Ku munsi nk’uyu Hiroshima hatewe igisasu, 80.000 bahita bahasiga ubuzima

Photo:Ifoto igaragaza Hiroshima nyuma yo guterwaho igisasu kirimbuzi cya nikleyeri - imwe mu nshuro ebyiri gusa intwaro kirimbuzi za nikleyeri zakoreshejwe mu ntambara mu mateka y’isi kugeza ubu

Tariki ya 6 y’ukwezi kwa munani mu 1945 saa mbiri na cumi n’itanu (08:15 ) z’igitondo ku isaha y’i Hiroshima, igisasu kirimbuzi cyabaguyeho gihitana ibihumbi n’ibihumbi by’abantu , itariki itazibagirana mu mateka yabo n’ay’isi.

Ingabo z’Amerika zashakaga guha isomo no gutsinda vuba ingabo z’Ubuyapani muri iyi ntambara ya kabiri y’isi, Hiroshima ukaba wari umujyi w’inganda n’ibirindiro by’igisirikare bikomeye.

Hiroshima hari ibirindiro bya diviziyo eshatu zikomeye za gisirikare. Ariko hari n’abaturage ibihumbi amagana.

Indege yiswe Enola Gay yagenze ahantu hareshya n’urugendo rw’amasaha atandatu iherekejwe n’izindi esheshatu zose z’intambara.

Enola Gay yari itwawe n’umupilote w’intambara, Brigadiye Jenerali Paul Warfield Tibbets Jr., yarekuye igisasu bise ’The Little Boy’ cyari gifite ibiro 64 by’ubumara bwa uranium, cyafashe amasegonda 44 ngo kigwe kuri uyu mujyi kivuye ku butumburuke bwa metero 580.

Abantu bagera ku 80.000 bahise bahasiga ubuzima , ni hafi 30% by’abari batuye i Hiroshima icyo gihe , naho abandi babarirwa ku 70.,000 barakomereka.

Abandi ibihumbi amagana bazize ingaruka z’iki gisasu cy’ubumara kirimbuzi bunyuranye nyuma y’amezi n’imyaka myinshi.

Hiroshima yarimo inyubako 90.000 mbere y’icyo gisasu, ariko izigera gusa ku 28.000 ni zo zasigaye nyuma yaho.

Hiroshima yakurikiwe na Nagasaki nayo yamanuriweho ikindi gisasu nk’iki hashize iminsi itatu ku itariki ya 9 y’ukwa munani mu mwaka wa 1945.

Nyuma yaho gato, ku itariki ya 15 y’ukwa munani muri uwo mwaka, Ubuyapani bwatangaje ko bwemeye ko butsinzwe intambara ndetse burahira kutazongera kugira igisirikare no guhirahira bujya mu ntambara kugeza ubu, Intambara ya kabiri y’isi irangira ityo.

Igisasu kirimbuzi cyiswe ’The Little Boy’, mbere yuko cyurizwa indege

Paul Tibbets wari utwaye indege yarekuriye iki gisasu kuri Hiroshima, yapfuye mu 2007 afite imyaka 92 ageze ku ipeti rya Brigadiye Jenerali

Iyi nyubako yarokotse icyo gisasu kirimbuzi, kuri ubu yagizwe inzu ndangamurage

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo