Kuki muri Amerika benshi badakoresha WhatsApp ?

Ubwo WhatsApp yavagaho mu ntangiriro z’uku kwezi yatumye miliyoni nyinshi z’abayikoresha bananirwa kuvugana n’ababo mu gihe cy’amasaha.

Abanyeshuri ntibabashije kwandikirana n’abarimu babo. Abakozi benshi bananirwa kuvugana n’abakoresha cyangwa n’abo bakorana.

Kafui Adzah ufite restaurant i Accra muri Ghana yabwiye BBC ati: "Navuga ko 70% bya ’commandes’ duhabwa ziva ku mbuga nkoranyambaga. Kubera kuvaho uriya munsi, natakaje 50% by’abaguzi."

Ikibazo imbuga za Facebook zagize, na WhatsApp irimo, cyamaze amasaha agera kuri atandatu, kigira ingaruka ku bohererezanya ubutumwa bagera kuri miliyari ebyiri bazikoresha mu bihugu 180.

Ariko iki kibazo ntabwo cyageze kuri benshi mu gihugu aho WhatsApp yavukiye.

Muri Leta zunze ubumwe za Amerika, habarwa ko munsi ya 20% by’abakoresha telephone zigezweho ari bo bakoresha iyi appplication mu guhana ubutumwa, nk’uko bivugwa n’ubushakahastsi bwakozwe na Pew Research Center.

Kuki bitandukanye n’ahandi ku isi?

Umuco wa SMS

Abakoresha telephone ngendanwa hafi ya bose muri Amerika baba bafite amasezerano na kompanyi y’itumanaho. Bitandukanye no mu bindi bihugu, ni gacye abazikoresha bafata ifatabuguzi ryishyuwe mbere (prepaid/prépayé).

Ubwo telephone ngendanwa zageraga kuri benshi mu myaka ya 1990, kohereza no kwakira ubutumwa bugufi (Short Message Service) byari bihenze ku banyamerika.

Uburyo bwumvikanyweho n’umukiliya na kompanyi bwabaga burimo umubare runaka ntarengwa wa SMS, kuzirenza bigatuma facture iba nini.

SMS ya mbere yoherejwe tariki 3/12/1992

Uko iri koranabuhanga ryagiye ryaguka, na tekinoloji ya 2G, no kwiyongera kw’abatanga iyi serivisi ku bakiliya, ibintu byarahindutse.

Abatanga serivisi batangiye guha abafatabuguzi uburyo bwo guhamagara bisanzuye na SMS z’ubuntu, ibintu byatumye kwakira no kohereza ubutumwa biba ari byo bikoreshwa cyane.

Scott Campbell umwalimu wa telecommunication muri kaminuza ya Michigan ku rubuga rw’ikoranabuhanga Lifewire ati: "uburyo bwa telehone ya 2G bwatunguye rwose Abanyamerika, kandi barabukunze."

Ahubwo ku rundi ruhande, ifatabuguzi rya Internet ryongereye facture.

Noneho kuko SMSs zari mu masezerano abafatabuguzi bagiranaga na za kompanyi, Abanyamerika bafashe umuco wo kuzikoresha.

Uburyo bwo kohererezanya ubutumwa bwakwijwe cyane na Nokia kuva mu mpera z’imyaka ya 1990

Niyo mpamvu, nubwo internet kuri telephone ngendanwa iboneka cyane muri iki gihe, nubwo na WiFi ziboneka henshi, umuco wa SMS ugifite imbaraga muri iki gihugu aho WhatsApp yavukiye.

Facebook Messenger kuri WhatsApp

Gukoresha izindi applications zohereza ubutumwa ni ibintu bisanzwe muri Amerika, ariko nyinshi muri zo zageze ziniganza ku isoko mbere ya WhatsApp.

Ubushakashatsi bwa Statias mu ikoreshwa rya applications z’ubutumwa no guhamagara kuri video bwerekanye ko mu 2021 Facebook Messenger ariyo Abanyamerika benshi (87%) bahitamo.

FaceTime (34%), Zoom (34%), yewe na Snapchat (28%) iza imbere ya WhatsApp (25%).

Ariko iyo bigeze ku bo mu bwoko bw’aba-Latinos, ibintu birahinduka; hafi 50% by’abo bantu bakoresha WhatsApp, cyane cyane kuko benshi muri bo baba bavugana n’abantu bari mu bindi bihugu.

Abasesenguzi bamwe bemeza ko, bitandukanye n’abatuye ibindi bice by’isi nk’Amerika y’Epfo na Africa, Abanyamerika batagira ’contacts’ nyinshi hanze y’igihugu cyabo.

Bityo ntibarebwa no kohereza SMS mu bindi bihugu (ibyatuma bacibwa amafaranga y’inyongera) nko mu bindi bice by’isi.

Impamvu ya iPhone

Kuza kwa iPhone kwongereye umuco w’Abanyamerika wo gukomeza gukoresha SMS.

Telephone ya Apple ikoreshwa na hafi 50% by’Abanyamerika bakoresha telephone ngendanwa.

Kuba kandi uburyo bwa iOS (izi telephone zikoresha), kuva kuri ’versions’ zayo za mbere, bukoresha application ya iMessage bwemewe na kompanyi z’itumanaho, nta ngaruka byagize ku gukoresha SMS.

Iyo abakoresha iPhone bohererezanyeje ubutumwa, telephone ikoresha network zayo bwite. Ariko iyo ibonye ko iyo ubutumwa buvuye kuri telephone y’urundi ruganda, nka Android, ihita ikoresha network/reseau ya SMS.

Ariko nanone, inzobere mu mutekano mu ikoranabuhanga zivuga ko uburyo bwa SMS bworohera abagizi ba nabi kubwinjiramo kurusha ubutumwa buhindurwa ibanga iyo buri mu nzira hagati y’uwohereje n’uwakiriye butangwa na WhatsApp.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo