Ku kiyaga cya Kivu hari kubera amarushanwa mpuzamahanga yo kugurutsa ‘drones’

Kompanyi 10 zo mu mahanga ziri kurushanwa kugurutsa utudege duto tuzwi nka ’drones’ tukajya ku kirwa cya Bugarura mu kiyaga cya Kivu tukagaruka, turushanwa uko twakora ibikorwa bifite akamaro.

Ni amarushanwa yateguwe na Banki y’isi ari kubera mu burengerazuba bw’u Rwanda yiswe "Lake Kivu Challenge".

Drones zifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo; ubuhinzi, ubuvuzi, ubwubatsi n’imiturire, ubutasi n’intambara kuko zishobora kurasa aho bazitumye.

Abateguye aya marushanwa bavuga ko agamije kugaragaza ikoranabuhanga rigezweho mu kwifashisha drones mu bikorwa bifite inyungu ku baturage.

Madamu Denise Soesko impuguke ya Banki y’isi mu by’indege, yabwiye BBC ko muri aya marushanwa harimo; kwikorera umutwaro w’ubutabazi no kuwugarura, no gushakisha ukoresheje ’drone’.

Madamu Soesko avuga ko muri rusange hanarebwa umutekano, igihe cyakoreshejwe n’ubuhanga bw’abazikoresha.

Kompanyi 30 zikoresha ’drones’ zari ziyandikishije kwitabira aya marushanwa mpuzamahanga ariko ijonjora ry’izujuje ibisabwa ryafashe 10 nk’uko Madamu Soesko abivuga.

Mu bihembo bizatangwa harimo guhabwa akazi na Banki y’isi mu mishinga yayo itandukanye yifashisha ikoranabuhanga rya drones mu bihugu binyuranye.

Ziragurukira mu nzira y’indege

Muri iri rushanwa, izi ndege ziguruka hejuru y’ikiyaga cya Kivu zikajya ku kirwa cya Bugarura zikagaruka bitewe n’icyo ziri kurushanwa.

Hari gukoreshwa ikirere gihuriwe n’u Rwanda na DR Congo kinanyuramo indege zijya cyangwa ziva ku kibuga cy’indege cya Goma.

DR Congo yohereje Oscar Ziele impuguke iri gukurikirana iby’umutekano w’iki kirere.

Bwana Ziele ati: "…Ku kirwa cya Bugarura niho indege zitegurira kumanuka zigwa i Goma, ibyo bose bisaba ubufatanye muri aya marushanwa mu rwego rwo kwirinda ko haba impanuka...

"Niyo mpamvu ndi hano nkagira itumanaho rihoraho n’ikibuga cy’indege cya Goma".

Iri rushanwa rihuriyemo kompanyi zikomeye ku isi harimo izo mu Budage, muri Korea y’Epfo n’ahandi mu bihugu by’uburayi.

Nta kompanyi yo muri aka karere cyangwa mu Rwanda iri muri aya marushanwa.

Aya marushanwa akurikiye inama nyafurika kuri drones n’imikoreshereze yazo muri Africa mu bihe biri imbere, inama yabereye mu Rwanda.

BBC

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • hakorimana james

    it is so amazing, we are happy for all thank every one to all and bless u all!!!

    - 11/02/2020 - 09:44
  • ######

    NIBYIZA CYANE KUBA UBWO BUSHASHANSIBURIGUKORWANABANYARWA MURAKOZE

    - 24/02/2020 - 14:40
  • ######

    NIBYIZA CYANE KUBA UBWO BUSHASHANSIBURIGUKORWANABANYARWA MURAKOZE

    - 24/02/2020 - 14:40
Tanga Igitekerezo