwazahaye.

KCNA yatangaje ko kugerageza iyi misile "bifite igisobanuro gikomeye ko hari imbaraga zo kurinda igihugu cyacu n’ubushobozi bwose bwo kunesha imbaraga z’umwanzi."

Katsunobu Kato ushinzwe ububanyi n’amahanga bw’Ubuyapani yavuze ko leta yabo "ihangayitse" kandi iri gukorana na Amerika na Korea y’Epfo mu gukurikirana uko ibintu byifashe, nk’uko bivugwa na Reuters.

Igisirikare cya Amerika cyatangaje ko iri gerageza rya Korea ya Ruguru ryerekana ko "ikomeje umugambi wayo wa gisirikare no kugariza abaturanyi bayo n’umuryango mpuzamahanga".

Cyongeraho ko umuhate wa Amerika wo kurengera inshuti zayo Korea y’Epfo n’Ubuyapani "ukiri nshinganwa".

Abategetsi ku rwego rwo hejuru ba Amerika, Korea y’Epfo n’Ubuyapani biteganyijwe ko bahura muri iki cyumweru bakaganira ku guhagarika intwaro z’ubumara kuri Korea ya Ruguru.

Akanama gashinzwe umutekano ka ONU kabuza kandi kagashyiraho ibihano kuri Korea ya Ruguru mu gihe igerageje misile za ’ballictic’

Ako kanama kazifata nk’iziteje akaga kurusha ’cruise misiles’ kuko zo zishobora gutwara ubumara bwinshi kurushaho, zikaba zaraswa kure cyane kandi zikihuta.

Misile ’ballistic’ zihagurutswa na rocket kandi zikabanza gutumbagira mu kirere mbere yo guhanuka ku ntego, mu gihe cruise misile ziraswa na jet ikoresha moteri zikagenda ku butumburuke bwo hasi.

Mu kwezi kwa gatatu, Korea ya Ruguru yarenze ku bihano igerageza misile za ballistic, byongera gutera umujinya Amerika, Ubuyapani na Korea y’Epfo.

Uku kugerageza gushya kubaye nyuma y’iminsi hakozwe akarasisi ka gisirikare i Pyongyang ko kwizihiza imyaka 75 ya leta ya gikomunisti.

Muri ako karasisi nta misile nini zerekanywe, herekanywe imyambaro y’ubwirinzi ya hazmat, yaba ari ikimenyetso ko hashobora kuba hari ingabo zidasanzwe zashinzwe ngo zirwanye ikwirakwira rya Covid-19.

Kugeza tariki 19 z’ukwezi gushize Korea ya Ruguru nta bwandu bwa Covid yari yatangaza, nk’uko OMS/WHO ibivuga - nubwo bamwe bavuga ko ibyo bisa n’ibidashoboka.

Korea ya Ruguru yafunze imipaka yayo mu kwezi kwa mbere 2020 yirinda ikwirakwira rya Covid, bituma ubuhahirane n’inshuti yayo ikomeye mu bukungu, Ubushinwa, busa n’ubuhagaze.

Nubwo igihugu cyinjiye mu bibazo by’ubukungu n’inzara nk’uko byemejwe na Perezida Kim Jong-un, imigambi y’imbaraga kirimbuzi yarakomeje.

Mu kwezi gushize, ikigo gikurikirana imbaraga kirimbuzi cya ONU cyatangaje ko biboneka ko Korea ya Ruguru yongeye gutangiza ’reactor’ zishobora gutunganya plutonium zo gukora intwaro kirimbuzi.

Iki kigo kivuga ko ari "amakuru ateye inkeke".

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo